Digiqole ad

APR FC yazanye abakinnyi batatu bashya

Nyuma y’impera za shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda amakipe akomeje kwiyubaka ashakisha abakinnyi ku buryo butandukanye.

Armée_Patriotique_Rwandaise_FC_(logo)

Amakuru n’abayobozi b’ikipe ya APR ni uko kuri uyu wa 24 Kamena 2013 yamaze kwemeranya n’abakinnyi ba rutahizamu batatu.

Abo ni Ndahindurwa Michel wahoze mu ikipe ya Bugesera FC, Tibingana Charles Mwesigye wari mu ikipe ya Victoria University yo muri Uganda ndetse n’umusore Sugira wakiniraga ikipe ya Muhanga FC.

Ndahindurwa Michel bita Fils ni umwe mu bakinnyi bigaragaje mu ikipe ya Bugesera FC watsinze ibitego 21 mu mikino Bugesera FC yakinnye mu mwaka w’umupira ushize.

Uyu musore akaba ari we mukinnyi uherutse kwandika amateka yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi avuye mu kiciro cya kabiri.

Uyu mukinnyi nubwo ikipe ye itabonye ticket yo kujya mu kiciro cya mbere kuko yaviriyemo muri 1/2, ari mu bakinnyi beza baranze shampionat y’ikiciro cya kabiri.

Tibingana Charles we ni umusore wakinnye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’Isi muri Mexique akaba kandi yaranakiniye ikipe y’igihugu nkuru Amavubi. Ni umusore ukina imbere ku ruhande rw’iburyo.

Undi mukinnyi APR yabamaze kongera mu bakinnyi bayo ni Ernest Sugira umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Muhanga yari ifite, nyuma y’uko bivuzwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatandatu ko agiye kujya muri APR bikaba byemejwe none kuwa 24 Kamena.

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kwiyubaka kw’akipe y’u Rwanda nibyiza wenda byatuma champion yacu iryoha.

  • Ni byiza rwose. Aliko bikaba byiza cyane, kuko APR irimo gushaka abakinnyi b’abahanga kandi b’abanyarwanda. Ibyo bizazamura sport yacu, abanyamahanga bazajye baba bake, kandi babe ari abadufasha kuzamura FB. Aliko APR yagura yagira, izajye ibabkinisha, ntikabashyire kuri bench kuko bituma bavetera(basubira inyuma). BRAVO

  • birashimishije cyaneeeeee

  • APR ikeneye rutahizamu ukora difference

  • Aba rwose umupira wabo urangiriye aha nta kazoza bafite muri carriere yabo kuko APR ni ukubapfusha ubusa gusa nta kindi, muzaba mumbwira

  • byiza cyane, ndagaruka ku gikona aho bucyera. umupira wacu abasore bacu.

  • byiza cyane, ndagaruka ku ikipe aho bucyera. umupira wacu abasore bacu.

  • Ariko tujye turekagukabya abomwe mwazamuye nibande yenda bakaba bararenze numupaka wigihugu muribuka mukura Twahirwa Bonfils,Kibaya,Mutoka,Papy Gasana bava muri AS KIGALI none ubungubu mwabashyizehe

  • Burya koko ururimi ninyama yigenga!nigute wemeza ibintu biri imbere utari Imana?aha biranyumvisha uwuriwe kandi ayo bayita amashyari……

Comments are closed.

en_USEnglish