Digiqole ad

APR FC niyo yegukanye irushanwa rya Prudence

Ku ntsinzi y’ibitego 2 – 1 cya Police FC, kuri uyu wa 01 Gashyantare 2015 APR FC niyo yegukanye irushanwa ry’udukingirizo twa Prudence ihabwa igikombe na miliyoni eshatu z’amanyarwanda.

APR FC
APR FC yegukanye igikombe cya mbere muri uyu mwaka

Uyu mukino wabanjirijwe n’uw’umwanya wa gatatu wahuje AS Kigali na Rayon Sports warangiye amakipe yombi anganyije 1 – 1, hatewe za Penaliti maze AS Kigali yinjiza 4 kuri eshatu za Rayon Sports, iyi kipe yahise imara imikino 10 itaratsinda.

Ku mukino wa nyuma hagati ya Police FC na APR FC, Police yabanjemo abakinnyi benshi ikunze kubanza ku ntebe y’abasimbura. Nubwo amakipe yasatiranye cyane igice cya mbere cyarangiye ari 0 – 0.

Mu gice cya kabiri Police FC yahise isimbuza abakinnyi bane basanzwe babanzamo barimo kapiteni w’iyi kipe Jacques Tuyisenge na myugariro Gabriel Mugabo.

APR FC yo yavanyemo Sekamana Maxime ishyiramo Djamal Mwiseneza.

Gusimbuza bikirangira APR FC yahise ibona igitego cyaturutse kuri corner yari itewe maze Hegman Ngomirakiza atsinda igitego cyiza n’umutwe.

Casa Mbungo Andre utoza Police FC ariko yagaragaje kwinubira cyane umusifuzi kuko ngo yirengagije guhirika Fabrice Twagizimana mbere y’uko arenza umupira muri corner.

Hashize iminota ibiri gusa APR FC yongeyemo ikindi gitego cyatsinzwe ku ishoti riremereye ryaterewe kure na Jean Claude Iranzi umuzamu wa Police ntabashe kuwuhagarika.

Police FC yahise itangira gusatira ku buryo bukomeye kugeza ku munota wa 78 ubwo Jaques Tuyisenge yateraga coup franc nziza ikajyamo. Umukino warinze urangira ari bibiri bya APR FC kuri kimwe cya Police.

Nyuma y’umukino umutoza Cassa Mbungo wa Police yahise atangaza ko umupira wo mu Rwanda ngo ukomeje kubomo ubucakara, avuga ko APR FC abasifuzi bayorohereza cyane, aha yabiheraga kuri corner yavuyemo igitego cya APR FC.

Vicent Mashami wungirije utoza APR FC we yavuze ko bishimye cyane kuko nyuma yo gutsindwa na Musanze bagarutse batwara igikombe. Ndetse ko bizeye kwitwara neza mu mukino wa shampionat bazakina kuwa gatatu na AS Kigali.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ibikombe byo mj Rwanda rwose bazajya babitwara byose, yewe n’ibitakiniwe nzbyo bashatse babibahe. Gusa byaragaragaye ko iyo bigeze hanze uwahekwaga yigenza. Umupira w’urwanda ubifindiriramo ariko abafite impungenge nka Cassa bihangane kuko bene ibi biratinda bigahera.
    nibagera iburundi Vitalo ibahonde, nibagera Tanzanie bagaruke barira, mwarabibonye muri Togo uko byabagendekeye imbere ya Maranatta!!!
    So, tujye tubyihanganira ntakitagira iherezo.
    Pole AS Kigali.

  • Ibyo bikombe by’APR ntimukirirwe mubitangaza kuko inzira nyuramo ntawe utayizi.
    Mujye mufudushakira izindi nkuru cyane cyane iza championnat y’abongereza

  • Mubivuze ukuri bavandi…,

    Rayon Sport vs (APR fc + FERWAFA)
    Kiyovu Sport vs (APR fc + FERWAFA)
    Mukura V.Sport vs (APR fc + FERWAFA)

    Gutyo gutyooooo ubwose nihe itatwara ibyo bikombe ???
    De gaulle TEKINIKE nta mwanya ifite mwiki gihugu wa mugabo we !!!
    Agapfa kaburiwe n’impongo…, HE ati wakoze stuppid think none sinzi ayurimo ya mama wararaye….

  • Iyo Apr fc yakinnye na Rayon sport igatsindwa ibitego bine kubusa icyo gihe ko ntabwo musakuza, iyo Apr yatsinzwe na Gicumbi ko mudasakuza, iyo Apr yatsinzwe na Musanze ikanganya na Marine icyo gihe ko mudasakuza? iyo yatsinze za Zamalek zo mu misiri igatsinda za mazembe za congo nizindi ntarondoye nabwo baba bayibiye? ese kassa mbungu uwo ejobundi Gicumbi ko yamuhagamye byari bimeze bite? Rayon sport itajya yemera ubu imikino icumi yose imaze idatsinda nayo yavuga ko ari kata za Apr fc?

    • @ Agaciro,

      APR FC yatsinze TP Mazembe!! ntabwo wabonye ibyavuyemo se? NTABWO WABONYE UKO Arbitre byamugendekeye??
      Ariko ayo ma équipes uvuga mutsinda ko ntanimwe muratsindira hanze? nikihe gikombe na kimwe APR yakuye hanze cg ikarenga amajonjora nibura??
      Oya bareke bakore ibyo bashaka mugifite iteka,kuko hari igihe ikinyoma kizabura ijambo,uwahekwaga akigenza.

      Panthère noir yagombye kubabera urugero!!

  • Ni kata za APR fc nkuko ubivuze kuko yayiciye imizi iyimisha abakinnyi imenesha abatoza ba Rayon sport…, ubwose hatsonde izina ko hatsinda abakinnyi n’umutoza.

  • Hatsinda abakinnyi na coatch …,APR FC nicyo yibanda ho irwanya ikarinda yirukanisha abatoza n’abakinnyi ya Rayon Sport ubwose ugirango hazakine abafana cg Izina rya Rayo Sport FC ????

Comments are closed.

en_USEnglish