APR FC ngo ihagurukanye ikizere cyo gusezerera Yanga
Saa saba n’igice kuri uyu wa kane nibwo APR FC ihaguruka i Kigali yerekeza Dar es Salaam mu mukino wo kwishyura Yanga Africans yayitsinzemo i Kigali 2 -1. Umutoza wa APR FC Nizar Khanfir avuze ko afite ikizere ko bashobora gusezerera Yanga. Ni mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Mbere yo guhaguruka i Kigali, uyu mutoza ukomoka muri Tunisia yagize ati “Urebye twinjijwe ibitego tutari dukwiye gutsindwa, igitego cya mbere kuri coup franc ya kure icya kabiri ku makosa y aba myugariro urebye bakiri bato.
Mu mukino twabonye nk’amahirwe umunani yo gutsinda tutabyaje umusaruro. Turizera ko muri Tanzania tuzabona nk’atanu tukinjizamo atatu. Dufite ikizere kinshi cyo kuzasezerera iyi kipe.”
APR FC ihagurutse mu Rwanda idafite rutahizamu Ndahinduka Michel bita Bugesera na myugariro Ngabo Albert bafite ibibazo by’imvune.
Bigirimana Issa wari wasibye umukino ubanza wa Yanga kuko yari yapfushije umubyeyi we, yagarutse mu bakinnyi 19 bazahangana na Yanga kuwa gatandatu kuri Uwanja wa Taifa Dar es Salaam.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Yanga Africans, izahura n’izatsinda hagati ya Al Ahly yo mu Misiri na Recreativo de Libolo yo muri Angola, aho umukino ubanza wabereye muri Angola, amakipe yombi yaguye miswi anganya 0-0.
Abakinnyi APR FC ijyanye
Abanyezamu: Oliver Kwizera na Jean Claude Ndoli
Ba myugariro: Rusheshangoga Michel, Eric Rutanga, Abdul Rwatubyaye, Emery Bayisenge, Yves Rwigema, Faustin Usengimana, Ismael Nshutinamagara
Abo hagati: Yannick Mukunzi, Fiston Nkezingabo, Djihad Bizimana, Jean Claude Iranzi, Patrick Pappy Sibomana, Janvier Jijia Benedata, Tumaini Tity Ntamuhanga.
Ba rutahizamu: Barnabe Mubumbyi, Issa Bigirimana, Bertrand Iradukunda
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
nibyo basz
Comments are closed.