Digiqole ad

APR FC na AS Vita Club mu itsinda rimwe mu irushanwa rya AS Kigali

 APR FC na AS Vita Club mu itsinda rimwe mu irushanwa rya AS Kigali

Kanyankore azahangana na Ibenge mu irushanwa rimwe

AS Kigali yateguye irushanwa ‘pre season’ mpuzamahanga, rihuza amakipe yo mu Rwanda n’ayo muri DR Congo. Amatsinda yamenyekanye, APR FC na AS Vita Club bari mu itsinda rimwe.

Kanyankore azahangana na Ibenge mu irushanwa rimwe
Kanyankore azahangana na Florent Ibenge mu irushanwa rimwe

Mbere y’ukwezi ngo shampiyona y’u Rwanda itangire, mu Rwanda hagiye kubera  irushanwa mpuzamahanga rihuza ama clubs umunani (8) harimo ane yo mu Rwanda n’ane ayo muri DR Congo.

Irushanwa rizatangira kuwa kabiri tariki 6 Nzeri 2016.

Nkuko Umuseke wabitangarijwe na Joseph Nshimiye amakipe atatu yo muri DR Congo yamaze kwemeza ko azaza muri iri rushanwa.

“Imyiteguro y’irushanwa ryacu igeze kure, twatumiye amakipe ane yo muri Congo. AS Vita Club yo iri mu Rwanda, andi makipe abiri Dauphin Noir na SM Sanga Balende azagera mu Rwanda ku cyumweru. Daring Club Motema Pembe ntabwo iradusubiza, gusa twamaze kubwira Police FC yo mu Rwanda, mu gihe DCMP itaboneka.”- Joseph Nshimiye

Amakipe umunani yamaze gushyirwa mu matsinda abiri:

Itsinda A

  • AS Kigali
  • APR FC
  • Dauphin Noir
  • Association Sportive Vita Club

Itsinda B

  • Rayon sports
  • Mukura Victory Sports
  • SM Sanga Balende
  • Daring Club Motema Pembe (Police FC)

Robena NGABO
UM– USEKE

1 Comment

  • Mutubarize ariko nibyo bazahembwa uko bingana

Comments are closed.

en_USEnglish