APR FC izitwaraneza muri Champions League – Gen A Kagame
CAF Champions League: Ku wa gatandatu tariki ya 16/2/2013
- APR FC vs Vitalo Stade Amahoro
Perezida w’ikipe ya APR FC Maj Gen Alex Kagame asanga kuba iyi kipe ifite abakinnyi bamaze gukina imikino mpuzamahanga itandukanye bizabafasha guhangana n’amakipe muri champions League bahereye ku ikipe ya Vitalo.
APR FC ikazakina na Vitalo itandukanye n’iyo bakinnye mu minsi ishize dore ko amakuru ava mu Burundi avuga ko iyi kipe yongereyemo imbaraga mbere yo kuza mu Rwanda gukina na APR yatwaye shampiyona.
Kuri Afande Alex ariko, ngo ibi nta bwoba bibateye cyane ko n’ikipe yabo na yo yiteguye bidasubirwaho.
“APR FC yiteguye neza Champions League. Imikino ya shampiyona twarimo dukina, na yo yadufashije kwitegura aya marushanwa nyafurika”, Maj Gen Alex Kagame atangariza itangazamakuru
“Tumaze iminsi tureba uko abakinnyi bacu bitwara mu mikino itandukanye aho tugenda dukosora buri kimwe kugirango tuzajye gukina umukino na Vitalo duhagaze neza”.
Iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona y’u Rwanda izaba ikina umukino wayo wa mbere mu marushanwa nyafurika nyuma y’aho itangiriye politiki nshya yo gukinisha abakinnyi b’abenegihugu gusa.
Aba bakinnyi ariko na bo ngo ubushobozi barabufite nkukoo Perezida w’ikipe yakomeje abidutangariza.
Impinduka zabaye muri APR FC ni nziza haba ku ikipe ndetse no ku gihugu muri rusange.
“Aba bakinnyi ubushobozi barabufite kuko ni yo urebye usanga bamwe barakinnye mu ikipe y’igihugu. Imikino mpuzamahanga ikinwa n’ikipe y’igihugu barayikinnye bituma bamaze kumenyera amarushanwa aho batagitinya uwo ari we wese”.
“Iyo mikino kandi yabashyizemo ikizere ibakuramo icyo abantu bavuga cy’ubwana ibashyira ku rundi rwego. Ibyo biduha ikizere ko no muri Champions League nibumva impanuro za buri umwe tuzitwara neza ku buryo bwose”.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iramutse isezereye Vitalo yo mu Burundi yazahura n’ikipe izatsinda hagati ya Rangers yo muri Nigeria na S.C. Do Principe yo mu birwa bya Sao Tome&Principe.
Mu mikino iheruka ikipe ya APR FC yari yashoboye kugarukira mu mikino y’amajonjora ya kabiri nyuma yo gusezerera Tusker yo muri Kenya ariko ikaza gutsindwa na Etoile du Sahel yo muri Tunisia ku bitego 3-2 mu mikino yombi.
Kure ikipe ihagarariye u Rwanda yageze, ni muri kimwe cya kabiri cy’imikino y’igikombe cyahoze cyitwa Cup Winners of Cup aho mu mwaka w’2003 ikipe ya APR yashoboye kugarukira ikaza gukurwamo n’ikipe ya Julius Berger yo muri Nigeria ku bitego 3-2 mu mikino yombi.
Ruhagoyacu.com
UM– USEKE.COM
0 Comment
Reka tumenyereye ko itwara ibikombe byo mu gihugu gusa!
Bite byanyu ko mbona muba mwakuyeho amapeti y’abandi muba mushaka iki? Muhugira mu kwandika gusa ntabwo mukurikira. Kagame alexis, ari muri 5 bazamuwe mu mwaka ushize. Ntabwo ari brig gen ahubwo ni major general, ntimuzongere numunsi numwe.
natwe tuyihanze amaso kandi turi kumwe ni imana apr oyee
NJYE RWOSE APR NYANGIRA KO IHUGUZA ANDI MAKIPE
NINAYO YICA FOOT BALL Y’U RWANDA
AHO USANGA ISHAKA KUBA IYA MBERE KUNGUFU
MU RWANDA
KANDI YAGERA HANZE BAKAYANDARIKA
NIMUREKE KWIKUNDA
ABA RAYONNNNNNNNNNNNNNNNNNN
Ariko aba rayon murasekeje koko, iyo APR FC itaza kubaha agahenge uyu mwaka, mukaba mwaragize amahirwe bakirukana abanyamahanga murabona mwari kuzabigenza mute ? Mube mwivugira umunsi yisubiyeho kazaba kababayeho kuko muzamara encore 10 ans mudakanda.
kuva A P R yarirukanye bariya banyamahanga nibyiza cyaee ndabishimye ahubwo nandi makipe nayigireho maze murebe ukuntu amavubi azakomera ninaho amakipe yose azabona umusaruro muri rusange kandi nta nasohore amafaranga menshi kubacanshuro
Comments are closed.