Digiqole ad

APR FC yaguye miswi na Gicumbi, Police itsinda Muhanga itayibabariye

 APR FC yaguye miswi na Gicumbi, Police itsinda Muhanga itayibabariye

Emery Bayisenge (uri kugarira) uyu munsi yakinishijwe hagati mu kibuga

Kuri uyu wa gatatu hakinwaga imikino yo gusoza umunsi wa munani wa shampionat, APR FC yanganyije na Gicumbi 0-0 kuri stade ya Byumba. Police FC yo iyanyagiraga AS Muhanga iyisanze mu rugo ibitego bitanu kuri kimwe, Etincelles yakiraga Espoir FC zo mu burengerazuba zombi zinganya 1-1.

Barnabe Mubumbyi wa APR FC ari mu bigaragaje uyu munsi ariko ntiyabonye izamu
Barnabe Mubumbyi wa APR FC ari mu bigaragaje uyu munsi ariko ntiyabonye izamu

Emmanuel Rubona utoza APR FC n’abasore be bari basuye Gicumbi itozwa na Emmanuel Ruremesha usanzwe uzwiho kunaniza cyane amakipe akomeye no kuyahangamura.

Ikipe zombi zagerageje gusatirana ariko APR FC igaragaza kugorwa n’ikibuga cyuzuye imigina, umukino waje kurangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

Abakinnyi ba APR FC nka Mubumbyi Barnabeu, Janvier Mutijima na Iranzi, nibo bigaragaje cyane, ariko nabo ntiborohewe n’inararibonye Rucogoza Aimable Mambo akaba na kapiteni wa Gicumbi wafatanyaga na Olivier Uwingabire (bombi baciye muri Rayon sports mu myaka yo ha mbere) hagati muri ba myugariro.

Icyatangaje abantu kuri uyu mukino, ni ukuba Emmanuel Rubona uyu munsi yakinishije Emery Bayisenge ku myanya wo hagati mu bugarira (6) aho kumukinisha aho asanzwe amenyerewe hagati muri ba myugaruro, akaba yahakinishije Faustin Usengimana na Herve Rugwiro.

Iyi ni inshuro ya gatatu amakipe yombi anganya mu mikino iheruka kuyahuza; muri Gicurasi uyu mwaka kuri iki kibuga zanganyije 1 – 1, mu gikombe cy’amahoro nabwo zinganya 1 – 1 (cyakora APR ikomeza kuri za Penaliti)

Indi mikino y’umunsi wa 8 yabaye kuri uyu wa Gatatu, Police FC yatsindiye AS Muhanga iwayo ibitego 5-1, ibitego byatsinzwe na Fabrice Twagizimana, Danny Usengimana, Isaie Songa n’ibindi bibiri bya Danny Usengimana watahany umupira wo gutsinda bitatu.

Etincelles yo yanganyije na Espoir FC igitego 1-1.

Nyuma y’umunsi wa 8 wa shampiyona, AS Kigali ni iya mbere n’amanota 18, Police FC ifite 16 ku mwanya wa kabiri, aho inganya na Mukura VS, zikurikiwe na Rayon Sports na APR FC zifite amanota 15.

Emery Bayisenge (uri kugarira) uyu munsi yakinishijwe hagati mu kibuga
Emery Bayisenge (uri kugarira) uyu munsi yakinishijwe hagati mu kibuga

Umunsi wa 8 wa shampiyona:

Kuwa Gatatu:

  • Gicumbi FC 0-0 APR FC
  • Etincelles 1-1 Espoir FC
  • AS Muhanga 1-5 Police FC

Kuwa Kabiri:

  • Rayon Sports 1-0 Bugesera FC
  • Mukura VS 2-0 Kiyovu Sports
  • Marines 0-0 Musanze FC
  • Sunrise 2-1 Rwamagana City
  • AS Kigali 2-0 Amagaju FC
Ikipe ya APR FC n'umutoza wayo bitegereza umukino ku kibuga cyabagoye cyane cy'i Gicumbi
Ikipe ya APR FC n’umutoza wayo bitegereza umukino ku kibuga cyabagoye cyane cy’i Gicumbi
Amakipe yombi yasatiranye ariko birangira nta utsinze undi
Amakipe yombi yasatiranye ariko birangira nta utsinze undi
Aimable Rucogoza wakanyujije mu Amavubi no muri Rayon Sports, ubu ari i Gicumbi niwe uyoboye abandi akaba yahagaritse insoresore za APR FC zageragezaga gusatira izamu rya Gicumbi FC
Aimable Rucogoza wakanyujije mu Amavubi no muri Rayon Sports, ubu ari i Gicumbi niwe uyoboye abandi akaba yahagaritse insoresore za APR FC zageragezaga gusatira izamu rya Gicumbi FC
Danny Usengimana atsinda igitego cya kabiri cya Police FC
Danny Usengimana atsinda igitego cya kabiri cya Police FC
Ba rutahizamu ba Police Isaie Songa na Danny Usengimana bagoye cyane abugarira ba AS Muhanga
Ba rutahizamu ba Police Isaie Songa na Danny Usengimana bagoye cyane abugarira ba AS Muhanga
Jacques Tuyisenge na Gabriel Mugabo baje gushaka igitego
Jacques Tuyisenge na Gabriel Mugabo baje gushaka igitego

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uriya mutoza wa APR FC ndabona ntaho azayigeza

Comments are closed.

en_USEnglish