Digiqole ad

APR FC CHAMPIONS 2014…..AMAFOTO

Ikipe ya APR FC yagukanye igikombe cya 14 cya shamoionat, nyuma yo gutera mpaga ikipe ya AS Muhanga itagaragaye ku kibuga. Rayon Sports yegukanye umwanya wa kabiri naho amakipe ya Esperance na AS Muhanga zisubira mu kiciro cya kabiri.

Rujugiro, umufana wa APR FC imbere y'igikombe
Rujugiro, umufana wa APR FC imbere y’igikombe

Uko uyu munsi wa nyuma wa shampionat wari wifashe mu mafoto ku bibuga bya Mumena (Rayon 2 – 1 Musanze) na Stade ya Kigali (APR FC 3 – 0 Muhanga, mpaga)byose biri i Nyamirambo:

DSC_4314
Abafana ba APR na mbere y’umukino ku mihanda i Nyamirambo bari mu byishimo bizeye igikombe
DSC_4318
Imbere y’abafana benshi APR FC yishyushya
DSC_4328
Abasifuzi ku kibuga
DSC_4334
Baje biteguye gukina na Muhanga n’ubwo yo abakinnyi bari bavuze mbere ko batazakina niba badahembwe
DSC_4338
Mu myitozo
DSC_4347
Kicukiro Fan Club ya APR yaje kwakira igikombe
DSC_4360
Bararambura imitsi bategereje AS Muhanga
DSC_4368
Abakinnyi ba APR FC bishyushya
DSC_4387
Kwinjira byari ubuntu ahasigaye hose
DSC_4389
Abafana ba APR FC i Nyamirambo

 

DSC_4548
Nta mufana kuri stade
DSC_4561
Aba ni bamwe mu bari bemerewe kureba uyu mukino
DSC_4552
Igice cya mbere cyarangiye ari 0 – 0
DSC_4554
Ministre Mitali hamwe n’abayobozi ba Rayon Sports kuri uyu mukino
DSC_4555
Abatoza Richard Tardy na Luc Eymael wahagaritswe(wambaye ikoboyi)
DSC_4562
Uyu ni umufana wasingiriye umutoza akamusoma ku itama
DSC_4591
Rutahizamu Wayi Yeka wa Musanze FC, wigaragaje cyane uyu mwaka
DSC_4583
Ba myugariro ba Rayon bahanganye na we
DSC_4597
Kuri stade Mumena iteganye n’umusozi wa Rebero
DSC_4614
Ndayishimiye Yousouf bita Kabishi, muri Musanze ni rutahizamu
DSC_4630
Ikipe yabo ngo bazayigwa inyuma, aha bari inyuma y’urukuta rwa stade barunguruka uko bigenda mu kibuga
DSC_4635
umufana Rwarutabura ayoboye abandi hanze ya stade
DSC_4641
Abafana hanze ya Stade ya Mumena baririmbaga mu byishimo
DSC_4446
Ntabwo abari ku kibuga bategereje Muhanga barambiwe
DSC_4472
Mu kirere, abacrobate bashimisha abantu
DSC_4499
Abayobozi ba BRALIRWA itera inkunga shampionat biciye mu kinyobwa cya Turbo King
DSC_4535
Uyu arerekana ubuhanga bwo gutwara igare ry’ipine rimwe
DSC_4545
Abasore b’ubuhanga mu gukaraga umubiri wabo bari gushimisha abantu aho
DSC_4654
Abasore bakiri bato ba APR FC abenshi ni igikombe cya mbere begukanye
DSC_4661
Umukino wa Rayon Sports babwiwe ko warangiye bagiye kwishimana n’abafana babo
DSC_4668
Abafana babo mu byishimo bikomeye
Baterera amasaluti abayobozi ba APR n'abafana
Baterera amasaluti abayobozi ba APR n’abafana
DSC_4681
Abakinnyi ba APR FC batambuka gisirikare bishimira igikombe begukanye
DSC_4689
Abakinnyi basimbiza mu kirere umutoza wabo mu byishimo
DSC_4694
Vicent Mashami n’umwungiriza Didier Bizimana, umwaka wabo wa mbere batoza APR FC begukanye igikombe
DSC_4709
Bazanye igikombe ngo gishyikirizwe APR FC
DSC_4714
Inkumi yatambukanaga iki gikombe
DSC_4722
Igihembo cya APR FC
DSC_4731
Igihembo cya Rayon Sports
DSC_4732
Mugisha (utoza abazamu) Mugiraneza na Iranzi bategereje ibihembo
DSC_4745
Abasore ba Rayon Sports bambikwa imidari y’umwanya wa kabiri
DSC_4762
ibumoso hari Jean Luc Ndayishimiye (Bakame) na Claude Muhawenimana (ukuriye abafana) bakira igihembo cya Rayon Sports
DSC_4768
Emery Bayisenge na bagenzi be bishimira imidari
DSC_4772
Bamabaye imidari ya zahabu y’ikipe ya mbere
DSC_4777
Abahungu n’amashyushyu menshi yo kwegukana igikombe, benshi ni icya mbere
DSC_4781
Umufana wa APR witwa Rujugiro imbere y’igikombe ikipe ye yiteguraga guhabwa
DSC_4792
Umuyobozi muri BRALIRWA ashyikiriza igikombe cya TURBO National Football League Ministre Mitali
DSC_4794
Ministre Mitali Protais ashyikiriza igikombe captain wa APR FC Nshutinamagara Ismael wari wazanye n’umukobwa we kucyakira
DSC_4796
Abasore ba APR FC mu byishimo bikomeye
DSC_4797
Sibomana Patrick n’igikombe mu byishimo na bagenzi be
DSC_4801
Bacanye urumuri rw’ibyishimo
DSC_4806
Abakinnyi ba APR FC mu byishimo, benshi muri bo ni ubwa mbere batwaye igikombe cya shampionat

Photos/Plaisir Muzogeye

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mwana nimugitware,byanze bikunze n’ibindi bizaza, mwe mushyireho akuka tu,

  • Iyi Ti-shart yanditseho champoins turayikeneye nk’abakunzi ba APR FC bayishyire ku isoko  tuyigure dukomeze kwishimana n’abana bacu batweretse ko za Containers ntacyo zirusha abana b’abanyarwanda, bravo APR FC, bravo ubuyobozi bwa APR FC, bravo abakinnyi bose ba APR FC , bravo abafana ba APR FC, n’ibindi bikombe tuzabitwara Congratulation !!!!!!

  • Reka mbabaze akabazo k’amatsiko, iriya myenda bambaye yanditseho champions yakoreshejwe ryali?si ukuvuga ko bari bazi ko bazagitwara kandi nyamara irushanwa ritararangira?ahaa!!akarengane oyeeee!

    • Ibyo birasanzwe,no mu gikombe cy”isi amakipe yageze final aba yayikoresheje, akambarwa n’utsinze

    • Lol, bifata se igihe kingana iki? ikindi ubwose urashaka kuvuga ko utazi ko ari ibisanzwe ku makipe yageze kuri final!! LOOOL

    • Na rayo yari iyifite ibitse muri ALPHA PALACE HOTEL bumvise ko as Muhanga itakije bahise bayisubizayo kuko byari byiteguye ko ngo  iza gutsinda,  yewe bari banayiguriye uko amakuru avugwa hanze aha, none iriye amafaranga yanyu yanze no kuza kandi muratsinzwe. Uwibaza iriya myenda rero azabaze iya Rayon muri Alapha Palace impamvu yayo kandi nsubije nabandi babaza ibyo bazi. Umupira wacu ngo iyo rayo yatsinze uba wateye imbere da yatsindwa ubwo bikaba byacitse twasubiye inyuma amaradiyo amwe akabyamamaza. None se nihehe amavubi yaba yarageze kure hashoboka APR FC idafitemo abakinyi, mwihangane aba bana nibakura bazawutera kandi bizaryoha gusa nandi makipe akinishe abanyarwanda wenda benshi kurusha abanyamahanga.

      • kalisa we….ahubwo wakwibajije uti ni hehe amavubi yageze harimo abakinnyi ba….

    • Geanda wa macuho we! sha umwana wanzwe niwe ukura

  • Ibibazo bya rayons sport birarangiye kuko ikibazo cyari IGIKOMBE. Ba arbitre bisubireho nah’ubundi RUHAGO yacu izasubira inyuma cyane kuko bashoboka ko bizajya biba nK’IBYO MUHANGA yakoze.. Ariko buriya MUHANGA ntabwo yigaragambije yanga kugera mu kibuga? Bayifatire ibihano bikaze pe kuko n’agasuzuguro.

  • hhhh ntakintu gishimisha nko kubona ikipe yitwa ko ikomeye ikina umukino wanyuma uyihesha igikombw mu rwogo rwo kubona abafana ikinjiriza ubuntu,ntihagire umbwira ngo apr irifashije kuburyo ayo mafranga bayanga ,APR iragitwaye ibibazo bya RAYON BIRASHIZE NIBAREKE RERO DUKINE UMUPIRA 

    • Mugikorere nayo yaragikoreye. Ubutaha na za Mukura zizabakure ku mwanya wa kabiri nimukomeza gukinisha amagambo aho gukorera insinzi. Muri kwica ikipe muyihoza mu matiku gusaaaa

      • Buri wese akora icyo abashije wangu. Kata za APR si buri wese wabasha kuzikina

    • Amagambo yashize ivuga wangu,aliko hali ibyanyobeye by’abanyamakuru,umunyamakuru wa Radio Rwanda wali ku mu Mumena yaranyumije pee yavuze ko igikombe bagitanze hali saa 16h54 yivugisha ngo ibyo Ferwafa ikora sibyo,nkaho yabajije uli Nyamirambo,Gusa nizere ko yakozwe isoni uwali iGisenyi amubwiye ko bategereza imikino yose ikarangira.mbega itangazamakuru???

  • Murakeye kabisa, haba mu bwiza ndetse no mu mwambarire. Ndabishimiye cyane. Congs APR FC. Muri abantu b’abagabo. Mbega ukuntu biryoshye gutwara igikombe!!!!!Muduhaye ishema rwose, kuko noneho Rayon iyo ikidutwara ntitwari kubakira. Thanks to all members of APR FC, May God bless U very much.Much love, Peace!

    • hmmm mbega ukuntu biryoshye kwiba igikombe ukagitwara utakinnye hari hasigaye amanota 2 ukabona 3!!!!

  • good

  • Iki gikombe ni FERWAFA si APR  ntacyo Rayon yatweretse imikino y’ubuhanga muri iyi chamiyona igikombe ni icyayo emwe FWRWAFA na  APR yemwe na de Gaule barabizi mumitima yabo igokombe si kiriya gikopo ni ubuhanga bwagaragaye oye Rayon

  • congs A.P.R  FC.mwatweretse ko mushoboye kandi murakina neza cyane.kandi icyo tubakundira nuko muri abana baba nyarwanda.naho aba Rayon bo bazavuga kugeza igihe ntazi. igihe baba bavugiye bagiye kandi bavuga amafuti gusa ,ubwo se ko bagitwaye umwaka ushize hari abafana ba APR bigeze basakuza nibikarume rero.gusa turayikunda nayo kuko ni equipe twemera kuko tujya duhangana nayo .ariko abafana bagabanye amagambo atarimeza bajya bagira iyo batsinzwe.ndabasuhuje cyane cyane abafana ba APR FC.

    • congs APR, mwatwaye igikombe mwakinnye neza mutsinda AS Muhanga hahaaaaa…nava Toro naragenze ndabona.

  • ariko abantu b’abagabo biba igikombe bagaserebra koko!!!! 

Comments are closed.

en_USEnglish