Digiqole ad

APR Basketball Club yandagaje Kaminuza ku kibuga cyayo(113- 60)

Imikino muri basketball yari yakomeje muri iyi week end, muri gymnase ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda ku cyumweru APR ikaba yarahanyagiriye Kaminuza ku manota 113 kuri 60.

APR BBC ikina na Espoir saison ishize

Ni umukino ikipe ya APR yarushije bigaragara ikipe ya Kaminuza, mu ngeri zose.Igice cya mbere cyarangiye APR ifite amanota  50 kuri 29 ya kaminuza.

Umutoza wa APR umunyakenya Cliff Ukole avugana n’umuseke.com ku kuba barushije kaminuza yadutangarije ko kaminuza atari ikipe mbi ko ahubwo igomba kongera ubushake bwo gukora

Cliff yagize ati: “Kaminuza irabura ubushake bwo gukora imyitozo. Bafite ikibuga kiza kitanyagirwa twe hari igihe imvura itubuza imyitozo.”

Mu gice cya kabiri cy’umukino n’ubundi APR yikiniraga yonyine, amakipe yombi ku ruhande rwa APR yakoreyemo amanota 63 mu gihe kaminuza yakozemo amanota 31.Umukino muri rusange uzakurangira ku manota 113 ya APR kuri 60 ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Ngandu Bienvenue umwe mu bakinnyi bakinira APR bakomoka muri Congo, ndetse akaba ariwe mukinnyi warushije abandi bose mu mukino akaba ari nawe wabashije gutera dunk, aganira n’umuseke.com yadutangarijeko yishimiye kuba yateye dunk ko ariko kaminuza ikwiye kongera ingufu.

No 15 muri APR ati: “Nabyishimiye cyane.”

Umufana wa kaminuza Habimana Felix uzwi ku kazina k’ubuhanzi “Da Black”, we ngo kaminuza ifite abakinnyi bamwe beza ngo ariko ikwiye gushakisha abandi bakinnyi bo kunganira abahari.

Yagize ati: “Dufite bamwe mu bakinyi bafite  impano yo gukina ariko kugirango tugere ku rwego rwa APR kaminuza ikwiye kongeramo amaraso mashya.”

Nyuma y’umukino umutoza wa kaminuza Charles akaba yadutangarije ko kaminuza yatsinzwe ibikwiye.

Charles yagize ati: “APR yandushije.”

Uretse uyu mukino wabaye ku cyumweru, kuwagatandatu APR Basktball Club yari i Rusizi aho yatahukanye amanota 96 kuri 56 ya Rusizi mu gihe Kaminuza yari yatsinze United Generation Boys y’i Kigali ku manota 74 kuri 61.

Iyi mikino yose ikaba yagiye inengwa ku buryo bw’imisifurire ku batoza b’amakipe yose. Albert wa UGB ngo abarubitiri bamusifuriye na kaminuza ntibari ku rwego rwo gusifura umukino.Charles wa kaminuza we ngo abarubitiri basifuye amakosa atari ngombwa cyane ibyitwa contact, kubera ko ariko babizi. Kuri APR umutoza Cliff we ngo umwe mu basifuzi mu basifuye umukino we na kaminuza ntiyari kurwego rwo kuwusifura bitewe n’amakosa yo kwivuguruza yagiye aba.

HATANGIMANA Ange Eric

Umuseke.com

 

3 Comments

  • Nuko Nuko sha nanyina wundi abyara umuhungu muminsi ishize mwari mwatwishinye hejuru ubwo mwadutsindaga muri V Ball none namwe nimwunve uko intsinzwi uryoha

    • Reka sha ntimukambwire ibya sport nyarwanda bose ni abastar a domicile. Ninde urenga umutaru iyo yagiye hanze ko bataha bashakisha impamvu zidasobanutse! Mureke twirebere abana b’amavubi kuko nibagaruka carriere izaba irangiye kuko bazatangira kujya kunywa no gushaka abagore ngo ahaa ni za bastar ukagirango ubuzima babufashe muntok

  • mudufashije ubutaha mwajya mukoresha amafoto agezweho ndavuga ari up to date

Comments are closed.

en_USEnglish