Digiqole ad

Andy Carroll mu kabari I Madrid

Andy Carroll yarenze ku mpanuro za Fabio Capello zo kugabanya ubusinzi, ubwo yongeye kugaragara mu kabari I Madrid na bagenzi be ubwo bari baje kwihera ijisho Derby ya Real na FC Barcelona.

Carroll ntiyari wenyine kuko yari kumwe na bagenzi be bakinana muri Liverpool nka Pepe Reina (waruri wabo), Glen Johnson na Raul Meireles. Nubwo Everton izirana cyane na Liverpool umukinnyi Tim Cahill wa Everton nawe yagaragaye ku meza banyweragaho. Andy Carroll ngo yagaragaye nkuwari uyoboye iri tsinda ry’abasangira.

Carroll kamugezemo
Carroll kamugezemo

Andy Carroll w’imyaka 22 ufite agahigo k’umukinnyi w’umwongereza waguzwe menshi kugeza ubu mu bwongereza  £35million, ukunda cyane agahiye, ngo kuri iyi meza banyweragaho byagaragara ko agotomera kurusha abandi atitaye ku mabwiriza aherutse guhabwa na Capello, (umutoza wa Three Lions) mbere y’umukino wa gicuti na Ghana, yo kugabanya ubusinzi bwe akiri muto.

Kuri aya meza yaba bakinnyi bane nyuma y’umukino wa Real na Barcelona, Raul Meireles niwe wenyine ngo utanywaga izoga (Byeri) abandi bose ngo bagasomaga bishimye cyane.

Pepe Reina yari yabajyanye mu tubari two muri Quartier iwabo
Pepe Reina yari yabajyanye mu tubari two muri Quartier iwabo
Umuvumbyi ngo yababyiniye bararyoherwa
Umuvumbyi ngo yababyiniye bararyoherwa
Carroll, Cahill, Meireles, G. Johnson. Cahill wa Tottenham hagati muba Liverpool
Carroll, Cahill, Meireles, G. Johnson. Cahill wa Everton hagati muba Liverpool

Umuseke.com

4 Comments

  • kanda amazi urufpu rutarirwaza

  • eeehhh!!!none se ziriya note babahemba utazinywereye wazimaza iki?amafaranga atunga abantu si abantu bayatunga.

  • Inywere beer rata ukiri mu isi kuko mu ijuru ntazibayo. Wibuke n’imyitozo ariko, kuko nkeneye kuza muri 4 kado.

  • baca umugani ngo *in vino van vertas* ngo muri BEER habamo ukuli rero inywere wibonere ukuri .

Comments are closed.

en_USEnglish