Digiqole ad

Amiss Cedric turacyamukeneye muri Rayon – Ntampaka Thèogene

Nyuma y’iminsi bivugwa ko rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Amissi Cedric yaba agiye gukina muri Tanzaniya, umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport Ntampaka Thèogene  yavuze ko Rayon igikeneye Amissi kandi ko bavuganye n’ikipe ye ya Prince Louis ikababwira ko bigishoboka ko bamugumana.

Amissi Cedric (useka) yishimira igitego cya mugenzi we Abouba Sibomana ubwo batsinda APR FC
Amissi Cedric (useka) yishimira igitego cya mugenzi we Abouba Sibomana ubwo batsinda APR FC

Amissi Cedric akina muri Rayon Sports nk’umukinnyi w’ikipe ya Prince Louis y’i Burundi ari nayo agirana nayo amasezerano nayo ikayagirana na Rayon Sports.

Ntampaka yabwiye umunyamakuru  w’Umuseke ko ikipe ya Rayon Sports nubwo amasezerano bafitanye na Prince Louis, kuri Amissi Cedric, agiye kurangira bakimukeneye ndetse ubu bamaze gutangira kuvugana n’iyi kipe y’i Burundi kubyo kugumana uyu mukinnyi i Nyanza.

Ntampaka ati “Dukurikije uko yitwaye mw’ikipe yacu Amissi aracyari umukinnyi mwiza dukeneye  kandi n’ubwo amasezerano ye agiye kurangira  aracyari umukinnyi wacu.

twavuganye n’ikipe ye ya Prince Louis kandi nayo yatwemereye ko amasezerano dufitanye aramutse arangiye twakongera tugasinya andi.” Aya masezerano ariko kugeza ubu akaba atarasinywa.

Uyu mukinnyi wagaragaje ubuhanga bukomeye mu kibuga muri shampionat yashize ubwo Rayon Sports yatwaraga igikombe cya shampionat ndetse n’iyi shampionat iri gusoza, yahanishijwe kumara amezi atandatu kubera imyitwarire ye ku mukino Rayon yanganyije na AS Kigali ku munsi wa 24 wa shampionat.

Ntampaka avuga ko bategereje kureba ibizava mu bujurire ku bihano byafatiwe abayobozi ba Rayon n’uyu mukinnyi, kugirango barebe niba uyu mukinnyi  yabakinira CECAFA n’indi mikino y’igikombe cy’Amahoro.

Amiss Cedrick ari kwifuzwa cyane namwe mu makipe yo mu gihugu cya Tanzaniya nka Simba, Yanga Africans na Azam FC iyi inafite igikombe cya shampiyona yaho uyu mwaka.

Ikipe ya Coton Sport Garua y’umutoza Didier Gomez Da Roza  wanamutoje hano mu Rwanda nayo ngo irifuza kuzana uyu mukinnyi w’umurundi ukomoka muri Congo Kinshasa.

Yanga, Simba, Azam, Coton Sports biravugwa ko zimushaka
Yanga, Simba, Azam, Coton Sports biravugwa ko zimushaka

Rayon Sports nayo irifuza kumugumana.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish