Digiqole ad

Amb. Mugambage ubu ni nawe Ambasaderi w’u Rwanda muri S.Sudan

 Amb. Mugambage ubu ni nawe Ambasaderi w’u Rwanda muri S.Sudan

Ambasaderi Mugambage (ibumoso) aha Perezida Kiir impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Sudani y’Epfo

I Juba, Ambasaderi Frank Mugambage yashyikirije Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo impuro zo guhagararira u Rwanda muri Sudan y’Epfo.

Ambasaderi Mugambage (ibumoso) aha Perezida Kiir impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Sudani y'Epfo
Ambasaderi Mugambage (ibumoso) aha Perezida Kiir impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Sudani y’Epfo

Sudan y’Epfo ni igihugu ubu kiri mu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, ni igihugu kigaragaza ubushake mu gukorana n’ibindi nubwo muri iyi minsi cyaranzwe n’amakimbirane ashingiye ku kurwanira ubuyobozi.

Sudan y’Epfo ni igihugu gikungahaye cyane kuri Petrol ari nayo ubukungu bwayo bushingiyeho.

Muri Sudan y’Epfo hariyo abanyarwanda batari benshi bagiyeyo gushaka ubuzima.

Ambasaderi Frank Mugambage azaba ahagarariye u Rwanda muri iki gihugu afite ikicaro i Kampala aho asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Uganda.

Ambasaderi Mugambage yabanje gutembera mu mujyi wa Juba aho yaganiriye n’abanyarwanda bahaba nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish