Digiqole ad

Amb. Karitanyi yashyikirije Umwamikazi ibimwemerera guhagarira u Rwanda

 Amb. Karitanyi yashyikirije Umwamikazi ibimwemerera guhagarira u Rwanda

Amb. Yamina Karitanyi n’Umwamikazi w’Ubwongereza

Ku munsi w’ejo uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, Ambasaderi Yamina Karitanyi yashyikirije umwamikazi w’u Bwongereza Elsabeth II inyandiko zimwemerera guhagarira u Rwanda muri iki gihugu. Byabereye mu ngoro y’uyu mwamikazi muri Buckingham Palace.

Amb. Yamina Karitanyi n'Umwamikazi w'Ubwongereza
Amb. Yamina Karitanyi n’Umwamikazi w’Ubwongereza. Photo @JWizeye

Amb Karitanyi wasabiwe guhagararira u Rwanda mu bwongereza n’inama y’Abaminisitiri yateranye muri Nzeri 2015, yashimiye umwamikazi Elisabeth II ubu butumire ndetse aboneraho no kumushyikiriza indamukanyo ya perezida w’u Rwanda Paul Kagame nk’uko bitangazwa na Ambasade y’u Rwanda i Londres.

Amb Karitanyi wigeze guhagararira u Rwanda muri Kenya akanashingwa Ishami ry’Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), yashimiye ibihugu byombi umubano mwiza n’ubufatanye bifitanye.

Kwakira Ambasaderi Karitanyi ku mugaragaro byakomereje muri hotel Hyatt Regency London aho byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu gihugu cy’u Bwongereza, abayobozi bo mu muryango w’ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza n’ibikoresha icyongereza (Commonwealth) n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti z’u Rwanda.

Julian Evans, umuyobozi wungirije ushinzwe abahagarariye ibihugu byabo mu Bwongereza yashimiye Madamu Karitanyi amusaba kuzakomeza gutsura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Karitanyi yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubwongereza bwagize uruhare mu gutuma u Rwanda rugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) mu burezi, mu buzima no kurwanya ubukene no kuzamura uburinganire bw’abana b’abahungu n’abakobwa mu myigire.

Karitanyi yasimbuye Ambasaderi Williams Nkurunziza.

Muri Nzeri, Inama y’Abaminisitiri isabira Madamu Karitanyi Yamina guhagararira u Rwanda mu Bwongereza, yanasabiye Olivier Nduhungirehe guhagararira u Rwanda i Buruseli mu Bubiligi, naho Hope Tumukunde asabirwa guhagararira u Rwanda i Addis-Ababa naho Alfred Kalisa kuba Ambasaderi w’u Rwnada i Luanda muri Angola.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish