Digiqole ad

Amazone, ishyamba ritangaje ariko ryugarijwe

Iyo urirebeye hejuru uri mu ndege,ubona risa nka Tapis(Tapi) y’icyantsi nini cyane. Iyo urigezemo utungurwa no kubona ibikoko by’amoko menshi atandukanye. Harimo amoko y’ibiti 4000, amoko y’indabo 6000, amoko y’inyoni 1000 ndetse n’inyamaswa zonsa zirenga amoko 700. Ni igitangaza cy’ishyamba.

Amazone, ishyamba ry'urusobe rutangaje

Amazone, ishyamba ry’urusobe rutangaje

Ryitwa Amazone. Riherereye mu gihugu cya Brezil muri Amerika y’Amajyepfo. Ibiti bibamo byera imbuto ndetse n’indabo z’amoko atandukanye bibifashijwemo n’uducurama n’inyoni tugurukana imirama ku maguru yazo ziyivanye ku biti by’ibigabo maze tugatuma ibiti by’ibigore byororoka.

Gusa ariko iri shyamba rifatwa nk’ibihaha by’Isi (Kubera umwuka n’imvura ritanga) ryugarijwe no kwangirika no kwangizwa na mwene muntu.

Kubera ukuntu ibidukikije muri rusange biba bikorana, iyo hagize kimwe muri byo cyangizwa bigira uruhare rukomeye ku bindi bikorana nacyo.

Niyo mpamvu abantu batema ibiti muri ririya shyamba batuma hari amoko y’inyamaswa nayo agenda apfa buhoro buhoro. Gupfa kwayo guterwa n’uko ibyo biti biba aribyo bituma izo nyamaswa zibona aho ziba, ibyo zirya ndetse n’imiti ziivuza.

Ikindi kandi kuko izo nyamaswa ziba arizo zifasha mu gukwirakwiza imirama ituma ibiti byororoka, hari amoko y’ibiti nayo azima kubera ko izo nyamaswa ziba zapfuye.

Ikintu gikomeye cyugarije iri shyamba ndetse n’ayandi mashyamba kw’Isi ni gutema ibiti biririmo.

Nubwo bwose amashyamba aba afite ubushobozi bwo kongera kumera, ibi ntibivuze ko ariko bihora bimeze gutyo. Hari igihe ubutaka buba bananiwe nta fumbire ihagije, maze amashaymba akagenda asaza gahoro gahoro kandi ari nako ibikoko bipfa bityo ubutayu bukaza.

Mu Rwanda tuzi ibyari byarabaye kw’ishyamba rya Gishwati. Iyo Leta idafata ingamba ,ririya shamba riba ryararimbutse burundu.

Kubera ubwoko by’ibiti byera indabo biba muri Amazone, abahanga benshi bakoreramo ubushakashatsi ngo bakore indi miti mishya.

Gusa ariko kubera kwangirika kwaryo usanga iyo Pharmacie kamere (Amazone) igenda ibura imiti yo gufasha abantu kubaho neza.

Leta ya Brezil ndetse na UNESCO bafashe ingamba zikurikira zo gutabara Amazone.

Abo mu bwoko bwa Yagua-Yahua bafatwa nkaba nyiri ishyamba ngo nibabo baba baryangiza bashaka amaramuko

Abo mu bwoko bwa Yagua-Yahua bafatwa nkaba nyiri ishyamba ngo nibabo baba baryangiza bashaka amaramuko

Gukemura ibibazo by’imibereho y’abaturiye iryo shyamba:

Bumwe mu buryo bwiza Leta ya Brezil yahisemo gukoresha kugira ngo irengere ishyamba ni gufasha abatuye mu duce twegereye ishyamba bafite imibereho mibi mu kubona ibibatunga.

Gusa ariko ikibazo kibaho nk’uko tubikesha Reveillez –Vous yo mu 1997, Werurwe,ngo n’uko abategura imishinga y’amajyambere hari ubwo birengagiza utwo duce bigatuma abaturage babaho nabi maze baryangiza.

Ziwe mu nyoni nziza zisigaye ku isi, izi zitwa Tupi cyanwga se 'Scarlet Ibis'

Ziwe mu nyoni nziza zisigaye ku isi, izi zitwa Tupi cyanwga se ‘Scarlet Ibis’

Gusarura ishyamba ryeze aho kuritema.

Komisi yo yashyizweho na UN mu bihe byashize yagiriye abantu inama yo gusarura ishyamba ryeze,n’ukuvuga gusarura imbuto zera mo cyangwa se gutema ibiti bikuze ariko bakareka ibikiri bito bigakura.

Dushingiye ku by’iyo Komisiyo ivuga, agaciro k’uyu musarurp kangana na 90% y’agaciro ki’shyamba ryose,bityo rero kuryangiza bikaba bivuze guteza inzara mu gihugu.

Umuhanga mu binyabuzima witwa Charles Clement yagiriye abantu inama ‘y’uko bakwiriye kubona amashyamba nk’isoko y’ubukungu aho kuyabona n’inzitizi zibabuza gukira’(Veja Magazine,Brezil)

Kugabanya ubusumbane mu bukungu hagati y’Abanyabrazili

Ubusumbane mu bantu buterwa akenshi n’umururumba. Iyo ubukungu n’ubutegetsi biri mu maboko ya bamwe kandi bake usanga rubanda rusigaye ruhitamo gukora uko rushoboye narwo rukabaho neza. Aha rero niho hava nyine kwangiza ibidukikije.

Umuturage w’umuhinzi uturiye Amazone ababazwa no kubona yabuze aho ahinga hera kandi akabona abanyenganda n’abashoramari batema ishyamba kugirango babone ibiti by’agaciro bakoramo imbaho bagurisha mu bihugu bikize.

Leta ya Brezil yagerangeje gushyiraho gahunda zituma abaturage bayo babona akazi kandi ikarishya amategeko ahana abantu bangiza ririya shyamba.

Kugeza ubu nta mibare mishya dufite igaragaza ukuntu Amazone ikomeje kwangizwa,ariko ibyavuzwe haruguru birerekana ko ikibazo ubwacyo gikomereye Brezil by’umwihariko ariko n’Isi yose muri rusange.

Ibidukikije niyo ngobyi iduhetse hano kw’Isi bityo dukwiriye kwirinda kubikoresha nabi.Bitazatumerera nka wa muntu utema ishami rw’igiti kandi aryicayeho.

Isumu ryiza cyane rya San-Rafael ku mugezi wa Quijos mu gihugu cya Eqauteur nacyo gikorwaho n'irishyamba rigari

Isumu ryiza cyane rya San-Rafael ku mugezi wa Quijos mu gihugu cya Eqauteur nacyo gikorwaho n’irishyamba rigari

Iyi ngo yaba ariyo Anaconda ndende yabonywe muri iri shyamba yaba ireshya na metero 10

Iyi ngo yaba ariyo Anaconda ndende yabonywe muri iri shyamba yaba ireshya na metero 10

Izi ni inyamaswa zidasigaye henshi

Izi ni inyamaswa zidasigaye henshi

Iri shyamba rikora ku bihugu bya Brazil (60%) Peru (13%), Colombia (10%), n’uduce duto muri Venezuela, Ecuateur, Bolivia, Guyana na Suriname

Iri shyamba rikora ku bihugu bya Brazil (60%) Peru (13%), Colombia (10%), n’uduce duto muri Venezuela, Ecuateur, Bolivia, Guyana na Suriname

Photos/Internet

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

en_USEnglish