Digiqole ad

Amazina agezweho y’abana b’abahungu mu mwaka wa 2012

Umuryango wanyu ushobora kuba utegereje umwana w’umuhungu kugeza mu mpera za 2012, twifashishije izindi mbuga nka femmeactuelle.com na enfant.com twabateguriye amazina 20 y’abana b’abahungu agezweho muri uyu mwaka, icyo asobanura, inkomoko yayo ndetse n’iminsi mikuru yayo.

Amazina 20 agezweho ku bana b'abahungu/photo Internet
Amazina 20 agezweho ku bana b'abahungu/photo Internet

Ayo mazina ni akurikira :

1. NATHAN :

Inkomoko: rikomoka ku ijambo ry’iriheburayo(hebreu) nathane risobanura Imana yaratanze. (Dieu a donne)

Amateka yaryo : Umuhanuzi Nathan yabaye umujyanama w’Umwami Dawudi mu kinyejana cya 17(XVIIe siècle), iri zina ryagaragaye cyane mu bakirisitu b’abongereza (chrétienté anglophone). Iri zina kandi ryakunzwe cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika no mu myaka ishize mu gihugu cy’Ubufaransa.

Fete :Itariki 24/08

2. LUCAS

Inkomoko : rikomoka ku ijambo ry’ikilatini Lux  risobanura urumuri

Amateka yaryo : Lucas ni izina rya kera ryaje guhindukamo Luc, umwanditsi w’ivangili ya gatatu. Iri zina ryakomotse mu gihugu cy’Ubudage ari naho ryagaragaye cyane. N’ubwo bigaragara ko ari izina rya kera nyuma ryahindutsemo Luc tumenyereye, ni rimwe mu mazina akunzwe cyane ubu  mu gihugu cy’Ubufaransa n’ahandi henshi ku Isi.

Fete : 18/10 cyangwa 27/09 

3. JULES

Inkomoko :Iri zina rikomoka ku ijambo ry’ikiromani oulos risobanura ikintu kikiri cyose kandi kikiri umwimerere.

Amateka yaryo :Iri zina urisangana ibyamamare ku isi byubatse amateka mu nzego zitandukanye ;aha twavuga nka Jules César wabaye umuyobozi w’Uburomani(Empereur Romain) mu kinyejana cya 19 (XIXe siècle), Jules Michelet wagaragaye cyane mu bijyanye n’amateka, Jules Verne, Jules Renard mubya littérature na Jules Grévy, Jules Ferry mubya politiki. 

Fete : 08/04

4. ENZO

Inkomoko : rikomoka ku izina Henri ; Enrico mu gitaliyani na Heinz mu Kidage. Ryarahimbwe na Empereur w’Ubudage Frédéric II wakundaga igihugu cy’Ubutaliyani.

Amateka yaryo : Mu mwaka w’ 1239, Empereur Frédéric II yimitse umuhungu we Enzo, umwami wa Sardaigne wagize intsinzi nyinshi uretse ko nyuma yaje gutsindwa akajya mu buhungiro i Bologne mu gihe cy’imyaka 23. Iri zina ryaramamaye cyane ari naryo zina rifitwe n’umuhungu wa Zinedine Zidane wamamaye mu mupira w’amaguru mu guhugu cy’Ubufaransa mu myaka yashize.

Fete:13/07

5. GABRIEL

Inkomoko yaryo :rikomoka ku ijambo ry’iri Heburayo gavar risobanura imbaraga na El risobanura Imana wabifatanya bigasobanura Imana ni imbaraga zanjye(Dieu est ma force).

Amateka yaryo : Malayika Gabuliyeri (Jibril mu Cyarabu) niwe weretse igitabo corowani(coran) intumwa y’Imana Muhamadi ari nawe uvugwa mu ivangili ko ariwe wabwiye inkuru nziza Bikiramariya ko azabyara Messiya.

Fete :29/09

6. LOUIS

Inkomoko yaryo: rikomoka ku izina ry ‘iridage Chlodowig (hold :guhimbaza na wig :umurwanyi, combattant) iri zina ryaje guhindukamo Clovis, Clodovico, Ludovicus mu kilatini, riba Ludovic nyuma riba Louis mu rurimi rw’Igifaransa   

Amateka yaryo:Umwami Louis IX,yamenyekanye ku izina rya saint Louis yamenyekanye nk’umuntu ukora ibikorwa by’impuhwe.    

Fete:25/08

7. ARTHUR

Inkomoko yaryo:rikomoka ku izina ryiri Celte art risobanura urutare  

Amateka yaryo :Yabayeho mu kinyejana cya 5(Ve siècle), Saint Arthur ni umwe mu barokotse itotezwa n’iyicwa ryakozwe n’umwami w’Ubwongereza Henri VIII ryakorerwaga abakirisitu Gatulika mu mwaka w’1539.

Fete : 15/11

8. RAPHAËL

Inkomoko yaryo:rikomoka ku izina ry’iriheburayo rephaël risobanura ‘Imana yarakijije ‘ (Dieu a guéri)

Amateka yaryo : Ku bazi amateka ya Bibiliya, Raphaël yoherejwe n’Imana kuri Tobie kugirango atume se abona inamwereka Sarah ariwe waje kuba umugore we ari naho haje guturuka urubyaro rw’Aburahamu.

Fete : 29/09

9. MATHIS

Inkomoko yaryo :rikomoka ku ijambo ry’iriheburayo mattaï, impano y’imana.

Amateka yaryo :Matayo azwi nk’uwakiraga amahoro akaba n’umwe muri 12 mu ntumwa za Yezu. Yanditse ivangili ya mbere. Ku izina rya Mathieu ariryo Matayo  niho havuye Mathis .

Fete : 21/09

10. ETHAN

Inkomoko yaryo : rikomoka mu giheburayo aho riba risobanura ikintu gifunze neza

Amateka yaryo:Muri Bibiliya,Ethan yari umwe mu bakozi bakuru b’umwami Salomoni,iri zina ryaramenyekanye  riranakundwa cyane mu Bufaransa.

Fete:21/01kuri kalindari y’Abanyamerika (calendrier américain)

11. NOAH

Inkomoko yaryo:rikomoka muri Bibiliya rikaba risobanura umutuzo, amahoro.

Amateka yaryo:Noah cyangwa Nowa azwi muri Bibiliya nk’uwubatse inkuge abantu bahungiyemo umwuzure mu gitabo cy’Intangiriro.Iri zina ryakunze gukoreshwa cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika ryakoreshejwe mu Bufaransa mu mwaka wa 1990.Amazina nk’aya magufi ni amwe mu mazina akunzwe cyane.

Fete :10/11

12. HUGO

Inkomoko yaryo :rikomoka ku izina ry’iridage hug risobanura ubwenge.    

Amateka yaryo :Mutagatifu Hugues ariryo Hugo ; yari umupadiri waranzwe no kwita ku bakene n’abantu bababaye mu gihe kingana n’imyaka 52 yamaze akorera Diyosezi ye. Hugues rya ri izina ryitwaga abana bo mu miryango ikomeye.

Fete : 01/04

13. LEO

Inkomoko yaryo :rikomoka ku izina ry’ikilatini leo risobanura Intare   

Amateka yaryo :Iri zina rizwi cyane kuri Papa Leon I aho mu mwaka wa 451 yemeje ishusho ya Bikiramariya nka Nyina w’Imana.

Fete :10/11

14. TIMEO

Inkomoko yaryo :rikomoka ku izina ry’irigereki timôn risobanura icyubahiro  

Amateka yaryo :Rituruka ku izina ry’irifaransa Timée.Iri zina ryamenyekanye cyane  kuva 2006

Ayandi mazina arikomokaho: Timée, Timo, Tyméo.

Fete : 25/01

15. TOM

Inkomoko yayo :ni izina ry’iri arameniya risobanura impanga(jumau/twin).

Amateka yaryo: Iri zina rya ryamenyekanye mu gitabo Tom Pouce, Tom Jones na La Case de l’oncle Tom.Iri zina ryatangiye gukoreshwa guhera mu kinyejana cya 18(XVIIIe siècle) mu bihugu byakoreshaga ururimi rw’icyongereza.

Fete : 03/07

16. ADAM

Inkomoko yaryo :ni izina rikomoka ku Giheburayo risobanura Umugabo

Amateka yaryo :Abasoma Bibiliya Adam azwi nk’umuntu wa mbere Imana yaremye ikamushyira ku isi.

Fete :17/06

17. THÉO

Inkomoko yaryo :rikomoka ku izina ry’irigereki theos  risobanura Imana

Amateka yaryo : Amazina nka Théophile, Théodule, Théophane, Théobald bakundaga kuyahina bakavuga Théo.Mutagatifu Théo wari intumwa mu kinyejana cya VII.

Fete : 07/01

18. MATHÉO

Iri zina ni nka Mathis rya 9.

19. YANIS

Inkomoko yaryo :rikomoka ku izina ry’irigereki iohanan risobanura Imana ni nziza.

Amateka yaryo : Yannis rikomoka ku mazina meza 2 y’amarabu ; Anis na Yassine. Yann ari naryo Yannick risobanura Yohani intumwa ya Yezu ari nawe wanditse ivanjiri ya kane. 

Fete : 24/06 cyangwa 27/12

20. MAEL

Inkomoko yaryo :izina ry’iri Bretone risobanura Igikomangoma,Umuyobozi

Amateka yaryo : Mutagatifu Maël yari umwishywa (neveu) wa mutagatifu Patrick wamenyekanye mu kwamamaza ubutumwa,ni nayo mpamvu usanga imigi myinshi yamwitiriwe.Ni rimwe mu mazina akunzwe cyane ubu.

Fete : 13/05

Nababwira iki rero mu guhitamo aya mazina agezweho mwita abana b’abahungu, ntuzacikwe n’amazina y’abana b’abakobwa agezweho muri uyu mwaka 2012 mu nkuru itaha.

SOURCE : Femmeactuelle.fr, enfant.com

Umusomyi w’Umuseke.com

65 Comments

  • that good

  • Murakoze kuri aya mazina.Nabasabaga ngo mumfashe mumbwire ubusobanuro bw’amazina:
    SIMPLICE na SABRINE kuko ndayakunda cyane byafasha rero menye ubusobanuro bwayo.

    • ushaka kumenya ibisobanuro by’ayo mazina wajya kuri “les prenoms et leurs significations” ukandika ayo mazina ukareba ibisobanuro.

    • Simplice simbashije kubona ibisobanuro byaryo ariko Sabrine cg Sabrina naribonye.Risobanura:indépendance, direction, dynamisme, audace, détermination.

  • It’s ok,waooo!

  • Hari amazina nkunze cyane kurusha ayandi kandi afite ubusobanuro bwiza:MAEL na YANIS!

  • ndishimye
    birakwiriye ko abantu bamenya uko bita abana babo,hari abita kuko bumvise izina ariko batazi ubusobanuro,wazajya kureba ugasanaga ni amazina yibintu bibi byimihamuro,ibisimba cg amazina acyurirana,ese ningombwa ko twitiranwa n’inyamaswa?oya, ngo so ntakwanga akwita nabi!burya twagakwiye kugira inyito yabantu dushaka kwigana kubyiza bakoze,cg tukitwa izina risobanura nibura icyo wifuza kuzageraho(détermination)bityo wazajya uhamagara umwana wawe ukibukako hari impamvu runaka,cg se rikaba wamugani izina rishima icyo imana yagukoreye.
    urakoze cyane,dutegereje nayo yandi

  • ese iri zina ryaba risobanura iki?

    • Tuzi ko ari iryabantu bagira nabi nka wa wundi wo muri bible nyabu niba uryitwa umenye ko Imana yarivumye.

    • morning,munsobanurire icyo iryo zina rivuga.belinda ryo risobanura iki?

      • Belinda risobanura belle;umukobwa cg umugore mwiza rikomoka ku izina ry’iri Espagnol

  • Murakoze, muzatubwire n’ay’ikinyarwanda nka kabanda, murebwayire,gasengayire, mutambayire, kabazayire ese iriya “yire” yaba ifite icyo isobanura, murakoze

  • MURAHO?INKURU ZANYU ZIRATUNYURA,NONE MWATUBWIRA IBINTU UMUNTU YAJYENDERAHO ASHAKA UWO BAZABANA MURAKOZE.

    • uzarebe ufite ubugore gusa nicyo cya ngombwa ibindi muragororana.

  • Habuzemo MUHIRWA nk’izina rikomeye cyane

  • Penina bisobanura ibuye ry’agaciro. Sabrine bisobanura umunyamurava. nagize amahirwe yo gukurikirana ikiganiro kivuga ku busobanuro bw’amazina abantu bahabwa n’amadini kuri radio voice of hope. bagiye babivuga nandika niba wifuza kumenya ubusobanuro bw’izina ryawe mpa message nimugoroba mvuye ku kazi cyangwa mu gitondo ntarajyayo kugira ngo nkurebere ubusobanuro bw’izina umpaye nyuma mbuguhe. number ni 0788478736

    • ariko wewe ushinzwe iki??????

  • mumbwire izina ryitwa GAELLA icyo risobanura muraba mumfashije.

  • amazina ya kera y’abasaza gusa ngo niyo agezweho.

  • Celestin byo bivuga iki? ababizi mutubwire

    • Cher Patrick,Celestiin veut dire quelque chose qui se rapporte au ciel;ni ukuvuga ibintu bijyanisha ku/mu ijuru.(Paix,organisation,resolution,conscience,…)bisobanura umuntu w’ amahoro,wafata umwanzuro mwiza,ufite umutimanama,… fete 19/05

  • Gaella bisobanura umukobwa wimfura

  • izina julius risobanura iki?

    • Julius ni nka Jolie nshuti yanjye. ariko rikitwa umuhungu

  • Ndashaka kumenya icyo Ildephonse risobanura

    • risobanura impyisi

    • ILDEPHONSE ni izina rikomoka mu rurimi rw’ikidage(langue allemande)rikaba risobanura mutsinzi ni ukuvuga uwatsinze intambara. uwitwa Bwimba nareke kwikinira niba atazi ubusobanuro bw’izina areke kuvugai ibitari byo ntabwo ildephonse bisobanura impyisi. thanks

  • Nimutangira kuvuga ayabakobwa ntimuzibagirwe Grollia.

  • Yire. Mu kinyankore biva ku izina abazayire :ababyeyi

  • izina robert risobanura iki?

    • Robert rifite inkomoko y’iridage rikaba risobanura umuntu uzi ubwenge(Brillant,sagesse),umuntu ufite umutimanama(Conscience),umuntu ujya inama(Conseil)risobanura n’ibindi nka bieveillance,paix(amahoro),… fete ni 30/04

  • Claver risobanura iki?

  • Mbese burya bwose, izina ryanjye ni NATHAN mu giheburayo? (NATHAN=Dieudonne). Riri kuri top rero. Very good.

  • yoo mbega ngondavuka igihe kibi

  • Philbert uwamenya igisobanuro yaba amfashije ,

    • Philbert bisobanura umuntu ukunda indogobe(Quelqu’un qui aime les chevaux)

  • @agasaro urakoze kumbeshya , usibye ko na chevaux atari indogobe ari amafarasi , ariko utumye nkora recherches menya ukuri . Ushaka ibisobanuro by’amazina ashobora gusura http://www.prenoms.com

    • urakoze kunkosora nari nibeshye nkora confusion nitiranya indogobe n’ifarasi kuko byenda kumera kimwe.hanyuma icyo nakubeshye uvuga ni ubusobanuro bw’izina cg ni ukwitiranya indogobe n’ifarasi?

  • @Agasaro, ni ubusobanuro bw’izina navugaga , Philbert : very bright . Rikomoka mu kidage .ibindi bisobanuro visite http://www.thinkbabynames.com/meaning/1/philbert

    Merçi

    • Philbert,rero burya izina riba rifite ubusobanuro bwinshi bitewe n’inkomoko yaryo wowe uvuze ko rikomoka ku kidage ariko ujye muri google urebe meilleursprenoms.com urasanga rikomoka ku rigereki(Grec).Ushatse n’izindi nkomoko zitandukanye ugendeye ku bihugu bitandukanye n’ubusobanuro babiha wasanga bitandukanye.
      So,ntabwo rifite ubwo busobanuro bwa “very bright” nk’uko ubivuga bwonyine ahubwo rifite ubusobanuro butandukanye bitewe n’igihugu kandi ntabwo bisobanuye ko ubundi busobanuro bw’izina ryawe uretse ubwo mu kidage atari bwo.

  • alex,lionnel,hari amazina meza agezweho frank

  • JOSHUA na ryo rigezweho uwampa igisobanuro ahubwo yaba agize neza!!

  • Chantal, Celine,Sedrick, yo yaba avuga iki?

  • Nishimye kubona ibisobanuro byamazina Imana ibahe umugisha cyane. Nagira ngo mbabaze harinkizina umuntu ashakira ibisobanuro ya babaza gute?

  • Bnjr?nashakaga mumfashe munsobanurire izina Joselyne

  • izina scot risobanura iki?

  • Ni ukuri ni byiza kwitwa amazina tuzi nibisobanuro byayo,mumfashe munsobanurire amazina:BRYAN,BRYIAN,BARACK.

  • Mwibagiwe kuvuga Francois risobanura umuntu uri libre udafite ikimuboshye wabatuwe ugwa neza usabana ukunda abantu muri make Francois ni umuntu wisanzuye udafite birantega nicyo bivuga. Mwese mbifurije kuba ba Francois

  • Yo iryanjye risobanura iki iyo ndimenya ntacyo ubwo muzambwira. Muvuze Francois nibuka umugabo duturanye witwa Francois ufite umugore witwa helene. Helene risobanura urumuri umucyo itara umurikira abandi utanga urugero rwiza uwo abantu bakwiye kwigiraho uyobora abandi mu byiza intangarugero.Murakoze

  • Muraho!mumfashe munsobanurire amazina: Bertin na Odette

  • Munsobanurire izina Bertin icyo risobanura.

  • Muraho?

    Nabasabaga ngo mpumpe ubusobanuro
    bwizina bita PATRICK

    MURAKOZE!!

  • MUSHOBORA KUMPA UBUSOBANURO BY,IZINA
    PATRICK NA ANITHA

  • mwiriwe nipfuzaga ko mwombwira izina amanda na colisse ico asigura

  • Nabasabaga ngo mumbwire ubusobanuro bwizina jean marie vianney Murakoze

  • clever murimboneye byanshimisha.

  • Nasabaga ko mwansobanurira iri zina ORGA ese ryitwa abahungu cg abakobwa?

  • KENIA BIVUGA IKI

  • Ndabashimiye cyane kubitekerezo byiza mutugezaho. mwambwira ubusobanuro bw izina wesley,weasley ntekerezako yabaye umuhanuzi ariko nibaricyobisobanura sinzi mumfashije mwansobanurira ndashaka kuryitumwana vuba murakoze

  • Murakoze cyane kutugezaho ubusobanuro bumwe nabumwe bw’amazina mukomereze aho kandi muhorane intsinzi.
    Na jye ndagomba mbasobanuze Gotzein?

  • Euphrosine ndabasaba ubunuro bw’iryo zina hamwe na Fiacre

  • murakoze ndashaka ko mwadufasha gusobanukirwa naya mazina:
    Euphrosine
    Fiacre
    Aimable
    Oscar
    valantin

  • MUMBWIRE Ildephonse?

  • IRI ZINA RISOBANURA IKI DARVIN

  • Bjr !Mwansobanuriye izina Cyusa icyo rivuga? ndetse mukampa ni amazina ya ma christo agezweho ubu muri ayu mwaka w’2016 mu mpera zayo uhereye mu kwa 07 up to now ?

Comments are closed.

en_USEnglish