Digiqole ad

Amazi mabi ahangayikishije abaturage

Nyanza – Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Bigega akagali ka Gahondo umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza  baratangaza ko bakomeje kuvoma amazi mabi mu gihe ngo bamaze imyaka igera kuri itatu nta gikorwa ngo iriba ryabo bavomaho ryubakwe.

Aba baturage bakaba batunga agatoki abayobozi b’inzego zibanze mu mudugugu wabo ngo badakunze kubegera kugirango babagezeho ibibazo by’ingutu bahura nabyo buri munsi. Aba baturage bakomeza bavuga ko ibi ari bimwe mu bikomeje gusubiza inyuma iterambere ryabo ndetse bikanabangamira imibereho yabo ya buri munsi.

Ubu aba baturage bavoma ku iriba rya Rwabigega, riherereye muri metero nka 800 uvuye ahitwa ku bigega,  kuri kaburimbo ku muhanda werekeza ku biro by’akarere ka Nyanza.

Nyirakimonyo afite imyaka 61 akaba yemeza ko ari kavukire muri uyu mudugudu wa Bigega. Avuga ko amazi bavoma muri iri riba abatera inzoka kuko aba yuzuyemo imyanda. Nyirakimonyo ati : “Rizadutera na Cancer ahubwo uretse n’inzoka. Njye mfite imyaka 61 nywa ariya mazi, napimaga ibiro 80, ubu ndi kuri 60.”

Moussa Musonera nawe ni umuturage muri uyu mudugudu. We avuga ko ibi byose biterwa n’ubuyobozi bw’inzego zibanze zitabegera ngo bajye inama. Ati ‘Iterambere ry’abaturage rigerwaho ari uko mwahuye mukajya inama, igihe rero butatwegereye ngo tujye inama ntabwo bumenya ko dufite ibibazo. Nayo mazi ubuyobozi butwegera nitwayabura. Turasaba ko ubuyobozi bwatwegera.’

Mukandayisaba Aloyiziya, umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Busasamana ubu akaba anafite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze, nawe yemeza ko kuba aba baturage batagira amazi meza ari ikibazo gihangayikishije. Akomeza avuga kuri ubu mu murenge wa Busasamana hakozwe imishinga yo gutunganya amavomero agera kuri arindwi, ubu ikaba yaragejejwe mu mushinga witwa PENEAR ku buryo ngo nayo mavomero yo mu mudugudu wa Bigega  azaboneka mu yo batanze muri uyu mushinga.

Abajijwe impamvu aribwo bagiye gutangira kuvugurura aya mariba kandi abaturage bavuga ko bagiye kumara hafi imyaka itatu batagira amazi meza, Mukandayisaba avuga ko icyo bagaombaga gukora bitiyambaje imbaraga zirenze ubushobozi bwabo, aricyo cyakozwe cyo kubona ayo mariba kandi kuri we ngo bigaragara nk’aho ari mazima. Mukandayisaba ati : ‘Bigeze aho imbaraga zacu zidashobora, iki gihe nicyo twabashije kubonamo umufatanyabikorwa wo kudufasha mu rwego rwo gutunganya ayo mariba. Ibindi, mu gihe gito baraba babonye igisubizo cyabyo.’

Mukandayisaba yongeraho ko n’abaturage ubwabo bakagombye gushyiraho akababo bakagirira isuku, bakora umuganda aho bavoma kuri iryo riba mu gihe ritegerejwe gutunganywa.

Kuri ubu aho abaturage bavoma ngo hahoze   iriba gakondo abaturage barivomaho, nyuma ubuyobozi buza kurisenya ngo buhashyire Robinet ya kijyambere.

Kuva icyo gihe ntibari bavoma amazi meza cyereka ngo abifite bakajya kuyagura mu mugi.

Iri riba riteraniraho abaturage bo mu midugudu itatu irimo uwa Bigega, Mukoni na Mugandamure ndetse ngo na bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kavumu A wo mu kagali ka Nyanza.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

en_USEnglish