Amaze kumenyekana kubera guhamagara!
Bikabyo original yanditse amateka kubera telephone, Amaze kumenyekana kubera guhamagara kuma Radio
Umuseke.com: Bikabyo original ni muntu ki?
Bikabyo original : Nitwa NZAYISENGA Callixte ntuye ikarongi ndi umufotozi nkakaba ntarigeze niga ariko maze gukura nize icyo bitaga ikigoroba kandi burya irema abatindi ninayo ibogosha ubu nanjye naramenyekanye.
photo:Bikabyo ubaye umustar kubera gutanga ibitekerezo ku maradio
Umuseke.com: umaze kumenyekana kubera guhamagara kuri radio watubwira igihe wabitangiye ?
Bikabyo original: ubundi natangiye guhamara muri 2003 kuri radio Rwanda nkurikizaho , RC RUBAVU, RC RUSIZI, RADIO MARIA ,CONTACT FLASH , RADIO 10, CITY RADIO na SALUS . ariko izo nkunda guhamagara ni radio Rwanda , RUSIZI na RADIO MARIA .
Umuseke.com: Ugereranije waba umaze gukoresha amafaranga angahe uhamagara?
Bikabyo original: ehehehe amafaranga maze gukoresha ashobora kuba agera ku bihumbi Magana atanu
Umuseke.com: Ujya gutekereza guhamagara amaradio washakaga kugera kuki?
Bikabyo original: kuberako navukiye mu muryango ukennye kandi nkaba ntarigeze niga natekereje ukuntu nanjye namenyekana nsanga ngomba gukora agashya ,nibwo natekereje kujya mpamagara kuma radio ngatanga ibitekerezo maze kugura telephone nibwo natangiye guhamagara.
Umuseke.com: Muriki gihe ubona umaze kumenyekana nkuko wabyifuzaga ?
Bikabyo original: ubungubu hari aho maze kugera kuberako abantu baza babaririza bikabyo original kandi bimfasha no mukazi kanjye kuberako abantu bifotoza usanga bashaka gufotrwa nanjye .
Umuseke.com: Irizina warikuyehe ko harimo igifaransa kandi ukaba utarigeze wiga?
Bikabyo original: Ubundi nutavumbye inzoga avumba ijambo aho ngeze hose mpakura utuntu nutundi kandi nubwo abenshi babona ntari original ku isura, ariko baravuga ngo imyate y’uwo ukunda uyibona mo amaribori. Kandi umukunzi wawe niyo yakujyana mu gihanamanga ubona ari nko muri paradizo.
Umuseke.com: Tubwire ku bihembo byabafatanya bikorwa ba ORINFOR wari urimo ubushize ?
Bikabyo original: twahawe ibihembo bitandukanye harimo ceretificat yi shimwe nibindi bihembo ,icyanshimishije cyane nuko bazirikanyeko natwe dufite agaciro mu itangazamakuru mu rwanda .
Umuseke.com: Uyu munsi waba wahamagaye?
Bikabyo original: oya uyumunsi sinahagaye ariko nohoreje ubutumwa bugifi navugaga ku nkuru y’umutekano ngira nti
rwanda bikabyo original turashimira inzego zose zumutekano na polisi bakorananubushishozi mugutahura abashaka guhungabanya ubusugirebwigihugu ikaba yasomwe muma makuru ya migotondo saa kumi n’ebyiri asomwa na edinasi muteteri .
umuseke.com: bikabyo orginal urakoze
Bikabyo original: murakoze mugire amahoro n’imigisha biva k’uwiteka
umuseke.com
1 Comment
Uyu mu type byo arahamagara utarmwumva ntiyumva radio kandi agira n’ibitekerezo byubaka ahubwo ntunguwe no kumva atarize. BIKABYO Original oyeeeeeeeeeeeeeeee
Comments are closed.