Digiqole ad

Amaze kubyara abana 14 nyamara aracyari Imanzi

Ku myaka 36 yamera ko afite abana 14 nyamara nta muntu wigitsina gore araryamana nawe Trent Arsenault, yabashije kubyara aba bana mu gutanga intanga ze.

Umugabo w'Imanzi
Umugabo w'Imanzi

Uyu mugabo ngo umara umwanya we wose kuri mudasobwa, abonye atabona umwanya wo gukora ibindi, birimo nibyerekeranye no kubyara bisanzwe, yatangiye gufashisha intanga ze, ari ingimbi maze mu 2006 ashinga urubuga (website) rwo kugirango abakeneye intanga ku buntu azibihere.

Trent cyane cyane ngo akaba intanga ze aziha imiryango itabasha kubyara muri America. Yiyemerera ko nta mwanya yabona wo kwiruka inyuma y’abagore cyangwa abakobwa ngo agire uko yigenza.

Kuva akiri muto, ngo yahoraga yikorera ubushakashatsi kuri mudasobwa, arinda akura atararyamana n’igitsina gore bibaho, bigera aho atekereza uburyo yafasha abandi akoresheje umusaruro w’umubiri we.

Nshobora kuzaba mfite imyaka 40 ndi Imanzi. Ndibaza ko nzaba mfite abandi bana 15 barenga kuri 14 mfite ubu

Mu kiganiro yatangaga kuri television, akaba agaragara ahura n’umwe mu bana be yabyaye muri ubu buryo, ni umukobwa witwa Analise ufite imyaka 23 y’amavuko ari nawe yabyaye mbere.

Iyo mubonye ndishima cyane, nishimira ko aba mu muryango mwiza. Arijye ari n’ababyeyi bamurera twese turamunezerwa” Arsenault

Nyamara ariko mu mpera z’umwaka ushize Arsenault yakatiwe n’inkiko zo muri Amerika gufungwa umwaka umwe, n’ihazabu y’amadorari 100 000US$ , ashinjwa gukwirakwiza ibice by’umubiri (intanga ze) ku buryo butemewe n’amategeko.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ni akumiro

  • ni byiza uwo nawe ni intwari

  • arikose iyisi iraganahe ko ndeba nibyanditwe byera tutabiha agaciro bibiriya ivuga ko umugore numugabo bagomba kuba umubiri umwe none ahisemo kureresha intanga ahaa ndabona mudasobwa ariyo yahindutse madamu we.

  • azi ubwenge ariko bizamuviramo ingaruka!

  • mbega umugabo wintwari ukundi ariko se ubwwo bushakashatsi bwe mamaaaa…….!!!!???????

  • nonese kwabantu barengana uyuwe ntarengana koko yafashije abagowe none arabiryojwe birababaje

  • AHUUUUUUU… SUBWO UMUNTU MUZIMA YEMERA KO BAMUTERA INTANGA GUT?? UBOSHYE INKA ZA KIZUNGU?? HUUUUUUUUUUUUUUUUUU NGIZE ISESEME

    • ubwo nyine yemera kuko ubundi buryo buba bwanze!

  • ahahaahahaha!yashatse umugore we ko ibyo nta kiza kirimo koko?
    ntabwo twubaha ijambo ry’Imana

  • ubwo se shenge nshimye ko atabona uwo kudraga umugore ubwo se uwo kurera abana arawufite cg arabatanga ntamenye nabo yabahaye aha abo bana aramutse atabamenya se yaba arinde

  • Imana imubabarire

  • Ubwo n’ubugizi bwanabi pe!! murabona aba bana badashobora
    kuzaba victime mubuzima bwabo koko?

  • Uyu ni feke kabisa!!!

  • Ubwo nuko atazi uburyohe buba mu guhuza ibitsina!ntamunezero azigera agira mu buzima kuko atazamenya uko umwana ashimisha.

  • NIBYIZA ARIKO AJYE ANATEKEREZA KU BURENGANZIRA BW’ABA BANA ABYARA GUTYA, BABA BAKENEYE UBURERE BW’ABABYEYI BOMBI

Comments are closed.

en_USEnglish