Digiqole ad

Amaze imyaka 34 abana n’ingona mu nzu. Ngo ayoza amenyo buri munsi

 Amaze imyaka 34 abana n’ingona mu nzu. Ngo ayoza amenyo buri munsi

Murayabashi ateruye ingona ye babana, ipima 46Kg

*Iyi ngona ngo ayoza amenyo buri munsi

Abenshi borora imbwa n’injangwe n’utundi tunyamaswa tubana n’abantu, abadasanzwe borora inzoka, ingwe, intare n’ibindi, umugabo Nobumitsu Murabayashi wo mu Buyapani we ntasanzwe na busa kuko yoroye ingona (caiman). Iyi ayikubitaho ikiziriko akayitemberana mu mujyiwa wa Hiroshima aho atuye abaho bagatangara.

Murayabashi ateruye ingona ye babana, ipima 46Kg
Murayabashi ateruye ingona ye babana, ipima 46Kg

Iyi ngona Murabayashi abana nayo mu rugo rwe n’umugore we. Uyu mugabo yayiguze ikiri nto cyane mu myaka 24 ishize, ahabwa n’uruhushya na Leta rwo korora iyi nyamaswa idasanzwe mu rugo.

Murayabashi w’imyaka 65 ati “Sinari nzi ko izaba nini gutya. Ngerageza kumvikana nayo mu marenga ndetse nkayoza amenyo.”

Murayabashi avuga ko umugore we atayikunda cyane. Ati “Buri munsi umugore aba yandambiwe bityo rero nkisangira Caiman wanjye tukaba kumwe.”

Ni inshuti nayo kugeza aho atemberana nayo, ibi byatumye amenyekana cyane kubera ibinyamakuru bimwegera ngo ababwira uko abana n’ingona.

Mu rugo yayigeneye icyumba cyayo ndetse ayubakira ikidendezi cy’amazi nacyo ijyamo ikaba nk’izindi ngona ziba mu mazi.

Murayabashi avuga ko bitoroshye kuyimenyera ifunguro ariko atajya ayiburira.

Abahanga bavuga ko ingona zo mu bwoko bwa Caiman zibaho imyaka hagati ya 50 na 70. Murayabashi we avuga ko yizeye ko agifite indi myaka nibura 30  yibanira n’iyi nyamaswa, ubundi tumenyereye mu z’inkazi bikomeye.

Atemberana nayo mu mujyi akanajyana nayo guhaha
Atemberana nayo mu mujyi akanajyana nayo guhaha
Ingona ye ngo nta mahane igira nta n'ibibazo ikunda kugirana n'abantu
Ingona ye ngo nta mahane igira nta n’ibibazo ikunda kugirana n’abantu
Mu rugo ifite icyumba cyayo ikagira n'ikidendezi cy'amazi cyayo
Mu rugo ifite icyumba cyayo ikagira n’ikidendezi cy’amazi cyayo. Mu cyumba ho baranayorosa
Buri munsi ngo ayoza amenyo
Buri munsi ngo ayoza amenyo
Murayabashi n'inshuti ye bamaranye imyaka 34
Murayabashi n’inshuti ye bamaranye imyaka 34

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • No mu ngo zisanzwe, hari benshi ubona bameze nk’abashakanye n’ingona.

    • ???????? urikibwa to. ???????????? Umbaye kure kabisa uvuzukuri

  • buriya iramwibikiye tu hari igihe izmwereka ko ari inyamaswa
    nka wa mugore wo mu budage wari ufite uruziramire abaganga bakamubwirako ruzamusamura ati reka bukeye rwanga kurya hashize icyumweru ruramusamura nguko ngayo

    • ibyo uvuze nukuri amaherezo izamutantamura

  • IZAMWINOPFORA NANGE NARI NABITEKEREJE, YAYOGEJE IMIKAKA SHA AYOROSA IBISHYUSHYE IZAMUSHYUHANA AYOBERWE INGONA

  • ni hatari

  • Oya Ntacyo izamutwara kuko ntiyamushobora ayirusha intege. Keretse ashaje bya cyane.

  • URWISHIGISHIYE ARARUSOMA AVEC APPET IZAMWEREKA TU

Comments are closed.

en_USEnglish