Digiqole ad

Amavugurura mu mirimo ya Leta ashobora gusezerera abarenga 500

Imbanzirizamushinga y’amavugurura mu mirimo n’abakozi ba Leta yateguwe na Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo igaragaza ko abakozi barenga 500 bazava mu mirimo bari barimo, abandi bakozi barenga 200 bagahabwa imirimo mishya. Bitegerejwe ko Inama y’abaministre izemeza umushinga w’itegeko ry’ayo mavugurura.

Izi mpinduka zatekerejwe nyuma y’uko ngo ubushakashatsi bwa Ministeri ibishinzwe bwerekanye ko hari imyanya itari ngombwa cyangwa se imirimo igonganirwaho n’abakozi barenze umwe.

Mu myanya 6 035 y’imirimo ya Leta aya mavugurura azasiga imyanya irenga gato 5 500 hatabariwemo abakozi bahabwa amasezerano y’igihe gito.

Mu miyoborere, mu nzego z’ibanze mu mirenge n’uturere ni hamwe mu hongerewe umubare w’abakozi, naho mu bigo nka Kaminuza y’u Rwanda, RAB n’ahandi havanwamo imyanya imwe n’imwe, nk’uko bigaragara uri iyi mbanzirizamushinga yateguwe na Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo.

Amakuru avugwa kuri aya mavugurura ni uko bamwe mu bazavanwa mu myanya yabo aho bakoraga bazashyirwa ahandi hazakorwa imirimo mishya. Hakaba n’umubare w’abashobora kubura akazi bari bakarimo.

Amwe mu mavugurura mu bigo nk’uko iyi mbanzirizamushinga ibigaragaza.:

MINAGRI: bari abakozi 62 – hazasigara 44  – Imyanya 18 izavamo

RAB:  bari abakozi 643 – hazasigara 542  – Imyanya 191 izavamo

NAEB : bari abakozi 181 – hazasigara 91 – Imyanya 90 izavamo

MINISANTE: bari abakozi 69 – Hakenewe 123 – Hazongerwamo 54

RBC:  bari abakozi 533 – hazasigara 509 – Imyanya 24 izavamo

RDB:  bari abakozi 292 – hazasigara 290 – Imyanya 2 izavamo

MININFRA: bari abakozi  57 –  hakenewe 83 – Imyanya 26 izongerwamo

Rwanda Housing Authority (RHA)  bari 95 – hazasigara 80 – Imyanya 15 izavamo

Rwanda Transport Development Agency / RTDA: bari 102 – hazasigara 61 – Imyanya 41 izavamo

Road Maintenance Fund (RMF) bari abakozi 12 – hakenewe 13 – Hazongerwamo umwanya 1

MINALOC:  bari abakozi 61 – Hazasigara 56 – Imyanya 5 izavamo

RGB:   bari abakozi  50 –  hakenewe 77 – Imyanya   27 izongerwamo

FARG:  bari abakozi 31 – hakenewe 33 – Imyanya 2 izongerwamo

Local Development Agency (LODA): bari abakozi 60 – hazasigara 51 – Inyanya 9 izavanwamo

MEDIA HIGH COUNCIL – MHC:   bari abakozi 26 – hazasigara 18 – Imyanya 8 izavamo

National Council For People With Disabilities (NCPD): bari abakozi 22 –    hakenewe 24 – Imyanya  2 izongerwamo.

National Electoral Commission (NEC):  bari abakozi 49 – hazasigara 33 – Imyanya 16 izavamo

CITY OF KIGALI:  bari abakozi 82 – hakenewe 107 – Imyanya 25 izongerwamo

MINICOM: bari abakozi 77 – hakenewe 61  – Imyanya 16 izavamo

Rwanda Cooperatives Agency (RCA): bari abakozi 75 – Hakenewe 65 – Imyanya 10 izavamo

Rwanda Standards Board (RSB): bari abakozi 149 –  hakenewe 224  – Imyanya 75 izongerwamo

Rwanda Competetion And Inspection Authority (RCIA)  ikigo gishya kizahabwa abakozi 142

SENA y’u Rwanda: Ifite abakozi 87 – hakenewe 90 – Imyanya 3 izongerwamo

Umutwe w’Abadepite: Ugira abakozi 163 – Hakenewe 154 – Imyanya 9 izavanwamo

PUBLIC SERVICE COMMISSION:  bari  abakozi 44 – Hakenewe 43 – Umwanya umwe uzavamo

NATIONAL COMMISSION FOR HUMAN RIGHTS (NCHR) bari abakozi 58- hakenewe 54 – Imyanya ine izavamo.

Urwego rw’Umuvunyi:  bari abakozi 69 – hakenewe79 – hazongerwamo10

OFFICE OF THE PRIME MINISTER:  bari abakozi 74 ntawuzakurwamo cyangwa ngo yongerwemo

Office of The Government Spokesperson (OGS) : Ni abakozi 24 nabo nta mwanya uzakurwamo cyangwa ngo wongerwemo.

SUPREME COURT bari abakozi basanzwe 118- Hakenewe 99 – Imyanya 19 izavamo

Career Judges, Inspectors and Court Registrars: bari 571    hakenewe 595 24

National Public Prosecution Authority:  bari abakozi 90 –  hazasigara80   – Imyanya 10 izavamo

Career Prosecutors and Inspectors: bari 252 – hakenewe 272 – hazongerwamo20

UNIVERSITY OF RWANDA (UR):  bari abakozi 3,351  – hakenwe 2,425 – Imyanya 926 izavamo

MIDMAR: bari 40 –   hakenewe 41 – Hazongerwamo umwanya 1

MINEAC:  bari abakozi 49 –    hakenewe  44 – Imyanya 5 izavamo

MINAFFET:  bari abakozi 92 – Hakenewe78 – Imyanya 14 izavamo

MININTER:  bari abakozi 33 – Hakenewe 30 – Imyanya 3 izavamo

RCS (Urwego rw’amagereza):  bari abaokozi 120 – Hakenewe78 – imyanya 42 izavamo

MINADEF: bari abakozi 49 – hakenewe 62  – Imyanya 13 izongerwamo

MINISPOC :  bari abakozi 39           hakenewe 33   – Imyanya 6 izavamo

CHENO (urwego rw’imidari n’amashimwe) bari abakozi18 –  hakenewe17 – umwanya 1 uzavamo

CNLG  bari abakozi 76 – hakenewe77 – Umwanya umwe uzongerwamo

Institute Of National Museums of Rwanda (INMR) bari abakozi 65  – hakenewe 63 – Imyanya 2 izavamo.

MIGEPROF: Ni abakozi 34 bazakomeza kuba 34

Gitagata Rehabilitation Center: Bari abakozi 23 – hakenewe 20 – Imyanya 3 izavamo

National Women Council (NWC): Hari abakozi 21 bazakomeza kuba 21

MINIRENA: bari abakozi 43 – hakenewe 39  – imyanya 4 izavamo

REMA: bari abakozi 47 – hakenewe 46 – umwanya umwe uzavamo

MINECOFIN: Bari abakozi 146  – hakenewe 173 – imyanya 27 izongerwamo

Special Guarantee Fund (SGF): Bazakomeza kuba abakozi 18

National Institute Of Statistics In Rwanda (NISR): bari abakozi 100 – hakenewe 133 – imyanya 33 izongerwamo.

Rwanda Public Procurement Authority (RPPA): bari abakozi 54 – hakenewe 50 – imyanya 4 izavamo.

MYICT: bari abakozi 41 – hakenewe 37 – imyanya 4 izavamo

 

NATIONAL YOUTH COUNCIL: Izakomeza kugira abakozi 22.

Iwawa Rehabilitation And Skills Development Center: bari abakozi 45 – hakenewe 48 – imyanya 3 izongerwamo.

MIFOTRA: bari abakozi 73 – hakenewe 63 – Imyanya  10 izavamo

Rwanda Management Institute (RMI): bari abakozi 41 – hakenewe 43 – imyanya 2 izongerwamo

 

“Corporatization”

Mu rwego rwo kongera umusaruro no kwishakira amafaranga yo gutunga ibigo bimwe na bimwe bya Leta, ibigo bya Leta biganisha ku bucuruzi bizahindurwa “State Owned Corporations”

Ubu buryo bushya ngo buzatuma ibi bigo bikora mu buryo bwigenga ku mategeko n’amabwiriza akurikizwa n’ibindi bigo bya Leta nk’amasoko, kwinjiza abantu mukazi n’ibindi ngo byabibangamiraga mu mikorere yabyo ikwiye.

“State Owned Corporations” ngo zizaba zigenzurwa na Guverinoma zikore zigamije iterambere rusange ry’abaturage nk’uko byanditse muri iyi mbanzirizamushinga ya Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo.

Ibigo byatekerejwe gushyirwa mu buryo bwa “State Owned Corporations” ni :

–          RMI
–          ILPD
–          RSSB
–          MMI
–          National Postal Services
–          RBC
–          RCAA
–          University of Rwanda
–          Referral Hospitals
–          National Post Services
–          ONATRACOM
–          NAEB

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • twizere ko abazavanwa mu kazi hari izindi gahunda zibateganyirijwe kugirango umubare w’ubushomeri utazakomeza kwiyongera mu Rwanda ariko na none aho kugira umubare munini udatanga umusaruro wafata muke kandi hakagira n’igisaguka kugirango gikoreshwe muyindi mirimo iteza imbere igihugu.

  • ok

  • iri vugurura ndabona rizaba rikurikije amategeko, ikibi ni uko bakwirukanwa  nabi

  • ikizerwa ni uko aba bazakurwamo babibiwe cyera kandi hakaba hari icyo leta ibateganyiriza , iri uvugurura rikurikije amategeko bihagije , gusa bikorwe hirindwa ubwiyongere bw’ubushomeri

  • KO EWSA se itarimo mu bizaba corporatized? kandi twumva ngo mu byumweru bibiri iraba itakitwa EWSA? ni ukudushakira amakuru arambuye kuri iri hinduka rya EWSA

  • Nimubasezerere kugirango abategetsi babone ibifaranga byo kongezwa. Habanje bourse z’abanyeshuli, abalimu na ba rushati bo barumiwe, imisoro ni hatali, ibifaranga bya leta birigiswa umunsi kuwundi hagahanwa insina ngufi … nguko uko twihesha AGACIRO. 

    • Ariko rero, FDRL ishobora kuba yarahenengeye no mu bayobozi! Buriya ninde ubashuka ngo bafate icyemezo nka kiriya gituma hari abaturage binubira ubuyobozi koko? Sinzi niba uyu muntu akunda u Rwanda. Mujye mugenzura ibyemezo mufata kuko akenshi biba bihatse imitego umwanzi atondagiriraho yarangiza ngo mu Rwanda nta kigenda! Wirukannye abakozi, uzamuye imishahara y’abayobozi  ubwo se urubaka cg urasenya? Gusenya biroroha ariko kubaka bigahenda cyane cyane iyo wubaka imitima yashegeshwe kubura umurimo

  • Iyi gahunda irasobanutse.No mu nteko ishingamategeko bazagabanye umubare w’abadepite.Ahubwo ku rwego rw’Akagari hakwiriye naho abakozi bashoboye.Ni byiza kongerera abakozi Perezida wa Repubulika.Nubundi akazi kenshi niwe ugakora abandi bayobozi barebera ngo batavaho biteranya.

  • abakozı ba leta twaragowe duhembwa urusenda barangıza bakaduhemba bakatwıtura kutwırukana n,ımperekeza z,ukwezı 1 gusa. twarumıwe pe.

  • ibing’ibi mubikora mutarabitekerejeho abo muzabshyirahe

Comments are closed.

en_USEnglish