Digiqole ad

Amavubi azakina na Mali yahamagawe

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mico Milutin kuri uyu wa 14 Werurwe ku gicamunsi nibwo yatanze urutonde rw’abakinnyi 24 azafatamo 18 bazakina na Lea Aigles du Mali mu mukino wo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cy’Isi mu itsinda rya munani.

Amavubi
Amavubi

Muri aba bakinnyi bahamagawe 10 ni abakina hanze y’u Rwanda naho 14 bakina mu makipe yo mu Rwanda.

Mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu amakipe ya Rayon Sports, APR FC na Police FC afitemo buri imwe abakinnyi bane bahamagawe.

Andi makipe nka Muhanga n’Isonga FC nizo zifitemo umukinnyi umwe umwe. Naho amakipe nka Mukura VS, AS Kigali, La Jeunesse, Musanze ziza hafi ku rutonde rw’agateganyo nta mukinnyi zifite mu Amavubi yitabajwe.

Umukinnyi utahamagawe muri iyi kipe wari witezwe ni Djamal Mwiseneza wa Rayon Sports uherutse kwitwara neza cyane mu mukino batsinzemo APR FC ibitego bine ku busa.

Umutoza Mico akaba ngo atamwitabaje kuko nubwo yitwaye neza ariko nta guhozaho agaragaza mu kwitwara neza no mu yindi mukino.

Amavubi azakina na Mali tariki ya 24/3/2013. Mu itsinda rya munani u Rwanda ubu ruri ku mwaya wanyuma.

Abahamagawe ni:

Abanyezamu

  • Gerrard Bikorimana – Rayon Sports
  • Mutabazi Jen Paul – As Muhanga
  • Mutuyimana Evariste – Pollice FC
  • Ndoli Jean Claude – APR FC

Ba myugariro

  • Mbuyu Twite – Yanga Africans
  • Steven Godefroid – Union Saint Giloise
  • Edwin Owun – AE Limassol
  • Nirisarike Salomon – Royal Antwerp
  • Usengimana Faustin – Rayon Sports
  • Kalisa Mao – TP Mazembe
  • Abuba Sibomana – Rayon Sports

Abo hagati

  • Iranzi Jean Claude – APR FC
  • Fabrice Twagizimana – Police FC
  • Buteera Andrew – APR FC
  • Aphrodis Hategikimana – Rayon Sports
  • Tumaini Ntamuhanga – APR FC
  • Haruna Niyonzima – Yanga Africans
  • Olivier Karekezi – CB Bizertin
  • Patrck Sibomana – Isonga

Ba rutahizamu

  • Elias Uzamukunda – As Cannes
  • Peter Kagabo – Police FC
  • Jessy Reindolf – UN Namur
  • Daddy Birori – As Vita
  • Kagere Medie – Police FC

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ubwo se ntimubona ko abanyamahanga bagikenewe muri Ruhago yacu.

    Mureke za mentalities ngo “Abana b’abanyarwanda” kandi nta musaruro.

    Erega nta mugabo umwe….

  • Byiza cyane kandi tubari inyuma,kandi turabasabira Imana ibafashe muzitware neza.

  • Ndori naruhuke aho kudindiza abana bakizamuka

  • Iyi team ninziza

  • nizinza pee

  • Gusa nshimishijwe nihamagarwa ry’abakinyi umutoza mico yashize ahagaragara gusa ntazagire urwitwazo ngo abure icyo atangariza abanyarwanda natsinda azirukanwe gusa dukeneye intsinzi n’imisoro y’abanyarwanda yononokarwa.murakoze.

  • ibyo mwakoze nibyo APR FC nayo irebereho iduhoze amarira naho abana babanyarwandabo baracyafite byinshi byokwiga babigireho,
    APR FC tugurire abakinnyi bafashe abobana.

  • iyi kipe tuyirinyuma dusabimana kuzayumvikanisha mu kibuga. mutubwire n’ibihugu ariya makipe akomokamo.

  • Ubwose iyo wanditse inkuru ngo yariyitezwe nabantubenshi uba ushakakugaragaza iki?umunnyi nagaragarirakumukino umwe gusa

  • Iyi Team irashimishije bravo Buteera akoze come back nziza gusa uwatuzanira Kevin Money byaba byiza de plus ikindi kandi Alfred Mugabo mwakamuhamagaye tukareba level agezeho naho ibindi ndabona turikumwe kuriyi liste so Amahirwe masa basore tubari inyuma

  • Sha amavubi araturwaza bya danger kabisa!! Duheruka kwishima muri 2004, ubwo gatete Jimmy, O. Karekezi, Jimmy Mulisa nabandi babicaga bigacika.

  • mugiraneza jean baptiste migi mwamuhoye ikio ko na ba karekezi bavuye hanze ntacyo bamurusha?ngo nuko apr yatsinzwe.ndi umu rayon ariko iyi n’ikipe y’igihugu.naho petit jimy we nabanze akomeze abikorere.ahore muri forme.ikibazo n’uko ariho asaza.umupira we ni nk’uwa karekeze nawe mu zabukuru ntiyiburira ariko by’umwanya muto.yewe na kanombe.bariho barakina uwanyuma.nabagira inama yo kuguma hamwe amakipe akabasazisha neza.

  • NONESE UBWONGEREZA BUKINAMO ABIRABURA BANGAHE SO NJYE NUMVA BARIYA BANYAMAHANGA MICO YAHAMAGAYE NTACYO BITWAYE NI ADUFASHE ABANYARDA TWONGERE TWISHIME NKA 2004 IKINDI KO ATAHAMAGAYE BAMUMA BERCI MURI LEOPARD KENYA UBUNDI URIYA MUZAMU WA RAYON BAMUHE UMWANYA NAWE YIGARAGAZE MURAKOZE KANOMBE,FAUSTIN BAGERAGEZE BAPERFORMINGE

  • byose birashoboka ariko umutoza nawe ye kwishyiraho umutwaro ukomeyengo azagera mu kisi!!!!!!!!!!!!!!! natugeze muri can gusa turi kumwen’abasore bacu.

  • amavubi tuyafatiye iryiburyo

  • Amavubi turayakunda pe, ariko FERWAFA izajye ikora uko ishoboye batangaze igiciro cyokwinjira hakirikare hanyuma kandi bashyireho uburyo bazajya batangira kugurisha Amatike nibura bucya umucyino ngube. Nibyiza kandiko abashinzwe kwinjiza abantu kuri Stade bajya bubahiriza igihe bakareka kutwanika kuririya zuba, kuko hari igihe benshi banga kujya kuri Stade kubera akavuyo kahaba mukwinjiza abantu bakererewe. Nahubundi tubarinyuma kandi mujye mugaragaza ko ibyifuzo byabafana byakiriwe, Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish