Amavubi yatsindiwe mu rugo na Algeria
Kujya mu gikombe cy’Isi umenya atari ibyo muri iyi myaka turimo ku ikipe y’igihugu Amavubi! 1998,2002, 2006,2010 hose bagerageza byanga. Ubu na 2014 ntabwo, kuko Amavubi yaheze ku mwanya wa nyuma mu itsinda H ubwo yatsindirwaga mu rugo na Algeria.
Mu mukino Amavubi yari afitemo morale yo kuba aherutse kwihagararaho ubwo yakinaga hanze i Bamako ikanya na Mali, abaje uyu munsi kureba uyu mukino, barimo ba Perezida wa Republika, bibwiraga ko hari icyo iyi kipe iza kwerekana.
Ashwi da! Byagoranye cyane ndetse umukinnyi w’umunsi yakwitwa umunyezamu Ndoli Jean Claude wakuyemo imipira myinshi ya Algeria irimo n’iyabaga yabazwe.
Algeria yagaragaje imbaraga kurusha Amavubi atigeze abona uburyo budasubirwaho bwo gutsinda ngo byitwe ko yinaniwe.
Igitego kimwe cy’uyu mukino cyatsinzwe na saphir Taider Sliti, umusore w’imyaka 21 gusa.
Kuri uyu mukino ariko, Amavubi yabashije gukinisha umukinnyi waba ufite imere heza, Mugabo Alfred, ukina mu ikipe ya kabiri ya Arsenal mu Ubwongereza.
Nyuma y’umukino, umutoza Eric Nshimiyimana yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye koko yarushijwe ariko ko nibura mu myaka iri imbere ko Amavubi azaba akomeye urebye bamwe mu bakinnyi bato bayirimo.
Ubu Amavubi ni ayanyuma mu itsinda H n’amanota abiri gusa, Algeria ya mbere ifite amanota 12. Izindi ni Mali y’amanota 7 na Benin y’amanota 4.
Photos/JD Nsengiyumva
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
AMAVUBI NAKO ATAGIZE BAKOMEREZE AHO BASHAKE BARUTAHIZAMU BACYAYE YOYABA ARUMUNYAMAHANGA UCYAYE BYABA BYIZA KURUSHA GUTAHA TURIRA TURABIRAMBIWE …
Ariko abantu mwabaye mute? muzajya muhora mutsindwa ngo mwagerageje ?icyakora mwihagazeho da !! kuva mutatsinzwe bitanu.
Mbashimiye iyi nkuru n’amafoto aliho. Aliko iriya Foto iriho umukinnyi Madjid Bougherra wa Algeria uwo bahanganye w’u Rwanda si Twagizimana Fabrice nk’uko byanditse ahubwo ni NTAMUHANGA Tumaine.
Mujye mutubwira abakinnyi bakinnye nomero bari bambaye, imyanya bakinnyeho, abasimbuwe n’ababasimbuye. Byarushaho kuryoshya inkuru mugeza ku basomyi bagashyira amatsiko. Kandi bakarushaho kumenya abakinnyi baba bakinnye.
Amavubi ntakidwinga…nahindure izina yitwe Ingagi wenda bizacamo batsinde.i do hope
MICO yari yaje kudushinyagurira!!!
amavubi ntajya atsindwa ibitego byinshi keretse match yambere yayo na algerie ubwo batsindwaga 4-0 ariko ibitego byo mubakinnyi burwanda ntabyo,hakenewe umunyamahanga niyo yaba avuye brazil cg spain nkuko ibindi bihugu bibigenza harimo nibihanganye muri ruhago yiburayi akauhenda ariko yafasha bariya bana kwigirira ikizere kuko baba batsinze,kuko nabo uko batsindwa kenshi na moral iratakara,gutsindwa bakabimenyera bikaba normal,ikindi abakinnyi bagombwa gusobanurirwa neza gukunda igihugu kuko ntamukinnyi wu rwanda nari nabona batsinzwe akagaragaza emotions zirenze nkuko njya mbona bamwe barira.thx
mubeshyera MICHO ngo niwe kibazo, none biragaragara ko ikibazo ari abakinnyi atari umutoza. Micho i bugande ari gutsinda kuko afite ikipe nziza, tubyemere ko nta bakinnyi dufite
ubundi baca umugani ngo so ntakwanga akwita nabi ubundi nibura iyo biyita inzuki kuko nibura zo zitanga ubuki,naho ivubi ntabyiza byaryo,hari igihe bakwita izina ribi rikazakurya inyomeko mpaka,nibahindura izina intsinzi izaboneka,bitabaye ibyo zero.
Comments are closed.