Nyuma yo kuvunika Karekezi ntakina match ya Nigeria
Nyuma y’invune ku kagombambari Karekezi Olivier yagiriye mu myitozo i Calabar, uyu musore wayoboraga abandi ntagikinnye umukino wo kuri uyu wa gatandatu.
Muri myitozo yo kuwa kane captain w’ikipe y’igihugu yahagiriye imvune, nubwo umutoza Micho Milutin yari yavuze ko idakanganye ku buryo bizeye ko azaba yakize kuwa gatandatu, byageze kuwa gatanu nimugoroba Olivier imvune ye yabyimbye bikomeye ku buryo atabasha gukina umukino wa none.
kuri uyu wa gatanu Ambassador Joe Habineza yasanze Amavubi mu myitozo arabaganiriza abatera morale mbere y’uyu mukino na Nigeria.
Uyu mukino wo kuwa gatandatu saa 16h (17h i Kigali) uzasifurwa n’abanya Cote d’Ivoire.
Micho yatangaje ko yizeye ko hari icyizere afite mu bakinnyi be ko batanga umusaruro mwiza kuri uyu mukino kuko ngo yabasabye kwitanga bishoboka.
Aba ni abakinnyi bashobora kubanzamo uyu munsi:
Ndoli
Stevens Nirisarike Mbuyu Iranzi,
Haruna Miggy Fabrice Tumaine
Meddie Birori
Umva Micho avuga uko ikipe imerewe MP3
UM– USEKE.COM
0 Comment
ibi biganiro ntacyobitanga kuko
niba nyandwi cg minani
Comments are closed.