Amavubi y’abagore yagize ubwoba bituma atsindwa na Tanzania
Kuri uyu wa mbere Amavubi y’abagore yatsinzwe na Tanzania 3-2, Grace Nyinawumuntu ubatoza avuga ko agiye kuganiriza abakinnyi, kuko icyatumye batsindwa ari ubwoba. Ni muri CECAFA y’amakipe y’igihugu y’abagore iri kubera Jinja muri Uganda.
Asha Rashid ku munota wa kane (4), na Abdalla Anastazia ku munota wa 30 batsindiye Tanzania ibitego bibiri.
Ibitego byishyuwe na Ibangarye Anne Marie ku munota wa 35 ndetse n’igitego cyitsinzwe na Abdalla Anastazia, ku ishoti rya Florence Imanizabayo, igice cya mbere kiramgira ari 2-2.
Mu gice cya kabiri, Asha Rashid yatsindiye Tanzania igitego cyayiheshe intsinzi ku munota wa 75, umukino urangira Tanzania ibonye amanota atatu ya mbere, atuma iyobora itsinda ‘B’ ry’iri rushanwa.
Nyuma y’umukino, umutoza mukuru w’Amavubi Nyinawumuntu Grace yavuze ko atazi impamvu abakobwa be bagaragaje igihunga muri uyu mukino.
“Urebye kuri Technics z’umukino muri rusange sinavuga ko twitwaye nabi, abakobwa bacu bazi umupira rwose icyantunguye ni igihunga abana bacu bagaragazaga, bagize ubwoba ntamenye icyabuteye. Icyo ngiye gukora, ndabaganiriza kuko bagomba gutinyuka, kandi tugomba kwitwara neza ku mukino wa Ethiopia.” – Nyinawumuntu Grace
Uyu mutoza avuga ko kuba bari bamaze imyaka ibiri badakina bishobora kuba imbogamizi ku bakinnyi bahamagawe batamenyereye amarushanwa mpuzamahanga. Ariko ngo we na Sosthene Habimana Lumumba umwungirije bagomba kubikosora.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi
Tanzania: Najat Abass, Sophia Mwasikili (C), Anton Anastazia, Issa Fatuma, Fatuma Bashiri, Daniel Donisia, Happyness Henzron, Amina Ally, Omari Mwanahamisi, Rashid Asha, Abdalla Stumai.
Rwanda: Judith Nyirabashyitsi, Sifa Gloria Nibagwire (C), Umamahoro Marieclaire, Edith Umulisa, Clementine Mukamana, Alice Kalimba, Callixte Irandukunda, Anne Marie Ibangarye, Jeanne Nyirahafashimana, Dorothee Mukeshimana, Joseline Mukantaganira.
Umukino wa kabiri w’u Rwanda uzabahuza na Ethiopia kuri stade Jinja kuwa gatanu tariki 16 Nzeri 2016.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW