Digiqole ad

Amavubi U17, 3-1 Rio Vista U19

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yatsinze ikipe ya Rio vista y’abatarengeje imyaka 19, umukino wabaye mw’ijoro ryakeye i Taos muri Leta ya New Mexico, USA.

Igitego cya Mico umukino ugitangira

Nkuko tardy abitangaza ngo abasore be bitwaye neza kuko bakinnye umukino umwe, dore ko mu gice cya kabiri, yasimbuje abasore bagera kuri 7 harimo capaitaine emery bayisenge, marcel nzarora n’abandi.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Mico Justin, amaze gucenga bamyugariro babiri ndetse n’umuzamu, icya kabiri, kuri pass nziza ya Mico, Tibingana Charles nawe yahise anyeganyeza inshundura, naho icya gatatu, cyatsinze n’umusore Itangishyaka Ibrahim.

Igitego cya Mwesigye Tibingana

Amakuru aturuka muri camp y’i taos avuga ko aba basore bakiniye mu muyaga mwinshi cyane.

Rio Vista ni centre de formation y’umupira w’amaguru ikaba yigisha abana umupira kuva ku myaka 7 kugeza ku myaka 19 hanyuma bakagurishwa mu makipe yababigize umwuga.

Uyu niwo mukino wa mbere, abasore ba tardy bakiniye i taos, bakaba basigaje indi mikino ibiri yo kwitegura igikombe cy’isi u17.

Bikaba biteganyijwe ko bahaguruka i taos berekeza i pachucha aho bagomba gukinira imikino y’amajonjora ku itariki 10 kamena 2011.

Rio Vista U 19

Rio Vista U 19

Rwanda U 17 yabanjemo

Abasore babanjemo uhereye i Bumoso: Eric Nsabimana, Jean marie Rusingizandekwe,Kabanda Bonfils, Emery B,

Tibingana Charles, Andrew Butera, Robert Ndatimana, Rusheshangoga Michel, Mico J., Faustin U. na

Marcel Nzarora wicaye


Issiaka Mulemba.

Umuseke.com

9 Comments

  • Nkuko abanyarwanda bakunda kunyifashisha nanjye iryiburyo niryanyu tu

  • ndabona aya mavubi atanga ikizere rwose,bazakore iyo bwabaga maze batuzanire kiriya gikombe,kuko batweretse ko babishoboye mu gikombe cya africa cyabereye mu rwanda.

  • umva mukosore nzarora kuri iyi match ntabwo yasimbuwe yayikinnye yose,ikindi igitego cya gatatu ntabwo cyatsinzwe na itangishaka ibrahim ahubwo cyatsinzwe na MUGABO Innocent uzwi ku izina rya computer

  • kabisa ndabona aba basore bafite kime .bakomerezaho keep it up guys.

  • Turi kumwe basore ntabwo ari ibintu byoroshye kuba mugeze ahantu nkaho!courrage!

  • Mugabo innocent bakunda kwita computer kubera amacenga ye akaba na beaufrére wa faustin yatsinze igitego cya gatatu kidasanzwe

  • keep it up guy!see you in world cup just shining

  • umhh?

  • umhh!

Comments are closed.

en_USEnglish