Digiqole ad

Amavubi U20 yateye mpaga Sudani y'epfo

Amavubi U20 yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho idakinnye umukino wari kuzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’epfo wari uteganyijwe kuwa 05/04/2014 kubera ko ikipe ya Sudani y’Epfo yavuye mu irushanwa. 

Fiston Nkinzingabo rutahizamu w'umunyarwanda uri kwiga umupira mu ishuri rya Academie Futelite muri Espagne, yahamagawe mu Amavubi U20
Fiston Nkinzingabo rutahizamu w’umunyarwanda uri kwiga umupira mu ishuri rya Academie Futelite muri Espagne, yahamagawe mu Amavubi U20

Wari umukino w’amajonjora yo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje iyo myaka izakina n’ikipe ya Gabon mu  kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Amavubi  U20 ubu ari mu mwiherero w’imyitozo y’umukino wa gicuti izakina n’ikipe y’u Burundi Intamba  ku rugamba kuri iuyu wa Kane, Taliki ya 27, Werurwe mu rwego rwo kwitegura ayo marushanwa.

Umukino uzahuza aya makipe uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda n’igice.

Umutoza w’Amavubi (U20) Richard Tardy yahamagaye abakinnyi bakina ku mugabane w’u Burayi kugira ngo arebe urwego bariho ndetse bamenyerane na bagenzi babo bakinira mu Rwanda.

Muri aba bakinnyi harimo Rwigema Yves, Neza Anderson na Nkinzingabo Fiston.

Kubera izi mpinduka, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda izaba ikinwa umunsi wayo wa 22 mu mpera z’iki cyumweru .

Iyi shampiyona ikaba ubusanzwe yaragombaga gusubukurwa, taliki ya 19 Mata, 2014 ariko yigijwe imbere nyuma yaho bimenyekaniye ko Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 itagikinnye na Sudani y’Amajyepfo.

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish