Digiqole ad

Amavubi U20 mu Misiri yasezerewe kuri za Penaliti

 Amavubi U20 mu Misiri yasezerewe kuri za Penaliti

Amavubi-U20

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru mu ijoro ryakeye yasezerewe n’iya Misiri mu gushaka ticket yo gukina igikombe cya Africa cy’ibihugu muri icyo kiciro itsinzwe kuri za Penaliti 3 – 2.

Amavubi-U20
Amavubi-U20

Amavubi yari yagerageje gukora amateka yo gutsindira ikipe ya Misiri iwayo igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Vedaste Niyibizi wa Sunrise FC kuri coup franc yari itewe na Nshuti Dominique Savio.

Amavubi yahagaze kuri iki gitego cyayo abuza Misiri gutsinda ndetse nayo agerageza kubona ikindi gitego ariko ntibyashoboka umukino urinda urangira gutyo.

Misiri yari yatsindiye u Rwanda i Kigali igitego kimwe ku busa, amakipe yombi yahise anganya mu mikino yombi maze hitabazwa za Penaliti.

Blaise Itangishaka na Dominique Nshuti bahushije Penaliti zabo maze na Amani arayihusha bituma Misiri ikomeza kuri Penaliti eshtu binjije Amavubi yinjije ebyiri gusa.

Izi ngimbi zahise zisezererwa muri uku gushaka ticket hakomeza Misiri.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ugirango se biradutangaje? twari gutangara iyo tuza gusezerera misiri. naho ntako batagize

  • Vaiment ibi bi petits njye nabikunze byahatari ibyo bakoze nubundi nitsinzi ikomeye aumoins eux babashije nogutsindira abarabu iwabo congs pour les mineurs agées et honte pour les adultes AMAVUBI

  • Njyewe mbona u Rwanda rufite abakinnyi beza muri sport muri rusange. Kudatera imbere bituruka ku bayobozi utamenya aho bashingira bashyigikira amakipe amwe andi akirwariza cga se gutonesha abakinnyi bamwe aho kureba impano za buri mukinnyi. Ubufaransa bwagombye kutubera urugero. Ni kuki mu makipe yabo usangamo amabara anyuranye? Bareba talent nta kindi. Bariya kandi usibye ibara ry’uruhu baba bitwa abafaransa kuko bahawe ubwene gihugu. Gukora sport mu Bufaransa ntaho bihuriye n’ibara ry’uruhu Imana yahaye ikiremwa muntu. Cyari igitekerezo cyanjye. Wowe ubibona ute?

Comments are closed.

en_USEnglish