Amavubi U20 arajya mu Misiri kuri ‘Mission impossible’
Kayiranga Baptiste utoza ikipe y’igihugu Amabubi U20, yahamagaye abakinnyi 20 ajyana mu Misiri mu mukino wo kwishyura wo gushaka igikombe cya Afurika, gutsinda Misiri iwayo yaratsinze Amavubi i Kigali, bamwe babigereranya na ‘mission impossible.’
Nyuma yo gutsindwa na Misiri mu mukino ubanza 0-1, Kayiranga yabwiye Umuseke ko afite ikizere cyo kwishyura igitego yatsindiwe i Kigali nubwo azi neza ko bitazamworohera.
Icyo gihe yagize ati “Njye nkurikije kuba iriya kipe itadutsinze ibitego bibiri, bitatu.. kandi yarabonye amahirwe menshi, bimpa ikizere. Nabwiye abasore banjye ko bagomba gutekereza ko natwe tugomba kubyaza amahirwe umusaruro amahirwe make tuzabona.”
Kuri uyu wa kabiri saa 16h50, nibwo iyi kipe y’igihugu iza guhaguruka yerekeza i Cairo mu Misiri gukina umukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa gatanu saa 21h45.
Abakinnyi bahamagawe:
Abanyezamu: Jimmy Nzeyurwanda (Isonga) na Bonheur Hategikimana (SC Kiyovu)
Ba myugariro: Patrick Ndikumana (Rwamagana City), Sibomana Arafati (Amagaju FC), Ahoyikuye Jean Paul (Nyagatare FC), Nsabimana Aimable (Marines FC) na Niyonkuru Aman (Bugesera FC)
Abo hagati: Muhire Kevin (Rayon Sports), Ngabo Mucyo Fred (AS Muhanga), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Ntwari Jacques (Bugesera FC) na Ntirushwa Aime (Interforce Fc).
Ba rutahizamu: Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Bugesera FC), Itangishaka Blaise (Marines FC), Yamini Salum (SC Kiyovu), Niyibizi Vedaste (Sunrise FC) na Usabimana Olivier (Marines Fc).
Roben NGABO
UM– USEKE.RW