Digiqole ad

Amavubi U 20 yahamagawemo abarengeje iyo myaka

Mu kwitegura umukino wa gicuti Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, umutoza Richard Tardy aherutse guhamagara amakinnyi bitwa ko batarengeje iyi myaka.

mu bari bagize iyi kipe y'Amavubi U17 benshi bazamuwe muri U20 yahamagawe
Mu bari bagize iyi kipe y'Amavubi U17 bane muri aba bazamuwe muri U20 yahamagawe, abandi bari mu Amavubi makuru

Muri aba bakinnyi ariko, benshi mu bakurikiranira hafi ibya ruhago, bemeza ko aba bakinnyi bamwe muri bo barenze iki kiciro, abandi bo bakaba batanakina mu makipe yabo ku buryo bakwiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Mu busesenguzi bwakozwe n’urubuga rwa www.ruhagoyacu.com rwemeza ko abakinnyi nka Kipson Atuheire wa APR, Gashema Landry Laundry wa Kiyovu  badakwiye barangwa muri iyi kipe kuko mu makipe bakinira bataboneka mu bakinnyi bakina, kandi bizwi ko ikipe y’igihugu ubusanzwe igirwa n’abakinnyi beza mu makipe yabo.

Muri iyi kipe  yahamagawe kuri uyu wa mbere, benshi bavuga ko bamwe mu bakinnyi barimo barengeje imyaka 20, aha havugwa cyane

Emery Mvuyekure wumuzamu wa AS Kigali wagiye anahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru
Mwizerwa Amin wa AS Kigali nawe iyi myaka ngo yaba ayirengeje
Bariyanga Hamdan wa Etincelles FC iki kiciro nawe ngo si imyaka ye
Habyarimana Innocent wa AS Kigali nawe ngo iyi myaka arayirengeje
ku barengeje iyi myaka kandi ngo hiyongeraho uriya musore Kipson Atuheire wa APR na Gashema Laundry wa Kiyovu.

Guhamagara bamwe muri aba basore mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, bamwe bavuga ko bias n’ibyakozwe mu 2009 ubwo mu gikombe cya Africa cy’abatarengeje iyi myaka cyaberaga mu Rwanda nabwo abasore nka Harouna Niyonzima, Jean Baptiste Mugiraneza, Rucogoza Aimable n’abandi nyamara bari barengeje imyaka 20

Abo bari bahanganye icyo gihe, benshi nibo bagaragaye mu ikipe z’ibihugu za Ghana na Mali mu gikombe cy’africa cy’ibihugu muri Gabon na Guinee Equatorial.

Bamwe mu bakinnyi beza biganjemo abahoze mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikombe cy’isi, kubavanga na bano bakinnyi barengeje imyaka, abandi badahagaze neza mu makipe yabo, bamwe babibona nko kuvanga abakinnyi nta mumaro bazanye mu bandi.

Abahamagawe:

1.Kwizera Olivier (Isonga)
2. Ntalibi Steven (Isonga)
3. Mvuyekure Emery (AS Kigali),
4. Rusheshangoga Michel (Isonga)
5. Habyarimana Eugene (Isonga)
6. Usengimana Faustin (Isonga)
7. Turatsinze Heritier (Isonga)
8. Habimana Hussein (Marines)
9. Hakizimana Francois (Isonga)
10. Bariyanga Hamdan (Etincelles)
11. Ndatimana Robert( Isonga)
12. Uwimana Jean d’amour (Police)
13. Uwambazimana leon (Nyanza)
14. Atuheire Kipson (APR)
15. Cyubahiro Jacques (Isonga)
16. Gashema Landry (Kiyovu)
17. Habyarimana Innocent (AS Kigali)
18. Mwizerwa Amin (AS Kigali)
19. Bizimungu Aziz (SEC)

Kuwa kane tariki 23 Gashyantare, aba bakinnyi bahamagawe bakaba aribwo bari butangire umwiherero bitegura umukino wa gicuti na Uganda tariki 28 i Kigali. Ni umukino ubategura imikino y’amajonjora izatangira muri Mata 2012, yo gushaka tiket y’igikombe cya Africa cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Algeria mu 2013.

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • UBU SE KOKO “KUBESHYA” BIZATUMARIRA IKI?

  • Ariko ibintu byo gutanga passport ndetse no kugabanya imyaka, bikorwa nande?? Ibi ni ibintu dukwiye kurenga, ni ubujura nk’ubundi, ese igitabo cy’amategeko ahana kibivugaho iki? Nawe se umuntu afite umwana w’imyaka 6 kandi we ngo afite 17, muba mwumva bidakojeje isoni!!! Dusanzwe tuzi ko ikigo cya Immigration gikora neza ni ngombwa ko gihagurukira iki kibazo. Nyuma yo gufatira ibyangombwa by’abakinnyi batishyuye umusoro wo gukorera mu gihugu ni ngombwa ko bahagurukira iki kibazo naho ubundi tuzabata nk’abafatanyacyaha na FERWAFA.

  • ariko rero twari tuzi ko iriya programmes ya mandat irangiye yajyanye na idea zabo none nino federation nayo irabitangiye,njyewe ntago mbarenganya kuko ataribo batanga passport ariko se nka mwizerwa amini,kipson utajya akina kandi unakuze bihagije umutoza aba yabahamagaye akurikije iki,urugero none se uko imyaka igenda iza umuntu aho gukura aba umwana?nka amini yakinnye mu mavubi kuva 2009,cyakora gusa sinzi ariko bisubireho muri selection y’amavubi kuko ntago dushaka abantu bakina imyaka ibiri cg umwe hanyuma umupira ukamunanira kubera imyaka ye

  • Ibyo biramenyerewe, aho usanga umuntu yarakinaga muri 1992 n’ubu akaba acyumvikana mu bakinnyi!!! Niyo mpamvu foot itazaterimbere kubera abantu bahora bisubiza ibwana babifashijwemo n’abayobozi kugira ngo bahore kuri liste z’abakinnyi mu kibuga kandi abana bavuka buri munsi!!! Mbona amafaranga ashorwa mu mupira w’amaguru; igihe kigeze ngo harebwe ikindi yakoreshwa kuko nta musaruro. Kubona mu Rwanda nta kipe ifite stade (zose ni iza Leta) kandi ugasanga arahemba amamiliyoni abatoza bayo,… No mu ikipe y’igihugu usangamo abakinnyi bitwako ari abanyarwanda ariko ugasanga ntiwamubwira ngo avuge n’ijambo ry’ikinyarwanda na rimwe ngo arishobore. Football y’u Rwanda ifite uruhare mu kongera umubare w’abanyarwanda kuko iyo babonye umunyamahanga aje gukira bihutira kumuha ubwenegihugu kugira ngo akinire u Rwanda kandi ntibarebe ko yaba atarahinduye imyaka. Iyaba nibura bazana n’abo banyamahanga babahanga iwabo; aho kuzana abanyamahanga babaswa iwabo.

  • ni akaga nge narumiwe,umupira wacu ntaho ugana mugihe gahunda ari ugutegura ruhago duhereye kubana bato bazatanga umusaruro mugihe kirambye none FERWAFA na MINISTERE bafatanije batangiye kuvangavanga ntibavugaga ko Abayobozi bacyuye igihe aribo bicaga Football y’u Rwanda se cg ahubwo ni umuco wacu kuvanga ahaaaaaaaaa tubitege amaso da !

Comments are closed.

en_USEnglish