Digiqole ad

Amavubi U 17 yasezeye atsindwa

 

Ikipe y’amavubi mbere y’amasaha 42 ngo yerekeze mu myiteguro yanyuma y’igikombe cy’isi, yakinnye umukino wa gicuti na AS Kigali wo gusezera ku banyarwanda, uyu mukino ukaba warangiye U17 itsinzwe 1-0 na AS Kigali.

 

AS Kigali iramutsa amavubi
AS Kigali iramutsa amavubi

Umutoza Richard Tardy akaba yemeje ko aba bana batsinzwe kubera umunaniro bamaranye iminsi kubera imyitozo n’imikino bakoreye mu bufaransa.

Muri uyu mukino hagaragaye abakinnyi bashya, uwitwa Faruk umunyarwanda uba Uganda yageragejwe muri uyu mukino, Shadad Nsengayire waherukaga gukinira amavubi mbere y’uko bakina igikombe cy’africa cy’abatarengeje imyaka 17 mu Rwanda, yagaraye mu kibuga ku nshuro ya mbere, akaba yatangaje ko yamaze gukira neza.

 

Amavubi U17 mbere y'umukino/photo Umuseke.com
Amavubi U17 mbere y'umukino/photo Umuseke.com

Marcel Nzarora umunyezamu ubundi wa mbere, nyuma y’imvune yagiriye mu bufaransa yagaragaye yitozanya n’abandi,  yatangarije umuseke.com ko nyuma y’iminsi itatu gusa azaba yasubiye mw’izamu. Ku mvune Charles Tibingana yagize, abaganga batangaje ko azamara iminsi itarenze itatu gusa, kandi ko idakomeye.

Igitego cya AS Kigali kibaba cytsinzwe na  Ndikumana Bodo ku munota wa 72, ari nako umukino waje kurangira.

Amavubi U17 akaba azahaguruka i Kigali ku cyumweru tariki 15 ku mugoroba, yerekeza i Londres aho bazakina umukino wa gicuti na Tottenham Hotspurs U19 tariki 18 z’uku kwezi.

Nyuma bakazahita berekeza mu  Budage aho naho bazakina imikino ya gicuti, hanyuma behave berekeza Texas muri USA aho bazava bamanukira muri Mexico mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi U17.

Kuwa 2 tariki 17/5 niwbo amavubi azamenya itsinda aherereyemo ubwo hazaba gutora (Draw) y’uko amakipe azahura mu matsinda.

 

Patrick yahuye nakazi gakomeye
Patrick yahuye n'akazi gakomeye
 Umuzamu wa AS-Kigali yahuye n’akazi katoroshye/photo umuseke.com
Umuzamu wa AS-Kigali yahuye n’akazi katoroshye/photo umuseke.com

Rujugiro yabaye hafi y'amavubi mato igihe kinini
Rujugiro yabaye hafi y'amavubi mato igihe kinini

Umuseke.com

 

2 Comments

  • Ariko gutsindwa ntabwo arikibazo kd munamenye yuko yari match amical,kd sibyiza gutsinda uri mumyiteguro kuko urirara

  • ni aba hatari kabisa mubahe igihe

Comments are closed.

en_USEnglish