Amavubi nubwo yanyagiwe 4-1 na Maroc, yakomeje kuyobora itsinda
Nubwo Maroc yanyagiye u Rwanda 4-1 ntibiyibujije gusezererwa muri CHAN 2016. Kuko na Cote d’Ivoire yanyagiye Gabon 4-1. Ni mu mikino wa nyuma yo mu itsinda ‘A’ yaberaga rimwe kuri iki cyumweru. U Rwanda na Cote d’ivoire nizo zakomeje muri 1/4 Amavubi ari imbere.
Umutoza w’Amavubi yari yakoze impinduka ku bakinnyi umunani bashya yinjije mu ikipe yanjanjemo igereranyije n’iheruka gukina. Abdul Rwatubyaye,Imran Nshimiyimana na Ernest Sugira nibo gusa babanjemo bari barimo ubushize Amavubi atsinda Gabon.
Umukino w’Amavubi na Maroc watangiye ikipe ya Maroc ifite ingufu nyinshi ishaka gutsinda kugirango irebe ko yakomeza mu kiciro cy’imikino ya kimwe cya kane mu gihe u Rwanda rwari rwaramaze kubona itike kuko rwatsinze imikino ibiri ibanza yose.
Ingufu Maroc yazanye zatumye ibona igitego cya mbere hakiri kare ku munota wa 16 gitsinzwe na Abdelghani Mouaoui. Bidatinze habonetse igitego cya kabiri ku munota wa 24 gitsinzwe na Mohamed Aziz.
Abakinnyi b’Amavubi bikubise agashyi maze bishyuramo igitego kimwe, cyatsinzwe na Ngomirakiza Hegman ku munota wa 27.
AbanyaRwanda bari baje gushyigikira Amavubi, barimo na perezida Kagame batangiye kugarura ikizere ko ikipe yabo ishobora kwishyura. Ariko biba iby’ubusa kuko Maroc yari yaje gukora iyo bwabaga.
Nyuma y’iminota icyenda gusa Maroc yahise yongera gushyiramo ibitego bibiri byihuse kimwe ku munota wa 38 gitsinzwe na Abdeladim Khadrouf naho Abdelghani Mouaoui atsinda icya kane ku munota wa 44.
Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu nkeya ku mpande zombi ariko u Rwanda rukanyuzamo rushaka kwishyura, iminota ikomeza kuyoyoka rutabonye igitego.
Iminota 90 y’umukino yarangaye nta kindi gitego cyinjiye, bityo birangira Maroc inyagiye u Rwanda 4-1.
Muri iri tsinda kandi undi mukino wabereye kuri stade ya Huye maze Cote d’Ivoire yihererena Gabon nayo iyinyagira ibitego 4 kuri kimwe.
Byatumye Amavubi azamuka mu itsinda afite amanota atandatu mu mikino itatu, ikurikirwa na Cote d’Ivoire yazamutse muri iri tsinda nayo ifite amanota atandatu ariko u Rwanda ruza imbere kuko imikino yazihuje u Rwanda rwatsinze, naho Maroc isezererwa ifite amanota ane na Gabon yatahanye rimwe.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW