Digiqole ad

“Amavubi azakina na Mali azaba adasanzwe” – Mico.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Milutin Mico aravuga ko ikipe y’igihugu izakina na Mali mu mukino wo gushaka tike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi igomba kuzaba yihariye.

Umutoza w'Amavubi Mico Milutin/photo Umuseke.com
Umutoza w’Amavubi Mico Milutin/photo Umuseke.com

Ku itariki ya 24 uku kwezi, u Rwanda ruzakira ikipe y’igihugu ya Mali (Les Aigles du Mali) i Kigali. Ni umukino wa gatatu wo gushakisha tike y’igikombe cy’isi mu itsinda rya munani.

Uyu mukino u Rwanda ruzawakira ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda aho rwabashije kubona inota rimwe gusa nyuma yo kunganya na Benin 1-1 tariki ya 18 Kamena umwaka ushize.

Umutoza Mico avuga ko nyuma yo kuva ku mugabane w’u Burayi aho yasuye bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina mu Bubiligi no muri Chypre, azifashisha ikipe ivanzemo abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda n’abakina hanze.

Mico avuga kandi ko nk’umutoza w’ikipe y’igihugu yakoze ibishoboka byose ngo aba bakinnyi babone ibyangombwa byabafasha kwitabira uyu mukino.

Mico yagize ati “Abakinnyi bakina mu gihugu hagati nibakoresha impano zabo uko bikwiye hakiyongeraho inararibonye n’umukino mwiza by’ababigize umwuga nizera ko bizatuma tubona ikipe yihariye ndetse bigatanga n’umusaruro

Biteganijwe ko Mico azashyira ahagaragara abakinnyi 25 azatoranyamo 18 bazakina umukino wa Mali kuri uyu wa kane.

Abakinnyi nka Edwin Ouon ukina muri AEL Limasol, Jimmy Mulisa na Salomon Nirisalike ni bamwe mu bakina I Burayi bashobora kuzahamagarwa muri iyi kipe.

Mico akomeza avuga ko umukino wa gicuti Amavubi azakina na Lybia ku itariki ya 20 uku kwezi uzafasha abakinnyi be cyane cyane mu kumenyera imikino mpuzamahanga.

Nyuma yo kutitwara neza mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cya Africa ndetse no mikino ya CECAFA, umutoza Mico yakunze kuvuga ko ikipe ye izira kutagira abakinnyi benshi babigize umwuga.

Ni yo mpamvu mu mpera z’ukwezi kwa kabiri yerekeje i Burayi gushaka ndetse no kuganira n’abakinnyi bose bashobora kuba bakinira u Rwanda.

Amakipe abiri yo mu Rwanda akunze gutorwamo abakinnyi bajya mu ikipe y’igihugu aherutse gusererwa mu mikino y’amajonjora mu bikmbe bya Afurika. Ayo ni APR yaserewe na Vital’o muri CAF Champions League na Police yasezerewe na LLB Academic muri CAF Confederation Cup.

© RuhagoYacu.com

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ariko kweli ubu u rwanda rwabuze umutota? apana uyu muswa ngo nico? ibigambo byo arabizi wagirango foot niyo gukinirwa kumagambo? urebye umusaruro uyu mutoza yatanze namafaranga yigihugu ahebwa yakayabo wakwibaza impanvu akiri umutoza wamavubi nako amasazi? ukibaza niba mubantu bakora muri ferwafa ntawe basangira amafaranga???? aha rwanda we warakubititse kabisa ntawutazarya amafaranga yawe

    • Kalisa, gutukana birahanirwa(umuswa, amasazi,…), uwo ni umuco mubi,tanga ibitekerezo byubaka aho gutukana, ese muri abo uvuga basangira amafaranga hari uwo watunga agatoki ngo ubutabera bumukurikirane?

      • ko nunva umuvugira ushobora kuba muyasangira? naho kuvuga ngo ndatukana sijye wahibye ijambo umuswa kuko mubuzima habamo umuhanga numuswa? naho kuvuga ngo amasazi iyo ivubi ritakidwinga ntago riba rikiri ivubi ahubwo riba ryabaye isazi?? mico numuswa mbabazwa namafaranga bamuhemba apha ubusa hari abatoza babanyarwanda bahari?

  • Jye limwe na limwe abatoza njya mbumva. None se umutoza adafite abakinnyi bakomeye yabarema? Reka mbaze buriya ba MORINHO na FAGASONI, n’abandi bakomeye, uwabazana mu RWANDA akabaha AMAVUBI dufite ubu, yatwara igikombe cyafrika? UMUTOZA AFITE AKAMARO, ALIKO ADAFITE ABAKINNYI B’ABAHANGA NTACYO yageraho.

    • Abanyarwanda s’abaswa wikwibeshya urwo nurwitwazo. Ese igihe twatsindaga za Gana twakinishaga abanyamahanga? Bijya gupfa twarabanje twiha gukinisha abanyecongo ngo baturusha umupira byohe byokajya. Nitwigirire ikizere, ahubwo dushake umutoza mwiza uzi kureba abana bafite talent kandi barahari.

  • IKIPE YIHARIYE !! Tuzabibona mu mukino bitewe n’umusaruro naho ibitangaza nako ibikabyo mu mvugo yawe turabimenyereye. Watakaga amavubi nk’uvuga BARCELONA.

  • Ariko twaragowe kabisa. ariko uyumugabo adufata nka bande kabisa, akekako tutazi ubwenge kugirango ajye akomeza kudushuka? ibye turabizi kandi amanyanga ye turayarambiwe ntazongere kutubeshya. kumutoza wazamusimbura ndakeka Gomes wa Rayon sport afashijwe na Tardi aribo bashobora kubyaza umusaruro wa Amavubi, naho uwo munya serbiya ntacyo azi kabisa usibye kwiyemera kwiwe rwose.

  • Banyarwanda banyarwandakazi rwose niba tutarambiwe ntiduteze kurambirwa aba barugigana baraturambiye pe dushake abacu bayarye arabacu aho kuribwa nabanyamahanga ntacyo batumariye munispoc na ferwafa mureke kwica amatwi turarambiwe

  • Ariko mukuza gutoza u Rwanda mujya mwibuka,ibya SuperSport uyu mutoza yemereye ko izajya yerekana imikino yo mu Rwanda ? byarengeyehe se ? byaba biri kumwe n’intsinzi y’Amavubi ?
    Semuhanuka ni toto jye narumiwe Coach we.

  • Rugitozwa nuyu mugabo rurarushywa nubusa ruzarangiza ari urwanyuma.Mbabazwa n’imisoro yacu anyunyuza ntamusaruro

  • Mico byaramunaniye EQUIPE bayihe JMV Ntagwabira cyangwa Eric nshimiyimana barebe ko ikipe itazitwara neza,ahazaza hamavubi hakeneye kumenywa na banyarwanda ubwabo.

  • mbabwizukuri abakinnyi barahari ahubwo habuze icyonakwita umumenyereza uzi kwegera abayobozi kugirango ababwire ibisabwa bugirango ikipe itsinde naho ubundi hari nibimenyane mwihamagarwa ryikipe,abakinnyibakwa cash ngobahamagarwe;…ubuse rayons hari umukinnyi yaguze?

  • mbabwizukuri abakinnyi barahari ahubwo habuze icyonakwita umumenyereza uzi kwegera abayobozi kugirango ababwire ibisabwa bugirango ikipe itsinde naho ubundi hari nibimenyane mwihamagarwa ryikipe,abakinnyibakwa cash ngobahamagarwe;..?

Comments are closed.

en_USEnglish