Digiqole ad

Amavubi anganya na La Jeunesse azatsinda Cote d’Ivoire?

Kuri uyu wa kane mu gitondo nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye undi mukino wa gicuti na La jeunesse kuri stade i Nyamirambo, umukino warangiye banganyije 0-0.

Amavubi mu myiteguro mu umwaka ushize/Photo Fidel Bugingo Fidele
Umwaka ushize,Amavubi mu myiteguro /Photo Fidel Bugingo Fidele

Ni umukino wa kabiri, nyuma y’uko kuwa gatatu yari yabashije gutsinda bigoranye ikipe ya Kiyovu Sport igiteko kimwe ku busa. Amavubi ari kwitegura gukina na Cote d’Ivoire tariki ya 3 Nzeri uyu mwaka i Kigali.

Aya makipe yombi (Rwanda na Cote d’Ivoire) atandukanyijwe na byinshi. u Rwanda ruragaragaza intege nke. Nubwo ikipe yanganyije na La Jeunesse ari ikipe yari yiganjemo abakinnyi bakiri bato (Emery Bayisenge, Charles Tibingana, Tuyisenge Jacques…) ariko ni ikipe y’igihugu, kandi izakina n’ikipe ubu yambere muri Africa nkuko urutonde rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa gatatu rubigaragaza.

Amavubi kugeza ubu yashyizwe ku mwanya w’138 ku isi, rwasubiye inyuma ho imyanya 4, Cote d’Ivoire yo iraza ku mwanya wa 15 ku isi yose.

Cote d’Ivoire yamaze kubona Ticket yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’Africa mu 2012 muri Gabon na Guinea, ariko ntiyakwitesha umukino w’u Rwanda i Kigali kuko ishaka kuzamuka mu itsinda ari iyambere.

u Rwanda rwo amahirwe ni ntayo nyuma y’uko ubu ruza ku mwanya wanyuma muri iri tsinda H, n’amanota 3 gusa rwakuye ku Intamba ku Rugamba z’i Burundi ubwo zari i Kigali muri Kamena.

Ese abakinnyi Amavubi ategereje (Mbuyu, Bokota, Mafisango,Haruna, Elias Baby) nibo baziyongeramo bagatsinda Cote d’Ivoire? ibi nibyo benshi bari kwibaza nyuma yo kugaragaza intege nke imbere ya Kiyovu Sport na La Jeunesse zo ziri kwirebera niba abakinnyi zaguze hari icyo bazamara muri shampionat izatangira tariki ya 17 ukwezi gutaha.

UM– USEKE.COM

5 Comments

  • amavubi ..hahahahaha!!!
    kuki bata umwanya ngo baritoza..babuze ibindi bakora…njyewe narumiwe..hahahaha….ngo Selas teteh, hahahah… ngo ferwafa…hahaha baretse kwangiza umwanya bagashaka ibindi bakora.

  • No, reka bitoze, birashoboka ko hari icyo bageraho.. Umupira uridunda mu kibuga.. reka dutegereze turebe.

  • Uwabonye U17 ntabwo yakwirirwa yitesha umwanya ngo arareba iyi ngirwa kipe!! niki tuyiziho ko duheruka amavubi muri 2004!!

    Gusa ntekerezako bariya bana bazaduhoza amarira iyi kipe yiyita amavubi yaduteye! Cote d’Ivoire izatsinda ibitego bitari munsi y’10!! Muzabibona, aba nabo guhombwa igihugu no kudutesha agaciro!

  • Nibaze bipime na NYANZA FC IBAKOSORE!!!!

  • hahahahahaha1!yoooooooooooooooo! mbeaga gahinda ki team! simbabazwa ni kipe ahubwo mbabazwa namafaranga ayijyaho kweli?
    uwuhe mutoza se? abahe bakimyi se? aca we we NGO NTITUZAVUGE ni mugende ni team yanyu.

Comments are closed.

en_USEnglish