Amatora yari forode – Amama Mbabazi
John Patrick Amama Mbabazi, umukandida kuri Perezida wa Uganda w’ishyaka Go Forward yatangaje ko ibyavuye mu matora byatangajwe ari ibyavuye mu kwiba amajwi we abona ko ari ibintu bya forode (fraud) bidaciye mu mucyo.
Mu itangazo yashyize ahagaragara Amama Mbabazi yongeye kwibutsa uburyo inzego za Leta ngo zagiye zinaniza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Ibi ngo byari nk’intangiriro y’ibikorwa bibi byabaye no mu matora no gutangaza ibyayavuyemo we abona ko byari nk’ubujura.
Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe yagize amajwi 132 574 (1.4%) ku batoye bose hamwe 9,701,738.
Nubwo yatsinzwe amatora, we yasabye abayoboke be kuguma mu mutuzo.
Kwamagana ibyavuye mu matora ariko abihuriyeho na Dr Kizza Besigye w’ishyaka FDC wabonye amajwi 35% nawe wavuze ko amatora yabaye ari uburiganya ndetse agahamagararira abayoboke be kujya mu mihanda bakigaragambya, nubwo we agifungiye iwe mu rugo aho adashobora gusohoka.
Amama Mbabazi mu itangazo rye yagize ati “Mu minsi ibiri iheruka twagize ibihe bikomeye, bafunga imbuga nkoranyambaga na serivisi za Mobile Money. Twabonye kandi tunumva amakuru y’ahagiye ahba ibikorwa byo kwiba amajwi n’imigendekere mibi y’amatora.”
Kuva kuwa gatandatu byatangazwa ko Perezida Museveni yegukanye itsinzi, abashinzwe umutekano bagose urugo rwa Kizza Besigye ahitwa Kasangati abuzwa gusohoka no kugira icyo atangariza rubanda ku by’amatora.
Leta z’Unze Ubumwe za Amerika zikaba ku cyumweru zari zasabye Leta ya Uganda ko irekura Dr Besigye akidegembya.
Usibye gufungirwa mu rugo, Besigye kandi yavuze ko ngo nta na Internet ubu abasha kugeraho iwe mu rugo.
Museveni ati “izo ndorere ntabwo ziri serious”
Avuga kuri aya matora n’ibiri gutangazwa n’aba batamushyigkiye, Perezida Museveni yabise ababeshyi. Ngo baravuga gusa.
Museveni muri iyi week end nyuma yo gutora akaba yarahise ajya mu rugo rwe ruri mu burengerazuba wba Uganda, amafoto akaba yaramwerekanye ari mu nka ze z’amahembe baremare asa n’uwagiye kwishimira intsinzi aho.
Aha akaba yatanagaje ko bakoresha uburyo bwose, bworoheje n’ubukomeye, mu kurinda umutekano mu baturage ba Uganda.
Indorerezi z’aya matora zavuze ko Komisiyo y’amatora yaranzwe no kudakorera mu mucyo. Indorerezi z’umuryango wa EAC zari ziyobowe na Ali Hassan Mwinyi wahoze ayobora Tanzania zo zasabye ko Uganda yasubiramo ibijyanye na manda z’umukuru w’igihugu.
Ku by’indorerezi zatangaje Perezida Museveni yavuze ko nta kuri azibonana, yagize ati “Niba bavuga ko twibye amajwi, kuki tutayibye muri Kampala kandi naho byarashobokaga? (aha Museveni ntiyatsinze). Abo banyaburayi (indorerezi za European Union) ntabwo bari ‘serious’.”
UM– USEKE.RW
5 Comments
afrika warababaye ……………..afrika warakubititse!
politiki ni hatari kabisa!afrika yo ni agahebuzo!
Nibamanuke mumuhanda birukane uwo munyagitugu.
kuki mutemera yarabatsinze
Nibategereze bihanganye kuko arashaje, namara gupfa nababwira iki? naho kumukuraho akiri muzima ni hatari!!! erega batinya ibirego bikurikiraho? bamwitura ibyo yabakoreye ! tekereza bamufungafunze buri munsi nkuko yagiye abikorera bagenzi be kandi ashaje! Mujye mwubaha abasaza wana!!!
Comments are closed.