Digiqole ad

Amatora y’Abunzi bashya azatangira kuwa Gatandatu

 Amatora y’Abunzi bashya azatangira kuwa Gatandatu

Manda yabo y’imyaka itanu yarangiye tariki 30/06/2015

Komisiyo y’Amatora mu Rwanda; NEC iratangaza ko kuwa Gatandatu aribwo hazatangira amatora y’abazajya guhatanira imyanya y’Abunzi ku nzego z’Umurenge n’Akagari.

Manda yabo y'imyaka itanu yarangiye tariki 30/06/2015
Manda yabo y’imyaka itanu yarangiye tariki 30/06/2015

Ni nyuma y’aho manda y’Abunzi bari basanzweho kuva mu mwaka wa 2010 irangiye, biteganyijwe ko nyuma y’igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wo kuri uyu wa Gatandatu hazatangwa abakandida bazatorwamo abagomba kuzakomeza iyi mirimo.

Kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’Umuganda; muri buri mudugudu abaturage bazicara hamwe bakitoranyamo abakandida bazoherezwa guhatana ku rwego rw’akagari.

Kuwa 29 Nyakanga; abakandida 14 bazaba batowe mu nzego z’imidugudu bazoherezwa; Njyanama y’Akagari ibatoremo barindwi bagomba guhagararira urwego rw’akagari.

Abazatorwa mu nzego z’utugari nibo bazajya guhatanira kuba Abunzi barinwi bo ku rwego rw’Umurenge bakazatorwa na Njyanama y’umurenge.

Mu gihugu hose hakenewe Abunzi bagera ku 17,948 harimo abagera ku 15,036 bo mu tugari 2,148 n’abandi bagera ku 2,912 bo mu mirenge 416.

 

Abaturage barasabwa ubushishoshozi

Umuyobozi w’Itumanaho muri Komisiyo y’Amatora; Moses Bukasa yabwiye NewTimes ko kuri uyu wa Gatandatu abaturage bakwiye gutora abantu b’Inyangamugayo babona ko bazuzuza inshingano zabo.

Ati “ turifuza gukangurira abaturage mu midugudu yose kuzitabira umuganda kuko aribwo bagomba kuzitorera abunzi bashoboye. Turabakangurira kuzahitamo neza kuko umurimo w’Abunzi ugamije kugeza ku baturage ubutabera buboneye kandi bwihuse.”

Abunzi bazatorwa kuva kuri uyu wa Gatandatu bazamara imyaka itanu kuri uyu murimo; bagengwa n’itegeko rishya ryatowe muri uyu mwaka ribagenera ububasha bwo kuburanisha imanza ziregwamo imitungo igera kuri miliyoni eshanu mu gihe abavuyeho batarenzaga izifite miliyoni eshatu.

Ubundi bushobozi butari busanzwe buhawe Abunzi bashya harimo gukemura ibibazo birebana no gusebanya; ibibazo by’urusaku rwa nijoro; ibibazo byo gutoteza umuntu umusaba kwemera ibyo wemera n’ibibazo byo kutishyura ibyo umuntu yakoresheje.

Na none kandi Abunzi bahawe ububasha bwo gukurikirana no gukemura ibibazo birebana n’imanza z’amakimbirane ashingiye ku butaka n’inzuri; ndetse no gukurikirana kwishyura imitungo yangijwe muri jenoside yakorewe Abatutsi ku manza zasizwe n’inkiko za Gacaca.

Mu myaka 10 ishize, urwego rw’Abunzi rwagize uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane bituma n’umubare w’imanza zajyanwaga mu nkiko ugabanuka ku kigero cya 80.5% ubu zikemurwa n’Abunzi; mu gihe izigera kuri 19.5% gusa arizo zijyanwa mu nkiko.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • twizere ko abagiye gutorwa bazakomeza kubanisha abanyarwanda biciye mukubakemurira ibibazo byabo uko bikwiye kandi bazashyire imbere kubasobanurira icyatuma batishira mu manza cyane kuko bituma basiragira kenshi ntacyo bimariye

Comments are closed.

en_USEnglish