Amashyamba ari mu kaga, 98% by’abanyarwanda baracyakoresha inkwi n’amakara – Dr Biruta
Kuri uyu wa kabiri mu mutwe wa Sena mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’amashyamba mu Rwanda, Minisitiri Dr. Vincent Biruta ushinzwe umutungo kamere n’amashyamba yagaragarije komisiyo ya Sena ko kuba abanyarwanda barenze 98% bagikoresha inkwi n’amakara mu buryo bwo guteka ari ikibazo cyane kandi gishyira mu kaga amashyamba y’u Rwanda.
Dr Biruta yavuze ko igiteye impungenge kurushaho ari uko abanyarwanda badashobora no gutera amashyamba ku kigero kingana n’uburyo bayatamema ngo bayakoreshe.
Gusa avuga ko ikizere kimwe gihari ari uko mu byaro abaturage bari kugenda barushaho gukoresha Biogas, ubukangurambaga ngo bukeneye gukorwa no mu mijyi kugira ngo amashyamba yo asobetse ibidukikije agire agahenge.
Minisitiri Biruta ati “Nk’ubu abanyarwanda benshi ntabwo bazi ko gaz ihendutse kurusha amakara, Leta yavanyeho imisoro kuri gas no ku macupa yayo n’ibikoresho bigendanye no kuyikoresha mu ngo, ariko abantu basa n’aho batabizi, baracyafite imico yo gutekereza ko inkwi n’amakara ari byo bihendutse.”
Dr Biruta avuga ko ikibazo kinini gihari ari imyumvire y’abantu, bakibwira ko Gas ihenze, iteza impanuka no kumva ko amakara cyangwa inkwi ari byo bibakwiriye kandi nyamara birengagije ko byangiza amashyamba n’ibidukikije ndetse bigahumanya ikirere.
Muri politiki yo kubungabunga amashyamba Dr Biruta yabwiye Abasenateri ko bafite intego y’uko hagati ya 2018 na 2020 bazaba bafite byibura ubutaka bw’u Rwanda 30% buriho amashyamba, ubu ubutaka bungana 29,2% akaba ari amashyamba agizwe ahanini n’amashyamaba kimeza ari muri pariki enye z’igihugu.
Uburwayi buvugwa mu nturusu buhagaze bute?
Minisiteri y’umutungo kamere n’amashyamaba ivuga ko uburwayi ibiti by’inturusu bifite buturuka cyane cyane ku mashyamba afite ikibazo cy’amazi make n’udusimba duhita tubobeneraho tukangiza ibiti by’inturusu.
Minisitiri Dr. Vincent Biruta mu gusobanurira iyi komisiyo yavuze ko iyo ndwara ikunze kugaragara mu gihe cy’izuba, avuga ariko ko umuti wayo uhari gusa ngo ikibazo ni uko bawuteye mu biti wagira ingaruka mbi ku bindi binyabuzima nk’inzuki.
Yagize ati “Umuti w’utu dukoko urahari ariko ikibazo ni uko wakwica n’utundi nk’inzuki ndetse uguye mu mazi wakwica n’amafi. Ubu icyo dusaba abaturage ni ugukorera amashyamba yabo bagashyiramo imirwanyasuri ifata amazi y’imvura kugira ngo ubutaka buzagire amazi ahagije imvura yabuze maze ibiti bigire imbaraga zo guhangana n’utwo dukoko.”
Dr Biruta yavuze ko bazakomeza gukurikirana iyi ndwara iri mu nturusu niramuka ikomeje ngo bashobora gusimbuza inturusu zihari ubundi bwoko bwazo kuko ngo zifite amoko menshi yamera nta kibazo ku butaka bw’u Rwanda.
Ubutaka bw’U Rwanda bungana na hegitari 2,381,747. Mu rwego rw’imikoreshereze y’ubutaka, ubuso buteganirijwe amashyamba bugomba kuzaba 714,102 hegitari (30%) by’ubuso bwose bw’u Rwanda nk’uko byanditse muri Politiki y’Amashyamba n’icyerekezo 2020 byabariye ku Rwanda rwose harimo n’amazi.
Muri 2008/2009 ubuso bwose bw’amashyamba y’Igihugu bwari hegitari 673,636 (28.3%). Andi mashyamba yiyongereyeho uko yaterwaga buri mwaka nayo yinjizwa muri iyi karita hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS.
Hifashishijwe amafoto y’ibyogajuru hakozwe ikarita y’amashyamba ya 2012, yongeweho ayatewe kuva 2013 kugeza ubu. Iyi karita ikaba ariyo igenderwaho hongerwa ubuso bw’amashyamba y’amaterano, ndetse hamenyekana n’ayakuweho n’impamvu zabyo nk’uko Dr Biruta yabisobanuye.
Iyi karita iragaragaza ko amashyamba y’Inturusu ariyo yiganje agera kuri 384,000Ha (55% by’amashyamba yose), na Pinus ifite 17,793 Ha (2.6%).
Ubundi bwoko bw’ibiti ni Acacia Melanoxylon mu Burengerazuba ifite 979Ha, Callitris mu Burasirazuba ifite 957Ha, Grevillea ifite 411 Ha, na Cypress ifite 212 Ha.
Amashyamba ya kimeza agera kuri hegitari 245,242, agizwe n’amashyamba akomwe n’amategeko yayo yihariye mu rwego rwa Pariki z’Igihugu zirimo Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bungana na 111,561 Ha, Pariki y’Akagera ifite ubuso bungana na 113,160 Ha, Pariki y’Ibirunga ifite 16,000 Ha, Pariki ya Gishwati (1 836 Ha) na Mukura (2 684 Ha) ifite 4,520 Ha.
Hari kandi n’amashyamba ya kimeza mato 107 afite ubuso bwose bugera kuri 37,886 Ha, akomwe n’Iteka rya Minisitiri rigena imicungire y’amashyamba ya Leta akomye adafite amategeko yihariye ayagenga.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
13 Comments
Kwiga kuvura abantu bikarangira wibereye mu bibazo by’amashyamba!
Nawe uzabanze wige icyo political positions bisobanura, cyangwa impamvu nta mashuri yubu ministres abaho.
Ngaho se tubwire icyo political position bisobanura nyakugirimana we ! Ese aho ntukeka ko ibyashakiwe amazina byose ariko biba binyuze mu kuri !
Niba se nta amashule y’ubuministre abaho nk’uko ubivuga, ko ntarabona baha utarize ngo ayobore ministeri, ni uko nta batarize baboneka !? Learn to use your brain,if you have a functioning one
YAMPAYE INKA??? NIBYO??? “….Nk’ubu abanyarwanda benshi ntabwo bazi ko gaz ihendutse kurusha amakara, Leta yavanyeho imisoro kuri gas no ku macupa yayo n’ibikoresho bigendanye no kuyikoresha mu ngo.”
DEAR MINISTER, MUKWIYE KUBIMENYESHA ABANTU.
aho wababariye abagikoresha inkwi namakara ubabajwe namashyamba kurusha abantu ? inda we .
Banza usobanukirwe n`akamaro k`amashyamba ubone kuvuga ibyo ngibyo.
Amashyamba angana na 55% by’ayo igihugu gitunze yose yamaze kwangizwa n’utwo dukoko; Minister Biruta ntabwo yagombye kuba ari imbere ya Senat, ahubwo yagombye kuba ari imbere y’ubucamanza, bumuryoza ko yirengagije kuzuza inshingano ashinzwe.
Wabaye ute ? Minister se hari aho ahuriye n`udukoko. Jya ubanza usome. umuti w`udukoko urahari ariko impamvu utakoreshejwe nayo yavuzwe. Ahubwo abantu benshi ntimwumva akamaro k`amashyamba n`aho ahuriye n`ubuzima bwanyu.
Ko ubanza ahubwo ari wowe utumva akamaro k’amashyamba n’aho iriya ministeri ihuriye nayo !!
Ku bwawe rero gusobanukirwa n`akamaro k`amashyamba ni uko iyo ikiza/icyonnyi giteye mu mashyamba Ministre ufite amashyamba mu nshingano ze ashyirwa mu bucamanza. Ubuse ko SIDA yaje idakira wambwira Minister n`umwe w`ubuzima waba waragejejwe imbere y`ubucamanza kubera yo. Ubu se ko imyuzure itwara abantu buri munsi wari wumva hari Umuministre ushinzwe ibiza wegujwe cg wafunzwe kubera icyo?
Ikiza/Icyonnyi cyaraje cyiza kidafite uburyo bworoshye bwo kukirwanya. None se batere insecticides zice inzuki zose zihovwa mu mashyamba ndetse n`amafi ?
Ikibazo aho kiri si udukoko, ahubwo iki kibazo gifite imizi miremire ari jye nawe tutabasha gusubiza ndetse na Minister uwo mucira urubanza nta bushibozi yagira ku ihindagurika ry`ibihe (Climate change). Iryo niryo rizana ibyonnyi bya hato na hato.
Oh nibyiza cyane kuba Reta yarakuyeho imisoro kuri Gaz koko niyo ihendutse gusumba amakara nanjye narabyiboneye kuko ndayikoresha
Murabeshya ntabwo Gaz ihendutse. Igicupa kinini kigera mu bihumbi mirongo inani 80.000 Frw.None se ubwo urambwira ngo umuturage udashobora kubona na 7.000 Frw yo kugura umufuka w’amakara, yabona ibyo bihumbi mirongo inani byo kugura Gaz.
Nimureke kubeshya abanyarwanda, keretse niba hari umunyemari ucuruza Gaz wagutumye kumukorera propaganda cyangwa publicité/marketing.
None se Mbisa we !! Umufuka w`amakara ucannwa igihe kingana iki ? Icupa rya Gaz se ryo rya 80,000 Rwf ricanwa igihe kingana iki ? Reka kugereranya ibiciro gusa ahubwo gereranya n`igihe bimara n`ingaruka bigira ku bidukikije maze ureke kujya impaka.
Comments are closed.