Amashusho y’indirimbo ‘‘Real swagg’’ yageze hanze
Eddie Mico, umuhanzi uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba ari n’umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga cyane hano mu Rwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘‘Real swagg’’ akaba ari indirimbo ikoze mu buryo bugezweho kandi ibyinitse.
Eddie Mico, ni umuhanzi usanzwe amenyereweho udushya mu buhanzi bwe akaba kandi amaze kwegukana igikombe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana harimo n’igihembo cya ‘Groove Awards’.
Iyi ndirimbo ye ‘‘Real Swagg’’ yayikoranye na Didace hamwe na Kayne. Mu kiganiro gito twagiranye, Eddie Mico yagize ati: ‘‘ubundi swagg ni fraicheur, kuba ukeye cyane. Nakoze iyi ndirimbo kugira ngo ngaragaze ko kuba ukeye bya nyabyo ari ukuba muri Yesu.
Iyo uri muri Yesu ntuba uri pilate… icyo indirimbo ishaka kuvuga n’uko kuba ucyeye bya nyabwo, ari ukuba ufite Yesu kuko agucyesha hanze aho bose babona, ariko kandi cyane cyane mu mutima iyo umwemereye muri wowe… bityo rero indirimbo yibanda ku gakiza, n’uko gusa dukoresha imvugo itamenyerewe cyane muri gospel….igitekerezo yo gukora iriya ndirimbo yanjemo umwaka ushize, indirimbo igahora inzamo nkavuga nti umunsi umwe nzayikora tu’’
Muri iyi ndirimbo Eddie atangira agira ati: ‘‘Uhhhh yeaaaahhhhh…Swagg nyayo ni ukuba ufite Yesu muri wowe’’. Mu nyikirizo agira ati: ‘‘ Arakwambika ukaberwa, yagusiga ugacya ugacya, Real Swagg ni Yesu, (Swagga,swagga,swagga)’’. Mu magambo ye akomeza agira ati: ‘‘ I remember the first time we met, ubuzima bwange bwarahindutse sinkiri uwanjye ngo nigenge, ntanyobora ngo nigunge, aranyambika nkaberwa…’’
Didace aho aririmba agira ati: ‘‘ Bavuga ko ibyishimo biba muri swing bakavuga ko uberewe yambaye bling, Ibyo njye mbikesha Yesu the King uhh Yesu the King. Ni swagga,afite swagga,atanga impano.
Mubo nabonye bose niwe utanga ibyishimo’’
Kayne nawe agira ati: ‘‘Ubwiza, icyubahiro niwe ubitanga. Umwegereye iteka ahora acyeye. Ntaveteza,ntarya ruswa, Yesu niwe utanga Swagga uhhh niwe utanga Swagga’’.
Mu ndirimbo hari aho Eddie yongera akagira ati: ‘‘Ntagucyesha inyuma gusa agucyesha no mu mutima iyo umwemereye muri wowe….arakwatsa. Arakwambika ukaberwa,yagusiga ugacya ugacya…Real Swagg ni Yesu,(Swagga,swagga,swagga) Not for the show but for His glory…’’
Kanyamimbwa Patrick
UM– USEKE.RW
0 Comment
edie ndamushimira kugitekerezo kiza yagize kdi mubwirango courage nakomereze aho gusa ibihangano bye ntakomeze kubyihererana dukeneye kubyumva,murakoze
Dukunda uyu muhanzi Mico umusore mwiza uri mugakiza!
Nimugihe kuko afite aho abikomora, ibi nibyo yatojwe na Mama we Micho Assumpta nawe w’ Imico myiza kandi ukijijwe!!Turasabira Edie ngo Imana imwongere impano bityo yeregereze benshi agakiza!!
Akomereze aho!
Comments are closed.