Digiqole ad

“Amashuri makuru ntabwo ari inganda zicura impamyabumenyi” Dr. Mugisha

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza arasaba za kaminuza n’amashuri makuru gutyaza abanyamwuga, aho kuba inganda zicura impamyabumenyi.

Abanyeshuri ku karasisi
Abanyeshuri ku karasisi

Ibi Dr Mugisha Innocent akaba yabivuze kuri uyu wa kane tariki 27/06/2013, ubwo abanyeshuri 806 barangije amasomo yabo mu mwaka w’amashuri 2012-2013 bahabwaga impamyabumenyi zabo ku mugaragaro.

Ndengejeho Evariste wavuze mu izina ry’abanyeshuri barangije amasomo yabo, yavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe. Gusa ngo amabanki nabafungurire imiryango babone aho bahera.

Ati: “Ntabwo tuje kuba ikibazo ku isoko ry’umurimo,ahubwo tuje kwifashisha ubumenyi twahawe mu gukemura ibibazo bihari”.

Dusabimana Jean Damascene, warangije amasomo, avuga ko kuba afite igitekerezo cyo kwihangira umushinga ari icyemezo cy’uko umushinga we uzatera imbere ndetse ukanagera kure hashoboka.

Ati: “Umushinga ntabwo utangirira mu mufuka, ahubwo utangirira mu mutwe. Nubwo nta bushoboshozi buhambaye mfite, ndizera ko umushinga ntekereza uzagera kure kuko abanyamyuga bageze kure bahereye ahantu hadafatika”.

Dr. Mugisha Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza yashimiye INES Ruhengeri kubera uruhare igira mu gutanga ubumenyi bufite ireme, no mu iterambere ry’aho ibarizwa.

Ati: “Amashuri makuru ntabwo ari inganda zicura impamyabumenyi, ahubwo nabe inganda zicura abanyamwuga ‘professionals’. Tukaba dushimira INES Ruhengeri n’andi mashuri makuru na za kaminuza zitihanganira gutanga amanota atagaragaza ubushobozi bw’umunyeshuri”.

281 muri aba barangije barangije mu bijyanye no gucunga imishinga minini, 31 barangiza mu bijyanye n’ubukungu, 111 barangiza mu bijyanye na biotechnology, 31 barangiza mu bijyanye n’ubutaka, 86 bahabwa impamyabumenyi ya A1 muri land survey, 101 bize public administration and good governance, 73 barangiza muri rural development, 46 mu cyongereza n’igifaransa naho abandi 37 barangiza mu bijyanye n’amategeko.

Aba nabo basusurukije abitabiriye ibi birori
Aba nabo basusurukije abitabiriye ibi birori
Umwe mu barangije
Umwe mu barangije
itorero rya INES
itorero rya INES

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibi nibyo rwose ntabwo gushaka impamyabushobozi aricyo ugomba kureba ahubwou ugomba kureba ubushobozi buri mu mutwe wawe niba iyo mpamyabushobozi icyo ivuga ataricyo kiri mu mutwe bizigaragaza aho uzabona akazi cg ibyo uzikorera

  • Impamyabushobozi zo ntawe utayibona, ariko hari bamwe ureba n’imyandikire y’ikinyarwanda ugakeka ko batanarangije primaire!

  • Amashuli makuru yo Mu Rda, amenshi nkuko yabivuze asigaye ari inganda zo murwego rwohejuru zikora impamyabumenyi. Nigute bibaho ko umuntu arangiza kaminuza arutwa mumutwe numuntu wize A2 20 years ago. iyo myaka ya Kaminuza yizemo iki? ariko kandi ibi bisubiza igihugu inyuma kuko twakabaye dufite abantu bari smart mumutwe noneho bakajya bajya gukora mubindi bihugu bakohereza cash mu Rda. none bararangiza bakajya gusabiriza kuko imitwe iri vide, abafite benewabo bakomeye bakabapangira akazi muri leta.

  • ese mugabe we kutabona akazi ni umutwe uri vide? ahaaaaaaaaaaa!!!! byihorere wabupfana.

Comments are closed.

en_USEnglish