Amashanyarazi azava kuri Nyabarongo I Mushishiro arabageraho vuba
Abadepite bashinzwe komisiyo y’ ubukungu kuri uyu wa 29/01/2013 basuye urugomero rw’ amashanyarazi rurimo kubakwa na sosiyeti ya Angelique International mu murenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga,mu rwego rwo kureba aho ibikorwa byo kubaka igice cya mbere kizatanga amashanyarazi kigeze.
Uru rugomero ruzuzura rutwaye akayabo ka miliyoni 97$ igice cya mbere cyarwo kizatangira guha abaturage amashanyarazi mu mezi ya nyuma y’uyu mwaka, maze batangire no kubaka igice cya kabiri.
Daya Krishma Goyal, umuyobozi uhagarariye uwo mushinga wa Angelique International, yavuze ko urwo rugomero rufite ubujya kuzimu bureshya na metero 80,na metero kibe 40 z’ amazi ya Nyabarongo azajya abyazwamo imbaraga z’amashanyarazi.
Hon Emmanuel Mudidi yavuzeko urwo rugomero rurimo kubakwa rwakagombye kuzaha amashanyarazi abaturage bahereye ku batuye mu midugudu kuko ngo bitoroshye jugenda uha buri muturage.
Dr Hitayezu Dominique wari uhagarariye EWSA we yavuze ko byaba byiza abanyeshuri biga mu mashami arebana n’ibintu nk’ibyo by’amashanyarazi na engineering bajya baza guhugurwa (Stage) ahari kubakwa bene ibi bikorwa bakareka kubyiga muri za ‘theorie’ gusa.
Ibi yabivugiye kuba ngo hari abanyamahanga benshi baza gukora iyi mirimo, bityo ko byaba byiza abanyeshuri b’abanyarwanda nabo bayimenye mu gihe kiri imbere imishinga nk’iyo ikajya ikorwa n’abanyarwanda.
Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Mushishiro ahanyura umugezi wa Nyabarongo uri kubakwaho iki kiraro, babwiye Umuseke.com ko amashanyarazi azava aho akwiye kubaheraho nabo bakayagira mu ngo zabo.
Umwe muri aba baturiye uru rugomero witwa Mugisha yagize ati “ Twumvise ko abaturiye ingomero za Mukungwa hari abatazi amashanyarazi nkatwe kuko ngo yoherezwa za Kigali, twizeye ko bitazamera bityo no kuri twe”
UMUHOZA Eugenie
UM– USEKE.COM