Digiqole ad

“Amasaha y’abirabura” byaje bite mu Kinyarwanda

Ijambo “amasaha y’abirabura” rimaze gusakara mu mvugo yacu y’ikinyarwanda, urahura n’umuntu wategereje undi akamubura ati :”iby’amasaha y’abirabura ntawabishobora” ;ugahura n’undi yakererewe akazi ati”dukora mu masaha y’abirabura”.

img-thing

Hari n’umwanditsi wigeze kwandika yibaza ati :”Ayo masaha y’abirabura agurirwa he ? Icyo kibazo nanjye nakunze kukibaza, bituma ntekereza ku nkomoko y’iyo mvugo, ndetse bingeza no ku mitekerereze n’imikoreshereze yaryo mu Kinyarwanda.

Iyo rero witegereje neza, usanga atari abirabura ubwabo bahimbye iyo mvugo n’ubwo abenshi tuyikoresha cyane.

Ijambo “amasaha y’abirabura”rigaragara no mu zindi ndimi ku buryo ntawahamya neza abarikoresheje bwa mbere.

Iyo mvugo rero yinjiye mu cyongereza kera mu gihe abazungu bari bagifite abacakara b’abirabura : Ngo hari ukuntu abirabura batubahirizaga amasaha kubera akamenyero cyangwa kwinubira akazi bakoraga. Cyangwa se no kutamenya ayo masaha y’abazungu.

Abo bacakara b’abirabura aho bamariye kwigenga, ngo barakomeje bakajya bakererwa ndetse iyo mvugo bakayikoresha hagati yabo nk’uko ubu tuvuga “amasaha y’Abirabura”.

Umwe yabwiraga undi ati :”uzaze sa mbiri”akongeraho ariko “amasaha y’abirabura”, kugirango asetse uwo abwiye ariko amwibutsa ko ashobora kuzongeraho iminota yo gutegereza.
Amasaha y’Abanyarwanda
Mu Rwanda rwo hambere ntibabaraga igihe nk’uko tubigenza ubu.

Umunsi w’umunyarwanda wabagamo urukerera, akabwibwi, izuba rirashe, inka zahutse, agasusuruko, abantu bahinguye, inka zishoka n’ibindi.

Ibi biratwumvisha ko nta Munyarwanda wabaraga igihe ubwacyo ahubwo uduce tw’igihe twajyanaga n’ibyo akora cyangwa n’imiterere y’ibimukikije.

Rumwe mu ngero rubisobanura nk’iyo umuntu avuze ati :”ibi n’ibi byabaye ku gasusuruko”, haba ari saa ngahe ? Agasusuruko gashobora gutangira saa mbiri ndetse na mbere niba izuba ryarashe kare, nk’uko gashobora gutangira saa tatu cyangwa nyuma yayo iyo haramutse ikibunda.

Ntabwo umunyarwanda yamenyaga imyaka ye ngo ajye avuga ati : ”mfite imyaka 20 kubera ko navutse mu 1992”, ahubwo babaraga igihe bavukiye bahereye ku mateka y’igihugu, kwima no gutanga kw’abami, ibitero u Rwanda rwagabye cyangwa rwatewe, inzara n’ibindi.

Umusaza arakubwira ati”navutse Musinga bamucira i Kamembe ”Ibi rero bikatujijisha mu ibara kuko iyo umuntu aguhaye igisubizo nk’icyo ntacyo aba agusobanuriye neza ku gihe yavukiye cyangwa ku myaka afite.

Ese ubu muri iki gihe tugezemo dukurikiza ababara igihe cyangwa abatakibara ? Iyo umuntu yitegereje neza,asanga hano mu Rwanda turi Imberabyombi.

Benshi dufite amasaha n’amaradiyo atwibutsa aho igihe kigeze ariko kutita ku mikoreshereze y’igihe cyacu n’icy abandi biracyaturimo.

N’ubwo tubara imyaka, amezi, iminsi, amasaha ndetse n’amasegonda, usanga ari abambaye amasaha ari n’abatayambaye twenda gukora kimwe. Dufate ingero :

Ubwira abantu bibereye iwabo mu murenge uti :”muzaze mu nama saa mbiri”abenshi bakahagera saa tanu cyangwa nyuma yayo, icyakora
umuntu yabyumva kuko abenshi muri bo badafite amasaha cyangwa amaradiyo. Ariko n’abambaye amasaha si shyashya, uhura n’umuntu utari kukazi ati :”ni akazi ka leta n’ejo kazaba gakorwa.

Nk’uko rero abirabura b’Abanyamerika baretse amasaha yabo natwe twari dukwiye kureka ayacu cyangwa tukayashyira ku gihe tugezemo naho ubundi amajyambere yaducika cyangwa agakererwa tugicunga igihe mu Kinyarwanda.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

en_USEnglish