Digiqole ad

Amasaha make mbere yo guhemba Rusesabagina haravugwa iki?

Hagati yo kugira umuntu intwari no kumva ubuhamya bw’abo bireba

Uyu ni umutwe w’ibaruwa ndende yanditswe na Jean Pierre Karegeye ukuriye ikigo cy’ubushakashatsi kuri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, ayandikira Ms Lantos Swett ukuriye umuryango wa Lantos Foundation uza guha rusesabagina igihembo kuri uyu wa kane I Washington.

Alex Defuro iburyo agerageza kumvisha Lantos Sweet impamvu badakwiye guha igihembo Paul Rusesabagina, aha ni mu yiyerekano yabaye mu mpera z'icyumweru gishize/ Photo Internet
Alex Defuro iburyo agerageza kumvisha Lantos Sweet impamvu badakwiye guha igihembo Paul Rusesabagina, aha ni mu yimyerekano yabaye mu mpera z'icyumweru gishize/ Photo Internet

Muri iyi baruwa, Karegeye yagize ati: “ Ntabwo ngamije guhindura umwanzuro wanyu wo guhemba Paul Rusesabagina nk’intwari kuko mwabitsimbarayeho, ngamije kubibutsa ko kumuhemba bitajyanye n’ugushaka kwabo yita namwe mukemera ko yakijije

Karegeye akaba yanenze imyitwarire y’uyu mugore uyoboye Lantos foundation  aho ngo yasubije abatanze ubuhamya bahakana ko Rusesabagina yabakijije ku bw’impuhwe, aho ngo yabasubije ati: “Mukomere mwese, twishimiye ko mwitaye ku gihembo cyacu cya 2011, ariko umwanzuro wacu ntuhindutse… Murakoze nanone

Muri uru rwandiko rwa Karegeye yandikiye Ms Lantos Swett akaba yagaragaje ko kuba baraneguye Paul Rusesabagina baza guhemba uyu munsi ngo amafaranga yakaga abahungiye muri Milles Collines yari ayo gutunga no kugurira Interahamwe zashakaga kubica hanze ari ukwirengangiza cyane ubuhamya bw’abarokokeye muri Milles Collines.

Abaharokokeye bamwe batangaje ko basinyishijwe na Paul Rusesabagina amasezerano yo kuzamwishyura nibaramuka bakize, bakibaza rero niba ayo masezerano nayo yari ayo kugurira Interahamwe cyangwa kuzana ibyo kubatunga muri Hotel.

Tariki 3 Mata 2008, imbere y’urukiko rwa Westminster, Rusesabagina akaba nawe yariyemereye ko ‘abahungiye muri Hotel abenshi nta mafaranga bari bafite’ anemera icyo gihe ko yabasinyishije amasezerano y’ubwishyu nibakira “guarantees of payment

Muri iyi baruwa, Karegeye yandikiye Lantos Swett ko ibyo yatangaje tariki 3 Ugushyingo uyu mwaka ko ibyo abarokotse bari kuvuga babitegekwa na Leta y’u Rwanda ari agashinyaguro kuri bo, yavuze ko abarokotse aho bari hose bigenga, ko Leta niyo yaba ibategeka kandi itategeka kugeza no kubari mu bihugu byose by’Isi bamagana Rusesabagina wiyise ‘Intwari’

Muri uru rwandiko rurerure Jean Pierre Karegeye yakomeje kugaragaza akababaro k’uko Lantos Foundation itigeze iha agaciro ijambo ry’abo Rusesabagina yita ko yarokoye.

Asoza, yishingikirije ku gisubizo cya Elie Wiesel (wahawe igihembo cya Lanots Foundation Prize na Prix Nobel mu 1986) yahaye Pierre Péan ko “mu bihe bikomeye ukuri kw’ababikorewe niko gukwiye guhabwa agaciro

Umuryango wa Lantos Foundation, uvugirwa na Katrina Lantos Swett uvuga ko ntakiri bubuze Lantos Foundation guha igihembo Paul Rusesabagina bakigeneye, ko nabo bafite ubuhamya bundi bagendeyeho bemeza ko iki gihembo uyu mwaka bagiha Paul Rusesabagina.

Kuri uyu wa gatatu, ku isaha ya saa kumi z’amanywa zo mu Rwanda, muri Congressional Auditorium I Washington DC nibwo biteganyijwe ko Paul Rusesabagina ari bushyikirizwe iki gihembo na Annette Lantos, umupfakazi wa Thomas Lantos witiriwe iki gihembo.

Mu bantu bakomeye baza kuba muri uyu muhango harimo uwigeze kuba Senateri muri Amerika, akanahagararira USA mu Burundi (1994-1995) Ambassador Robert Krueger.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

15 Comments

  • rusesabagina nta handi yaba intwari hatari hollywood kuko nibo bamuremye bakaba baramutamitse abamaze kugirwa imbohe na cinema nabo bakemera none bakaba bashaka ko natwe tuba nkabo!!!nibapfushe ubusa nababwira iki ntababo bashumurijwe interahamwe

    • utarabibayemo ntiyabimenya.rusesabagina twamuciyeho twiruka ankurura agapira ngo ntabwo twishyuye.ubutwari bwe ni ubuhe ko nge twanahuye washington nkamwibwira akabura aho yerekeza.uzi uko yabaga ahagaze kuri reception ni mugende abamuri inyuma bose ni nkawe ubwo babonye occasion nabo bakwishyuza. intwali nk’izo kandi ubu ntizikenewe mu Rwanda zige zihemberwa iyoooo

  • Icyo gikombe bamuha ariko mwe mumurwanya mwazagishatse mukakimena? Kandi ko mufite ingufu.

  • wowe wari uhari Rusesabagina arokora abantu?Hollywood se si mwe mwamujyanyeyo?None kuberako yanze kuba umuhakwa muti ni Umwicanyi.Icyo Imana yateretse umuyaga ntushobora kugihungabanya

  • Rwose abanyarwanda nimureke ishyari. Kagame we ko ahembwa ko mutavuza induru

    • Wagirango niwe waremewe guhembwa daa! n’akumiro

  • Ndangirango nsubize aba bantu bafashe nkaho guhabwa igihembo kuri uriya mugabo byatuma aba Intwali koko, oya ni intwali yakoze iki? yatse abantu amafaranga ngo ibakize?ubwo nibwo mwita ubutwali?ikindi kandi Kagame mumuzanyemo mute ahuriye he n’uriya mutipe babeshyeye nawe akabyemera?ntabwo agikwiye rwose ndabivuze kandi nzabisubiramo. Nabakimuhaye bashingiye kuki ko ukuri ari ukwabo yiyitirira ko yarokoye?Kwiringira kwibeshya we!!!!

  • mujye mucececeka mwo kuvanga politique nibyo rusesabagina yakoze, iki gihembo mwavuga , mwakora iki baracyimuha, ese ubu mwese mwibutse kuvuga ibi? kera mwarihe ubwo bakimuhaga mu rwanda? ese filme isohoka ko mutavuze? mubonye atakivuga rumwe na kagame muti yarabeshye ntabo yakijije? abo jakijije nibo babizi naho mwe mwirirwa muvuza induru kubera ko baba babakanze bakabaha amafaranga mgo mukomeze muvugeko ntabantu yakijije, ko yabakagaga amafaranga? iyo abantu bose baza kuba nkawe bagakiza abantu bakabaka amafaranga wenda ntago twarikubura abacu? icyo nababwira nuko ibyo murimo mugiye kuzabona impinduka aho mu rwanda kuko amarira yiphubyi, ninzara byishe abantu bigera ku mana,,, mwabanje rusesabagina none mukurikijeho mitari mumubaza ibyo fime akina naho akura amafaranga? kuko ntanyungu mukuruma nzaba mbarirwa ibyanyu lol

  • hari benshi mu barokotse genocide bazi ukuri nyako n,ubwo bacecetse ngo bucye kabiri kuko iyo byakomeye ukuri wagombye kuvuga uraguhakishwa da.ariko se amaherezo akazaba ayahe??????????

  • simuzi nta nubwo nari muri hotel 1000 collines ariko numva umutima uhakana ubutwari bwa rusesabagina

  • dore n’iki gituma bamuha ibyo bihembo ….kuvuga ngo yatse abantu amafaranga ayakwatse se akagukiza wumva ataba akoze neza??? hari abo wahaga cash bakanakwica wazibahaye …..

    icyo bagombye kwibandaho s’ibyabaye muri 1994 ahubwo n’ibyo akora ubu, discours ze!!! mwagombye kuzishyikiriza abo bamuhemba bakazisomera bakirebera guhakana genocide na revisionisme byuzuyemo….bagombye kandi kubaza abo bamuhemba gukora ubushakashatsi ko mafaranga Rusesabagina abona yitwaje ngo n’ayo gufasha abacitse kw’icumu, bakora Audit bakareba aho ayo mafaranga ajya birahagije ….kandi biroroshye naho kuvuga ngo yasabaga amafaranga muri genocide ntaho byageza rwose

  • Ndashimye mwese mwatanze ibitekerezo kuri iyi nkuru, icyo nababwira ni uko ntazi icyomwita amashyari na gato, sinzi n’impamvu mugereranya kagame na Rusesabagina kuko ntaho bahuriye na gato haba mu mbara za politiki cyangwa ubushobozi nta n’ubwo azigera amwigezaho na gatoya uretse kwirirwa abeshya abazungu batazi iyo biva n’iyo bijya. Niba Rusesabagina ari intwari yakikije abantu se kuba byonyine ahakana jenoside yakorewe abatutsi ubwo abo yakijije yabakijije iki? ese ko yashyushiranye mu gukorana na FDLD ifite gahunda yo kurimbura abanyarwanda abo rusesabagina yiyitirira ko yakikjije bo abakunda rukundo ki? sinibaza na gato impamvu lantos itigeze igera mu rwanda ngo baganire n’ababaye Milles colline barebe aho ubutwari bushingiye batishingikirije filme de fiction Hotel Rwanda. Kuva none n’iteka tuzakomeza kurwanya Rusesabagina n’abandi nkawe bagamije gutesha agaciro no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi kubera inyungu zabo n’abanazi nyuma y’imyaka 50 barakatiwe urugamba n’abahakana jenoside rwaratangiye amaherezo yabo tuzabatsinda

  • Njye nk’umuntu ukunda urwanda kdi nkubaha Imana mbere ya byose, ndumva nta mpamvu guta umutwe inyuma ya rusesebagina, njye sinarokokeye muri mille colline, arko nimba mwakoze ibyo mwagombaga gukora, mureke ibindi bibe ibyImana kuko niyo mucamanza itabera

  • ni byo Veda, ibyo uvuga birumvikana rwose. ariko ikitumvikana ni uko utanatubwira aya makuru:
    1.((….Uno munya-Irlande (Terry George wakoze Film Hotel Rwanda, ndrl) avuga ko mu kwezi kwa gatanu muri 2005, yagize amahirwe yo kubonana na Perezida Paul Kagame ubwo yari yaje mu Rwanda kwerekana ino filimi. Nyuma yo kuyereka perezida Kagame, umufasha we ndetse n’abagize inteko ishinga amategeko, George avuga ko perezida Kagame yamwegereye maze ngo amubwira ko filime yakoze akazi kanini mu kwereka isi amahano yagwiririye u Rwanda…)) source: igitondo.com

    2. Ubuhamya bwatanzwe na Thomas Kamilindi. Nk’umwe mu barokokeye muri Mille Collines. Urakoze

  • Ese buriya nk’interahamwe yarashe indege ngo ibone uko itsemba abanyarwanda,Rusesabagina yari buyihe akayabo k’angahe ra ngo ibisubike?burya Interasi zirarutana kweli,kuko niba izagiye kuri iriya Hotel yaraziguriraga Koliba(agatabi) bikarengera imbaga, ni intwari itagabanyije.
    Ayo mafr. ahubwo iyo aza kuyasaba mbere y’ihanurwa ry’indege,akagurira izo nterahamwe,ndetse akanasagura utw’akunyu twari kuyamurundaho da!uretse ko iyahanuye indege yo yari ifite inyota y’amaraso Imana izayihe iruhuko ridashira mu muriro,yatumazeho abo twakundaga.Mureke kumurwanya kuko n’umuhaye iki Gikombe afite amakuru ahagije;ko mubandi bayihagaritse ntawabonye nk’ariya?ni uko abarusha icyongereza…cg gukinisha film?

Comments are closed.

en_USEnglish