Digiqole ad

Amaraso agiye kujya yishyuzwa ku bayakeneye kwa muganga

Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru ku myiteguro y’umunsi mpuzamahanga w’abatanga Amaraso uzaba kuwa 14 Kamena 2014. Abarwayi bakeneye amaraso ngo bagiye kujya batanga ikiguzi runaka mu kunganira Leta muri gahunda yo gukusanya no kubika amaraso yo gufasha indembe. 

Dr. Gatare Swahibu umuyobozi w'ikigo cy'igihigu cyo gutanga amaraso.
Dr. Gatare Swaibu umuyobozi w’ikigo cy’igihigu cyo gutanga amaraso.

Ubusanzwe amaraso atangirwa ubuntu ku ndembe iyakeneye, amaraso kandi atangwa k’ubuntu n’abantu bakora igikorwa kitwa icy’ubumuntu bukomeye. Aya maraso ariko kugirango agere ku iyakeneye hari ibiyagendaho.

Dr Swaibu Gatare ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso asobanura ko gahunda zo gukangurira abantu gutanga amaraso, imodoka zijya kuyatwara, ibyuma abikwamo, ipimwa ryayo n’ibindi bitwara Leta amafaranga menshi.

Dr Gatare avuga ko mu bindi bihugu bimenyerewe ko abarwayi bakeneye amaraso bayishyura, ibi ngo bakaba bashaka no kubikora mu Rwanda kugirango abakeneye amaraso bunganire Leta muri izo gahunda zo gukusanya, gutunganya no gutanga amaraso ku bayakeneye.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso ku rwego rw’isi bizabera muri Sri Lanka, binabere mu bihugu byose ku isi, ubwo hazaba hibukwa kandi Karl Landsteiner umunya Autriche wavumbuye amoko (group) y’amaraso.

Kuri uyu munsi hashimirwa cyane abantu batanga amaraso bagamije kuramira ubuzima bw’indembe ziba ziyakeneye kwa muganga.

Dr Gatare ati “Abakenera amaraso bagenda biyongera umunsi ku munsi, abayatanga bo bisaba ko hashyirwa amafaranga muri za campaign zo kubakangurira kuyatanga, umuntu wese atekereje neza yakumva ko hari ibitangwa ngo amaraso agere ku uyakeneye, bityo nawe akwiye kugira ikiguzi nubwo cyaba gito atanga ngo ayahabwe.”

Dr Gatare avuga ko ikigamijwe ari ukunganira Leta ku mafaranga menshi itanga mu gukusanya amaraso. Avuga ko hari kandi amafaranga atangwa n’abaterankunga ngo ibyo bikorwa bibeho ariko hari ubwo ashobora guhagarara kandi ubuvuzi bukenera amaraso bwo bugomba gukomeza.

Iyi ngo niyo mpamvu abanyarwanda nabo bakwiye gusobanukirwa ko bakwiriye gutanga ikiguzi runaka ku bakeneye amaraso.

Gahunda yo gutangira kwishyuza amaraso abarwayi bayakeneye ngo yaba iri hafi gutangira, nubwo nta kiguzi cyatangajwe cy’uko azajya yishyurwa.

Daddy Sadiki Rubangura
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko  ubwo  nabayatanga  nabo  bage  bishyurwa!  nyewe  niko  byumva  da!!!!

    • nanjye ndumva abayatanga bakwiye kwishyurwa nabo . ese nibarize umurwayi uzajya ayabura azajya apfa ngo nuko adafite amafranga?

  • Mubirebe neza mu kwishyuza amaraso bitazabuza abayatanga kubushake baba bake, maze benshi nabo bakifata banga ko amaraso yabo yagurishwa.

  • Abanyarwanda barabeshywa. Ibyo bihigu biguridha amaraso ko atabivuze? Twe tuziko ntaho bagurisha amaraso indembe. Ok. Nimuyacuruze ariko icyo ntumvise ni igiciro muzajya muyaranguraho. Kuki leta yumvako nta service yaha abaturage batayishyuye? Erega turasora, dukora umuganda nibindi bikorwa byinshi dukorera igihugu ku buntu tutayishyuje. Maze gutanga amaraso incuro 8 ku buntu. Sinzongera kereka nimunyishyura. Nzayaha incuti cg umuvandimwe gusa nayakenera. Mwagiye mureka kutunyunyuza mutyo?

    • Ubusanzwe umuntu atanga ku buntu agirira neza uwo ibyo yatanze birafasha nkeka ko ari nayo mpamvu na mbere hose amaraso atigeze agurishwa! Ubu se njye nzongera kuyatanga nziko agiye kugurishwa! Ndumva nanjye niba nabigiriraga urukundo ntacyo byaba bikimaze kuko urukundo rwanjye rugiye kubyazwamo inyungu n’uwo narugeneye ntarubone ngo ni uko adafite amafaranga yo kurwishyura…! Nongere mbaze! Ubu umuntu umaze kuzuza ya carte atangiraho amaraso nawe azayakenera ngo ngaho zana amafaranga? Ubwo se nicyo gihembo azaba akwiye hejuru y’abo yarengeye. Dr Gatare wize kurengera no gusigasira amagara ya muntu, ivy’amahera wavyihoreye! Rero nabonye benshi mu bayobozi basigaye bashaka kwandika izina mu guhanga udushya…….! Murakoze!

  • Iyi politike irapfuye cyane. niba atangirwa ubuntu nta mpamvu nimwe yo kuyagurisha kuko bibaye bityo abayatanga igikorwa cyabo cyaba kibaye impfabusa mu igihe bumva ko bari gufasha hanyuma ibyo bafashishije bigacuruzwa.Leta ikwiye gushakira ahandi yakura amafaranga ayifasha kubika amaraso neza naho ubundi kuvuga ngo hari ikiguzi runaka n’abayatangaga nabo barifata rubure gica.

  • Ntabwo numva ko Dr impamvu yatanga yo kugurisha amaraso ngo ari uko n’ibindi bihugu bibikora, kuko wasanga nabo baba bayaranguye! Kandi ndabona kuyagurisha bitaba byiza kuko byazaca intege abayatanga bityo ayo bavuga kugurisha bakayabura ubuvuzi bwari bumaze gutera intambwe ndashyikirwa bugasubira inyuma. Ahubwo batarinze babivuga they can increase the cost without specify why!

    • Arko Dr, koko ibyo Didi avuga ntubona ko wari kubikora ntiturabukwe tugakomeza kuyatanga twishimye? Ko wasandga urusha Didi amashuli n ‘ ubukuru arko akakwanikira mu ntekerzo ? GUSA UBWO BITARABA NGO TWE TUYATANGA TUBIME IGISHORO NKUKO UMWE YABYANDITSE, NIZERE KO WAKOZE IBI UGIRANGO COMMENTS ZACU UZUMVE UTIRIWE UDUTUMIRA MU NAMA, NGO WISHYURE SALLE UNATUGURIRE AMAZI  !!!!!! OK, UBWO ABAGORE TWATOYE ARI BENSHI, BO BAGIRA IMPUHWE KRUTA ABGABO, NIBATUVUGANIRE. Mbisubiremo: iyo mutwishyuza icyo kiguzi gito mri facture isanzwe twari kunyurwa nkuko umwana babwiye ko umwana ava mu mkondo abyakira uko. Henga BANYILI IGISHORO bifate! Ntuza guseba? kwisubiraho.com

  • kuyagura birumvikana kuko bri gihe siko abantu tuzajya tubona ibyubuntu, ariko ndizerako hazajya habayo exception kundebe bigaragara ko niziyabur zishobora kubaca mu myanya yintoki, !

    • Uzi umuntu ukeneye amaraso igihe aba agezemo? tujye twamagana ikibi aho giturutse hose. Ese mwibwira ko ubukene ari karande cg umurage?Hari ubundi buryo Leta yabona ayo mafranga itiriwe iyashakira mundembe. Bazayongere kuya lisansi cg amavuta, cg amashanyarazi kuko ibyo bidahari ubuzima burakomeza. Hari n’ibindi byinshi washakiramo ayo mafranga aho gushyira condition kumuntu wenda kumira umwuka.

  • HAAAA ESE POLITIQUE NKIYI NINDE UYISHYIRAHO??? N’UMUGANGA UKURIYE IKIGO NKA Dr GATARE? NI MINISANTE? NI RBC? NI INTEKO ISHINGA AMATEGEKO?? NINDE MUBYUKURI? ibaze vrainment none icyuma cyiyabika n’umuntu uyatanga cyangwa uyahabwa niki cyoroshye kuri leta?? niki cyakabaye gihenda?? ahubwo iyo muvuga muti harigwa uburyo abaturage baburi kakarere bakwishakamo ubushobozi bwo kugura ibyuma bibika amaraso ndetse na leta ikabunganira?? naho kugurisha ibyo naguhereye ubuntu yenda ukaba ari nange ubigurisha!!! ntibisobanutse…. cyangwa ahubwo muyatuguremo hanyuma nange nizayakenera muyangurishe byaruta

  • Ibi byo birababaje no kubivuga mu ruhame kabisa!! 1.uwishyuzwa ni nde?=Indembe ikeneye amaraso! 2. uwayatanze ni nde?? ni umuturage wagize umutima wimpuhwe kugira ngo arengere ubuzima bwumuntu uri mu kaga atazi. ibyagiyeho ni fanta (amata) cake nisambusa. 3. hatanzwe ibingana iki kugira ngo bakusanye ayo maraso?= mobilisation na essence na prime zabagiye kuyakusanya, ariko abayatanze bo ntihitawe kubyo baba bigomwe bitanga amafaranga bakaza gutanga ayo maraso, kandi na transport bakoresheje ntibariwemo nubwo nabo ubwabo bazi ko ari igikorwa cy’ubuntu bukomeye! agenerwa indembe yayabuze! Njye njya gutanga amaraso bwa mbere, nabitwe nuko mama hari igihe bigeze kumutera amaraso abyara, bityo ubuzima bwe burazanzamuka. ubukurikira, umugore wanjye yabyaye, yaravuye cyane, bamwongerera amaraso, bityo ubuzima bwe nubwumwana burasugira. nanjye niyumvamo ko hari abantu ndimo umwenda wurukundo rungana nurwo baramije abanjye. ntangira gutanga amaraso ariko numva amaraso yanjye azagirira umumaro abari mu kaga nkako abanjye bari barimo.Ko iyo bagukoreye facture kwa muganga nubundi utamenya ibyo babariyemo nibyo batabariyemo ubundi iyo babikora batatubwiye ngo bidukore mu mutwe byari kubatwara iki? ese ubundi urebye, uri kuramirwa, niwe wari ukwiye gufasha leta kugarura ubuzima bwe cg abandi bantu bazima, nkababandi batanze amaraso agomba guhabwa, nibo leta yari ikwiye kwifashishak mu bikorwa biyunganira muri gahunda nkiyo??Leta yacu turayumva, turayikunda, tuyoboka gahunda zayo rwose numutima mwiza, niyihangane ishake irindi zina rya campaign ikwiye gukorwa kugira nabantu bibone mu gikorwa cyo kunganira iyo service niba itangiye kugira intege nke, nimisoro yose ningengo yimari ntacyo babagabanyirizaho, tuzayitabira nkuko twitabiriye na gaciro na mutuelle n’ibindi byiza bazatumenyesha banadushakaho umusanzu pe!! ariko ibyo bindi babireke kuko ntabwo dushimishijwe no kuba ibibera mu mahanga byose bumva iri ibintu bazajya bazana bakaturundaho. umuco bavuga gusigasira se niba i mahanga ntawo bagira nantwe tuwubure? ndavuga uwo gutabarana??Iyaba abo bayobozi basomaga izi comments kabisa. cyakora ibi bizashyirwe ahagaragara cg mu nama yumushyikirano kuko si ibintu.

    • Muyobozi watekereje utya reka nanjye nkunganire mu bitekerezo faites bcp d’attention yo gushaka kugurisha icyo waherewe Ubuntu kabone n’igihe habayeho depenses yo kucyakira.Ex:Nizere ko urumunyarwanda iyo bakugabiye INKA gukura ubwatsi vs depensez plus que iyo wagabiwe ndetse uka nazituura uwa kugabiye, kuko mbere nambere n’UBUNTU bwiturwa Ubundi plse.Ubu nibagahe bazumva ko bazatanga amaraso hanyuma akayagurishwa???????????

  • ahandi nahandi kuki se niba muRda dufite umuco wogufashanya kuki mwakwigana ibindi bihugu nonese nibakora ibibi natwe tuzabikore ngoturigana?kabisa ibyo sibyo nonese kwabayatanga bafata sambusa n’amata kugirango batagira ikibazo ibyonibyo murikwishyuza?nibaribyo nabayatanga bajye bishyuza amafaranga bifuza.

  • njye ndababaye cyane kuba twakwigana ibindi bihugu ahandi nahandi!ubwo nabayatanga bazajya bishyurwa igiciro cyamafaranga bifuza?tumenyereye kwarigahunda yogufashanya,njye ndabona ntawakongera kuyatangira ubuntu.

Comments are closed.

en_USEnglish