Digiqole ad

Amapfa araca ibintu mw’ihembe ry’Africa, baratabaza

Mu myaka 60 yose yari ishize, abaturage basaga  milliyoni10 bo mu ihembe rya Afurika (Corne de l’Afrique) bahuye n’ingaruka zikomeye bitewe n’amapfa yaturutse ku kubura kw’imvura, nk’uko byatangajwe n’umuryango w’abibumbye (ONU) kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kamena 2011.

Umunyasomaliyakazi mu majyepfo ya Mogadiscio, ategereje ko yabona imfashanyo (26/06/2011)

Izi ngaruka z’amapfa zikaba zikomeje kwibasira bikomeye ibihugu byo mu ihembe rya Afurika, by’umwihariko Kenya, Somalie na Ethiopie. Aya mapfa ngo yateje inzara idasanzwe muri ibi bihugu ku buryo ngo hakenewe ubutabazi bwihuse.

Imibare itangwa n’umuryango w’abibumbye (ONU) igaragaza ko abaturage bagera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 200 b’abanyakenya babayeho mu buzima butaboroheye bitewe n’aya mapfa.  Abanyasomaliya bo ni miliyoni 2 n’ibihumbi 600, mu gihe abanya Ethiopia nabo bagera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 200 nabo bari mu kaga. AbanyaDjibouti bo ni ibihumbi 117. Kuri ubu abaturage muri ibi bihugu bakaba bafite ikibazo gikomeye cyo kuba bugarijwe n’inzara, ntabyo kurya.

Elisabeth Byrs, umuvugizi w’ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa byo gutabara ikiremwamuntu, ubwo yavuganaga n’itangazamakuru yagize ati : ‘ Mu myaka 60 yose yari ishize nibwo twabona amapfa nk’aya yibasira uduce tw’icyaro. Iri bura ry’imvura ryateje ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa.’

Madame  Byrs akomeza avuga ko amapfa yaturutse ku kibazo cy’ibura ry’imvura mu myaka ibiri iheruka, aho cyagize ingaruka mbi ku bihingwa ndetse binatuma ibiciro by’ibinyampeke byiyongera.

Amapfa ntiyugarije abantu gusa, inyamaswa zo ziripfisha

Umuryango w’abibumbye uratangaza ko igihugu cya Djibouti gicyeneye nibura inkunga ingana na miliyoni 39 z’amadollars y’abanyamerika, Somalie igacyenera miliyoni 529 z’amadollars, mu gihe Kenya icyeneye miliyoni 525 z’amadollars.

Aya mapfa akaba yaratumye abaturage batari bacye banahunga ibihugu byabo. Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR)  iragaragaza ko abanyasomaliya basaga ibihumbi 20, mu byumweru bibiri bishize bahungiye mu nkambi y’ahitwa Dadaab, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Kenya.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

1 Comment

  • hi

Comments are closed.

en_USEnglish