Digiqole ad

Amakosa icumi ugomba kwirinda gukora mu buzima

Hari amakosa mu buzima umuntu akora asa n’aho ayita mato ariko akamugeza kure, akaba yamuteranya n’incuti cyangwa bikagira ingaruka mbi kubuzima bwe kandi iyo abitekerezaho kare bitari kuba.

Hari amakosa ashora kuguteranya n'incuti cyangwa akagushyira mu byago bikomeye ugomba kwirinda. Photo/internet
Hari amakosa ashora kuguteranya n’incuti cyangwa akagushyira mu byago bikomeye ugomba kwirinda. Photo/internet

Dore icumi muri yo:

1.Umuntu ntazigere agushuka ngo fata icyo kurya cyangwa icyo kunywa ndaje nishyure uziko ntacyo ufite wishyura nta n’ikintu kinganya agaciro n’ibyo wafashe ku buryo wakigwatiriza aramutse ataje.

Ibi bishobora kuguteranya n’uwabikubwiye nyamara nawe wabigizemo uruhare kuko ashobora kubikubwira ariko agahura n’ibibazo atarakugeraho.

2.Ntuzigere uratira ubwiza bw’uwo mwashakanye umuntu uziko yabuze uwo barushinga kuko ushobora gutuma agucikaho cyangwa akamukwambura (yamuroga cyangwa akamwica).

Ikindi kandi ntuzigere uratira umuntu wabuze urubyaro ubwiza bw’umwana wawe kuko ushobora gutuma agucikaho cyangwa akamukwambura (yamuroga cyangwa akamwica).

3.Umuntu nakugirira neza akakubwira ngo “Ngwino ube iwanjye”, ntuzakore ikosa ryo kumara amezi abiri atatu utaranatahana n’isabune y’ijana mu rugo, Kuko bishobora gutuma igihe mutandukanye ugenda nta n’urwara rwo kwishima cyangwa akakwirukana nabi.

4.Umuntu ntakakubwire ngo fata moto cyangwa taxi voiture uransanga aha n’aha nyishyure ngo nawe uhite ubikora ntayawe witwaje wakwishyura mu gihe bibaye ngombwa ko utahamusanga.

5.Ntuziraze i Nyanza, igihe umuntu akubwiye ngo “Ngwino nkwishyure”, jya uhagarika ibindi urimo kuko iyo utaje abona ko utayashakaga bityo kuzayabona ikindi gihe bikakugora.

6.Ntuzibeshye  umuntu akubwiye ngo ndaje nkwishyure, ngo utangire gufata imyenda, uvuga ngo urishyura mukanya,  kuko bashobora kuyamwiba cyangwa hakavuka izindi mpamvu zituma aba atakije.

7.Ntugakore ikosa ryo gusura umuntu uziko uturutse kure kandi uriburare utabimumenyesheje mbere kabone n’iyo yaba ari umuvandimwe wawe cyangwa iwanyu mu rugo kuko ushobora gusanga nawe yafashe urundi rugendo.

8.Umunyarwanda nakubwira ngo nakwica, ntugakomeze kumurega agatuza imbere kuko abenshi bahitanye benshi, imbere  ye  nturi n’umutamiro yahita akwirenza.

9.Hari amadeni akunze gutangwa ku mushahara bamwe bita purusa, icyate n’ibindi, ntuzakore ikosa ryo kurenza umushahara uhembwa cyangwa umusaruro uteganya kubona,  Kuko ushobora kugira umutima mubi wo guhemuka kuko ibibazo bidashira.

10.Abizera Imana mwirinde kuyibwira ibyo mutazashobora cyangwa kuyisaba ibyo mutazabasha gucunga.

Ibi byose bihuza na Bibiliya igira iti “Uwizera umwana w’umuntu avumwe.”
Ariko kandi mujye muzirikana ko umuntu ari umuntu.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Muri abantu b’abagabo pe. Izi nama zose ndazemeye.

  • ayo mpanuro ndayishimiye cyane ahubwo imana izamufashe mubyo akora kandi azajye ahora aduha ibitekerezo byiza murakoze

  • hahahahahaha!!!!! harimo n’udusekeje

  • ebana ingingo ya 9 n iya 10 ninjye gusa mwavugaga.

    Ndabemera

  • nshuti mufatanyije n’Imana kuduha impamba nziza izatuma tugera kuri yo twararushijeho kwihana muri byose nimwongererwe imigisha murakoze kuduhugura.

  • Amahugurwa yanyu ni ingirakamaro.

  • Mwibagiwe kuvuga kurya avance mutarasinya murenge

  • ku ngingo ya 7, ongeraho ko uwo ugiye gusura ashobora kuba afite abandi bashyitsi kandi bitamukundira kubacumbikira mwese! Aha na ho uba umuteje ibibazo kuko ntamenya uwo acumbikira n’uwo asubiza inyuma

  • Murakoze, ariko musubire mu nganzo kuko harindi mpanuro zisigaye

  • nibyo pe! ntihazagire ugushuka ngufatikintu nta cash wibitsehubwawe kuko ntawokwizerwa kurikigihe.

  • Allah akongerere,ndanakwitumiriye ku ilaidii kuko uranshimishije.

  • Ibyibintu muvuze n’ukuri pe ariko njye ndibanda kumwanzuro kandi nanabashimira kubwinama muduha murikigihe ibintu byarazambye ntamuntu ukibwira mugenziwe ukuri ahubwo ikiriho ubu n’ukuryaryana uretse Imana yonyine ishobora byose niyo yadutabara. MURAKOZE

  • IbyObintu muvuze n’ukuri pe ariko njye ndibanda kumwanzuro kandi nanabashimira kubwinama muduha murikigihe ibintu byarazambye ntamuntu ukibwira mugenziwe ukuri ahubwo ikiriho ubu n’ukuryaryana uretse Imana yonyine ishobora byose niyo yadutabara. MURAKOZE

    • Najye ndemeye kuko ibyinshi nahuye nabyo.I Kigali bibayo cyane

  • icya 10 ninjewe Mana umbabarire,ibindi kabisa menya ntabyo nkora mbishatse ahari byangwirira,naho icya 10, nkunda Imana maze suguhiga ariko guhigura wapi!!!!!manawe ndagukunda umbarire kudahigura umuhigo nahize.Amen

  • Muraho izinama ninziza pee warakoze kuko hari abayakora benshi bisubireho komereza aho so amabakobwa bitonde

Comments are closed.

en_USEnglish