Amakipe azitabira Tour du Rwanda yatangiye kugera mu Rwanda
Tour du Rwanda 2016 irabura iminsi itanu ngo itangire. Amwe mu makipe 17 azayitabira yatangiye kugera mu Rwanda. Iya mbere yahageze ni Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada. Izindi zirahagera kuri uyu wa kane.
Ku cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016 nibwo isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku magare rizatangizwa ku mugaragaro.
Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya munani (8) kuva ryaba mpuzamahanga 2009, izitabirwa n’amakipe 17 azava mu bihugu 14.
Ikipe ya mbere yamaze kugera mu Rwanda ni Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada yageze ku kibuga cy’indege ku cyumweru tariki 8 Ugushyingo 2016.
Nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, amakipe azakirwa neza, kandi imyiteguro y’irushanwa isa n’iyarangiye.
Bayingana Aimable yagize ati: “Amakipe 15 yamaze kutumenyesha iminsi n’amasaha bazagerera mu Rwanda. ikipe y’igihugu za Algérie na Kenya nizo tugitegereje gahunda zabo, ariko dufite ikizere ko amakipe yose azaboneka mu isiganwa nk’uko biteganyijwe.
Tour du Rwanda y’uyu mwaka nta kinini cyahindutsemo abaterankunga n’ingengo y’imari ntibitandukanye cyane n’iby’umwaka ushize. Imyiteguro dusa n’abayirangije ubu turi kwakira abashyitsi.”
Ikipe ya Suisse Meubles Descartes na Team Haute-Savoie Rhône-Alpes z’i Burayi zizagera mu Rwanda kuwa kane.
Dimension Data for Qhubeka, Stradalli – Bike Aid, na SNH Vélo Club zizagera mu Rwanda kuwa gatanu, izindi zize kuwa gatandatu.
Abanyarwanda 18 bazakina Tour du Rwanda y’uyu mwaka, bari mu makipe atanu atandukanye bakomeje imyitozo mu kigo ‘Africa Rising Cycling Center’ i Musanze. Bazava muri uyu mwiherero kuwa gatanu baza i Kigali, aho bazategerereza gutangira Tour du Rwanda.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
your most welcome
murakaza neza murwamahumbezi
Comments are closed.