Digiqole ad

Amakipe azakina na Rda U17 ahagaze ate?

Kuva tariki 18 z’uku kwezi muri Mexique haratangira irushanwa ryigikombe k’isi cy’abatarengeje imyaka 17 aho ikipe y’igihugu amavubi yabatarengeje iyo myaka bazaba bari mu makipe 24 azitabira iryo rushanwa. Aya mavubi mato umukino wayo wa mbere akazawukina nigihugu cy’ubwongereza tariki ya 19 kamena. Nkuko twabisabwe na benshi, dore bimwe mu bigwi by’ amakipe ari kumwe n’amavubi mi itsinda C rizakinira I Pachucha na Torreon ho muri Mexique.

Ubwongereza U17

Abo basore nibo bazahangana n’amavubi U17

Duhereye ku ikipe y’ubwongereza nkuko ariyo izabimburira ayandi gukina n’amavubi. ikipe y’ubwongereza yabatarengeje imyaka 17 nta bigwi birebire ifite dore ko yatangiye kwigaragaza mu mwaka wa 2007 ubwo yakinaga umikino wanyuma wabatarengeje iyo myaka kumugabane wiburayi, aho yaje gutsindwa na Espagne 1-0 gusa byatumye ibona ticket yo gukina igikombe kisi bwambere mu mateka yayo iza kuviramo muri kimwe cya 4 mu marushanwa yabereye mu Budage. barumuna babo ubu nibo bazahangana n’amavubi U17 tariki 19/6.

Ubu ikipe y’ubwongereza ikaba yarabonye itike yo gukina igikombe kisi cy’uyu mwaka nyuma yo kunganya n’ubufaransa igatsindwa na Danmark gusa ikaza gutsinda Serbia byatumye ibona ticket yo kwerekeza muri kimwe cya 2 aho yaje gutsindwa n’ubuholandi igitego kimwe kubusa aha hari mu marushanwa yo kumugabane wuburayi.

Iyi kipe ikaba igendera ku bakinnyi nka Hallam Hope rutahizamu wa Everton U20 umaze gutsinda ibitego 10 mu mikino 12 amaze gukinira ino kipe, undi kandi ni Nathaniel Chalobah myugariro ukinira ikipe y’abana ba Chelsea uyu akaba ari nawe captain aho mu mezi 10 ashize aribwo yazamuraga igikombe cyuburayi nyuma yo kwihimura kuri espagne  bayitsinze umukino wanyuma. Chalobah we mu mikino 28 amaze gukinira iyi  kipe yatsinzwemo 3. Abandi bakinnyi tutakwirengiza ni nkumunyezamu wikipe ya Sunderland Jordan Pickford, ndetse numukinnyi wo hagati John Lundstram  uyu akaba akinira Everton . ikipe yabaterengeje imyaka 17 yubwongereza imaze gutsindwa imikino 2 gusa mu mikino 37 bakinnye mu marushanwa yo ku mugabane wiburayi guhera 2009.

Uruguay

Juan Cruz Mascia rutahizamu wa Uruguay ari gushakwa na Chelsea FC

Uruguay itike yo kwitabira imikino yo muri Mexique, yatumye iyi kipe izakina ino mikino kunshuro ya 5. Muri izo nshuro kure yabashije kugera ni muri ¼ muri 99 ndetse na 2009. Uruguay yageze ku mukino wanyuma muri America yamajyepfo mbere yo kubona ino tike yayerekeje I Mexico.Iyi kipe ikaba ariyo yatsinzwe ibitego bike mu makipe atandatu yari yitabiriye irushanwa ryanyuma ryabereye muri Equateur aho na rutahizamu wayo Juan Cruz Mascia yayoboye abandi muri iryo rushanwa nibitego 6 byose.

Mu bakinnyi iyi kipe igenderaho harimo Jonathan Cubero w’umunyezamu, myugariro Gaston Silva  ndetse na  ba rutahizamu Juan Manuel San Martin  na Juan Cruz Mascia, Uruguay ikaba imaze gutsindwa ibitego 10 mu mikino 9 mpuzamahanga iheruka.

Canada

Canada U17 ifite umuzamu ukomeye cyane

Canada yo mu marushanwa nkaya y’igikombe k’isi iyaherukamo  mu w 1995 aho yarangije nta mukino numwe itsinze. iyi kipe yaje kugenda itera imbere aho yagendaga ifatira urugero kumuturanyi wayo leta zunze ubumwe za America.

Mu marushanwa yo gushaka itike yo kwerekeza muri Mexique yahuje ibihugu byo muri America yo hagati niyamajyaruguru CONCACAAV ikipe ya Canada yageze kumukino wanyuma ntagitego itsinzwe gusa ikaba yaraje gutsindwa na leta zunze ubumwe z’america ibitego bitatu kubusa kumukino wanyuma, ibitego byose byabonetse hitabajwe iminota yinyongera.

Iyi kipe y’umutoza Sean Fleming ikaba ijyiye Mexique yitwaje cyane umuzamu wayo Maxime Crépeau wamaze iminota 462 yose ataratsindwa igitego mu marushanwa ya CONCACAAV,  mu bandi bana bazi icyo gukora harimo nka Michael Petrasso ukina hagati ndetse na rutahizamu Keven Aleman abakinnyi benshi biyi kipe bakaba bakina iwabo cyane cyane mu ikipe y’academie ya Toronto na Vancouver.

U Rwanda rwo nta byinshi umuntu yaruvugaho, nirwo ruhabwa amahirwe make (Underdog) muri iri tsinda kuko ari ubwambere ryinjiye muri aya marushanwa nyuma yo gukatishiriza tiket i Kigali. Gusa ababashije kuyikurikirana babonye ko ifite abakinnyi beza kandi bamaze kumenyerana kurenza uko bariya bakeba bazakina babikeka.
Jado DUKUZE

umuseke.com

5 Comments

  • mukomerezaho

  • Kubaka ikipe y’amavubi byo bigeze ku rwego rushimishije. Ntakindi kintu gishimisha cyane nko kubona abana b’abanyarwanda, bakina mu mavubi. Kera wabonaga ukuntu indirimbo yubahiriza igihugu babaga batayizi bose??

  • urebye amajubi afite ikizere ariko ikipe irimo ikomeye cyane ni England izindi ni under ground i know ???

  • big up kuri u-17

  • bakwitoreze kubutaka cyangwa mu kirere ntacyo bakora ku bana bacu batowe n’ IMANA kandi IMANA ikomeze ibane na AMAVUBI u17 yacu nkuko bisanzwe iteka!

Comments are closed.

en_USEnglish