Digiqole ad

Amajyepfo : Polisi yagabanyije ibyaha ku gipimo cya 16,1%

 Amajyepfo : Polisi yagabanyije ibyaha ku gipimo cya 16,1%

RPC NKWAYA Francis Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yifuza ko ibyaha byacika burundu

Mu biganiro byahuje inzego zitandukanye z’umutekano harimo Ubuyobozi bw’ingabo, Polisi, n’Ubushinjacyaha, CIP HAKIZIMANA André Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko bagabanyije ibyaha ku ijanisha rya 16,1 akavuga ko bafite ingamba zo kubigabanya kugeza kuri zero.

RPC NKWAYA Francis Umuyobozi wa  Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yifuza ko ibyaha byacika burundu
RPC NKWAYA Francis Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yifuza ko ibyaha byacika burundu

Ibi biganiro byabereye mu karere ka Muhanga byahuje izi nzego z’umutekano zitandukanye mu karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza bikaba byari bigamije kwishimira ibyo izi nzego zagezeho birebana no kubungabunga Umutekano no gufata ingamba zihamye zo gukomeza kubumbatira umutekano  mu bihe biri mbere.

CIP HAKIZIMANA André avuga ko imikoranire myiza y’inzego zinyuranye harimo n’ubufatanye bw’abaturage, aribyo byatumye ibyaha byinshi muri iyi ntara bigabanuka ku kigero cya 16,1% ku buryo ubu bufatanye bukomeje kubaho bizera badashidikanya ko bishobora kugabanuka bikarega kuri zero.

Gusa, avuga ko mu byaha biza ku isonga harimo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gikunze guterwa cyane n’abaturage banywa inzoga z’inkorano kandi zitujuje ubuziranenge ndetse ko mu turere umunani tugize intara y’Amajyepfo akarere ka Muhanga ariko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyaha byinshi bihungabanya umutekano w’abaturage, Huye ikaba iza ku mwanya wa kabiri nyuma y’akarere ka Muhanga.

Ati: “Niba dushakira umutekano ibindi bihugu twabuzwa ni iki kugabanya ibyaha mu gihugu cyacu ku rugero rwiza.”

RPC NKWAYA Franics Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko umutekano  utizana ko ahubwo uharanirwa kandi ko guhuza izi nzego aribwo buryo bwiza bwo gukomeza kuwusigasira ariko bigasaba ko n’abaturage babigiramo uruhare rukomeye kuko ngo iyo uhungabanye ubagiraho ingaruka zitari nziza.

Imibare itangwa na Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yerekana ko akarere ka Gisagara ariko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyaha bike kuko gafite ibigera ku 16.

Ibyaha Umuvugizi wa Polisi avuga ko batifuza ko nabyo byabaho kuko bihungabanya umudendezo w’abaturage ndetse n’ibyo batunze, akavuga ko azashimishwa no kumva ko muri iyi Ntara abereye umuvugizi  abaturage batuye mu zindi ntara bazaba bifuza kuza kurahura umutekano uzaba uri muri iyi ntara.

Abayobozi ba Polisi mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.
Abayobozi ba Polisi mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.
Izi nzego zishimiye ko zisagurira  Umutekano ibindi bihugu.
Izi nzego zishimiye ko zisagurira Umutekano ibindi bihugu.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

8 Comments

  • BADUFASHE BAHASHYE ABAJURA BACUKURA AMAZU Y’ABATURAGE KUKO BATUMEREYE NABI CYANE.

  • Ko mutavuze abasambanya abana ku ngufu yewe Polisi yacu iracyafite akazi katoroshye ko guhangana n’abanyamakosa.

  • Bavuga ko hari abasekirite bakorana n’abajura Polisi izabisuzume neza kandi birasoboka nabyo.

  • Na ruswa ntiyoroshye kuko irahari kandi Polisi ikora mu muhanda nayo itungwagatoki

  • Haracyari ibyaha byinshi ntitwirare gusa bravo kuri Polisi yacu ikora amanywa n’ijoro.

  • Iyi ntambwe ni nziza koko niba ibyaha byaragabanyutse kuri kiriya gipimo ahubwo hafatwe n’izindi ngamba kuburyo uyu mwaka byibura ibyo byaha byazagabanuka nka 50% cyangwa bikarenga, n’izindi ntara nazo zikwiye kujya zitwereka igipimo cy’ibuha uburyo bihagaze ni ngombwa tuba dukwiye kubimenya.

  • NI MUKOMEZE UMUREGO KUKO MUHANGA IRACYAFITE ABAGIZI BA NABI BATEMAGURA ABANTU NDETSE N’ABAJURA BENSHI

  • Nimukomeze umurego kuko muri muhanga haracyagaragara abagizi banabibatemagura abantu
    kandi hari n’ubujura bukabije.

Comments are closed.

en_USEnglish