Digiqole ad

Amajyepfo: Abayobozi mu nzego z’ibanze baratungwa agatoki mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge

Ku wa gatanu mu isozwa ry’amahugurwa y’iminsi ibiri yaberaga mu Karere ka Muhanga yari yahuje abayobozi b’inzego zo kwicungira umutekano za Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, amahugurwa yari agamije kurebera hamwe ibyaha bihungabanya umutekano bigenda bigaragara hirya no hino mu Turere kugira ngo bikumirwe, bemeranyijwe ko ahanini ibiyobyabwenge ariyo ntandaro y’ibyaha byinshi bikorwa kandi ngo ikibabaje ni uko n’abayobozi b’inzego z’ibanze basigaye barinjiye mu ikwirakwizwa ryabyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Abakurikiranye amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa

Abakurikiranye amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa

Mu byaha biza ku isonga mu bihungabanya umutekano harimo ibiyobyabwenge bigizwe n’inzoga z’inkorano, urumogi na kanyanga.

Inzego za Polisi zifite aho zihurira no kurwanya ihohoterwa zikaba zongeye kwibutswa ko icuruzwa ry’ibiyobyabwenge rigenda rifata intera ndende bitewe ahanini n’inzego z’ibanze ziba zibyihishe inyuma.

Gatwaza Patrick, umuyobozi mu Karere ka Muhanga ushinzwe imiyoborere myiza nawe wari witabiriye isozwa ry’aya mahugurwa yavuze ko mu minsi ishize mu Murenge wa Shyogwe, hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bafashwe bacuruza ibiyobyabwenge ku buryo kubatahura cyari igikorwa kitoroshye.

Gatwaza yavuze ko Akarere ka Muhanga kaza ku isonga mu Ntara y’Amajyepfo mu bikorwa bihungabanya umutekano, ibyinshi muri ibi ngo biterwa n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Gatwaza yakomeje asaba inzego z’umutekano zifite aho zihurira no kurwanya ihohoterwa kutibanda gusa ku baturage, ahubwo bagasuzumana n’ubushishozi n’abayobozi mu nzego z’ibanze baba babyihishe inyuma.

Gatwaza Patrick ubanza ibumoso, Chief Supertendat Rumanzi Sam (hagati)

Gatwaza Patrick ubanza ibumoso, Chief Supertendat Rumanzi Sam (hagati)

Gatwaza yavuze ko abayobozi bakoresha ibiyobyabwenge ,bafashwe barahanwa ,bamburwa n’inshingano bari bafite.

Chief Supertendat Rumanzi Sam, ukuriye ishami ry’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage yavuze ko icyaha cy’ikoresha ry’ibiyobyabwenge kitari cyaranduka, kuko hirya no hino mu turere bigenda bigaragara ndetse n’abayobozi babifitemo uruhare.

Gusa akavuga ko hari ingamba zafashwe z’umuntu uwo ari we wese uzahirahira akoresha ibiyobyabwenda kuvuga amazina y’aba bayobozi bafashwe bakoresha ibiyobyabwenge.

Mu nama y’umutekano yaguye y’Intara y’Amajyepfo iherutse kuba tariki 02 Kanama 2013, abayobozi bari basabye inzego z’umutekano kwita kuri iki kibazo cya bamwe mu bayobozi bihishe inyuma y’ikoresha ry’ibiyobyabwenge kugira ngo bahanwe by’intangarugero bibere n’abandi urugero.

Abayobozi ba polisi bakurikiranye amahugurwa

Abayobozi ba polisi bakurikiranye amahugurwa

Iyi nama ikaba yahuje abapolisi bahagarariye za Statiyo, ku rwego rw’uturere,abakuriye amaposita,n’abafite aho bahurira no kurwanya ihohoterwa.

MUHIZI Elisée
UM– USEKE,RW/Muhanga

 

en_USEnglish