Amajyefo: Abanyamakuru batandatu bahataniye kujya muri Njyanama z’uturere
Peacemaker Mbungiramihigo Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru(MHC) Eugéne Hagabimana Umuyobozi waRadiyo Salus , Béninge Mugisha Umunyamakuru w’Imvaho Nshya, Butare Léonard, Mukayiranga Rose na Latifa Akimana abanyamakuru ba Radiyo na Televiziyo by’igihugu bari kwiyamamariza kuyobora njyanama z’uturere twa Kamonyi, Muhanga na Nyanza.
Ubusanzwe Abanyamakuru ntibakunze kwiyamamariza kuyobora mu nzego z’ibanze, usanga ubundi bakurikirana amatora bakagira n’uruhare mu gutangaza ibyayavuyemo n’abatowe.
Abajyana ku nzego z’Umurenge bari butorwe mu matora y’uyu munsi nibo bazitoramo abazaba bagize Njyama y’Akarere ari nayo itorwamo Mayor w’Akarere.
Mu matora y’inzego z’ibanze yo muri uyu mwaka wa 016 bamwe mu Banyamakuru mu Ntara y’Amajyepfo batanze kandidatire zabo bifuza guhatanira imyanya y’ubujyanama rusange na 30% by’abagore, baramuka bagize amahirwe yo gutorwa bakazamuka ku rwego rw’Akarere ari nabo bazatorwamo abagize Inama njyanama z’Akarere bazitoramo komite nyobozi z’utu turere.
Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru akaba yariyamamarije mu tugari tugize Umurenge wa Shyogwe mu bajyanama rusange yagiye abona amajwi, mu matora y’uyu munsi ku rwego rw’Umurenge ari mu bahatanye ku buryo ashobora gukomeza akaba yagera mu bajya muri njyanama y’Akarere ka Muhanga.
Benigne Mugisha, Umunyamakuru w’Imvaho Nshya yiyamamarije mu murenge wa Cyeza, akaba ari muri 30% by’abagore bo bakiri abakandida bazitoramo kandi 30% ari nabo bazinjira muri njyanama y’Akarere nawe ageze ku rwego rw’umurenge.
Eugène Hagabimana, Umuyobozi wa Radiyo Salus yiyamarije mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza nawe ari mu bajyanama rusange avuga ko kumutora ari ugutora imibereho myiza y’Abaturage.
Butare Léonard Umunyamakuru uhagarariye Radiyo Rwanda mu karere ka Nyamagabe na Nyaruguru, we uyu munsi yahataniye ubujyanama rusange mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi.
Mukayiranga Rose, umunyamakuru wa Radiyo Rwanda yiyamamarije Ubujyanama rusange mu murenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi akaba mumatora yo kuri uyu mbere ageze ku rwego rw’Umurenge.
Akimana Latifa Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda mu karere ka Bugesera ari mu bagize 30% by’abagore mu murenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Umuseke bavuga ko hari amazina y’abanyamakuru bumvaga ariko batabazi kuba ngo bari basanzwe bakorera ubuvugizi abaturage bakaba bagiye no kwiyamamariza kujya mu nama njyanama z’uturere. Bityo ngo bishobora kubaha ingufu n’umurava wo kuzitabira amatora kugirango babahe amajwi.
Kabare Nkusi Révocat uyobora Komisiyo y’Amatora mu karere ka Kamonyi na Muhanga, avuga ko nta burenganzira afite bwo gutangaza ibyavuye mu matora ariko ngo aba banyamakuru bose uko ari batanu biyamamarije mu turere ashinzwe bagize amahirwe yo kugera ku rwego rw’imirenge ku buryo ngo nibatorwa hari abazajya muri njyanama y’Akarere.
Abajyanama rusange batowe uyu munsi barajya mu nama njyanama y’Akarere, mu gihe 30% bagomba kuzongera kwitoramo abazajya muri njyanama mu mpera z’iki cyumweru, nyuma hakazatangazwa ba Meya n’ababungirije.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
12 Comments
Haaaaa Abanyamakuru turabemera ahubwo nibabareke bayobore uturere, mwibuke Paul Jules Ndamage mwabonaga atayobora Abaturage neza?
aba bose ndabona babishobora rwose aho bazabagirira icyizere bazabatore rwose
@ Eugene Hagabimana ndamwemera kabisa mwifurije intsinzi wenda we atowe aakanaba Mayor wanyanza yazamura akarere koko buriya Murenzi Abdallah ntagira isoni zokuyobora akarere ukamara imyaka 10 ukorera mubiro birutwa n’imirenge imwe n’imwe yo mutundi turere. Ubuse utundi twubatse ibiro byatwo byarushaga Nyanza ingengo y’imari?
BABARURE AMAJWI BITONZE AMAJWI Y’ABANYAMAKURU ADATAKARA HASI KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA IBE HAFI Y’ABABARURA AMAJWI HATABAYEHO GUTEKINIKA ABANYAMAKURU BATSINDA KUKO ABATURAGE TURABAKUNDA CYANEEEE
Peacemaker mperuka yarahawe umwanya mwiza arifuza guhabwa umushahara wisumbuye n’imodoka nziza natsinda azite mu gutunganya imihandaya Kaburimbo MUTAKWASUKU asize adakoresheje.
Ko mbona intara y’Amajyepfo ariyo bahisemo gusa izindi barazitinya?
Yewe n’uturere twubatswe amafaranga menshi yigiriye mu mifuko ya bamwe uribaza ko abatazahabwa indi mirimo hari ibibazo by’inzara bazahura nabyo bakuyemo impamba yakurenza ku Ruyenzi
peacemaker tukuri inyuma
NGO Murenzi agiye atubatse akarere,humura afite ibindi yubatse wasanga afite umuturirwa I Kigali cg ahandi uzabaze inzu Rutsinga afite Ku ruyenzi ,Kigali…ibaze mayor wayoboraga kamonyi atuye Ku ba padiri ruguru y’isoko RYA kimisagara
@ Uvuze neza TOm nonese ibyo nibyo kumushimira cg aho kubaka uturere bayobora bizamurira imiturirwa batuyemo aha nzaba ndeba aya maraso mashya niba haricyo azahindura.
Technique.com Latifa se ntibizwi ko ari meya mushya wa Kamonyi?
umuntu ashobora kwibaza impanvu nyamukuru yaba yatumye aba banyamakuru biyamamaza kuko ntibisanzwe.
Hari umpanvu 3 zishobora gutuma umuntu ava mumwanya yari afite akaza kwiyamamariza iyi myanya.
1.Birashoboka aho bari babaha umushara muke.
2.Gushaka icyubahiro
3.Kuvugira abaturage.
Gusa ndibaza aho umuntu ashobora kuvugira abaturage benshi kandi byihuse aho ariho hagati ya Media no muri jyanamana y’akarere kamwe runaka?
Comments are closed.