Amahame y’imikino olimpike arimo kwinjizwa mubakiri bato
Kuri uyu wa gatatu Nyakanga, Rwanda Olympic Committee na Rwanda Olympic academia basoje amahugurwa y’abana, yari amaze iminsi ibiri abera mu kigo cya St Andre kuva 29-31 Nyakanga.
Aya mahugurwa yakoranije urubyiruko ruvuye mu gihugu hose, bamwe muri bo baturutse mu bigo 10 byo mu Rwanda byakinnye mini jeux olympic, abandi batoranyije mu bindi bigo biri mu Rwanda hose.
Intego y’aya mahugurwa yari kumenyesha cyane cyane urubyiruko rw’abanyeshuri, indangagaciro za olempike( Olympic values), n’akamaro k’imikino.
Umwe mu bana bahuguwe yatangarije Umuseke agira ati “Aya mahugurwa yatugiriye akamaro cyane, twize ibijyanye n’imikino olempike, uburyo itegurwa mo, icyo igamije, sinarinzi urumuri rwa olempike icyo rusobanura n’impamvu baruzengurutsa isi yose.”
Akomeza avuga ko icyo agiye gukora nawe ari ugusobanurira urubyiruko bagenzi babe akamaro k’iyi mikino ababwira indangagaciro zawo zigizwe ahanini no kubahana (respect) Ubucuti ( friendship) no kuba iindashyikirwa (excellence).
Aya mahugurwa yasojwe ku mugaragaro n’umunyamabanga mukuru wa Komite olempike, Ahmed Isibo Habimana, abana bayitabiriye babonye n’umwanya wo guhabwa impamyabumenyi zabo bakoreye mu minsi 2 bari bamaze bahugurwa.
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW