Digiqole ad

Amagara yanjye nyagurane amagana, ntakaze ubusugi bwanjye?

Muraho basomyi b’Umseke? mwese mbifurije umwaka mwiza mushya muhire wa 2014. Nk’uko mudasiba kugira abantu inama nanjye mbandikiye mbasaba inama ku kibazo mfite kinkomereye!

Ndi umukobwa nkaba mfite imyaka 24, narize, mfite n’ahantu ubu ndimo gutera ikiraka ndetse ndateganya gukora ubukwe umwaka utaha.

Ikibazo mfite rero ni uko abantu benshi bambwira ko ndimwiza kuva kera ndetse bakanankunda cyane ariko nkitwararika nti hato ntazavaho mba ikirumbo.

Hashize igihe kinini hari umugabo w’umukire ukunda byasaze, ambwira ko ashaka ko namubera umugore nkabyanga kuko afite undi.

Nkimara kumuhakanira ntibyaciriye aho yarakomeje arasetereza, ati “wenda niba wanze kumbera umugore reka tuzaryamane rimwe gusa” nabyo ndabyanga, none muri iyi minsi aherutse kumbwira ngo ni mwemerere azampa miliyoni imwe n’igice.

Ndacyari isugi nta musore n’umwe ndaryamana nawe kuva nabaho ariko numva ayo mafaranga yose nkumva rimwe nakwemera, ubundi ngatekere icyo nazambwira Cheri nkakibura kandi yaranyihanganiye ngo tuzabikora twabanye nawe ntabyo arakora kuva yabaho.

None bakunzi mungire inama amagara yanjya nyagurane amagana?

Nawe ufite icyo ushaka ko abakunzi b’UM– USEKE bakugiraho inama twandikire kuri E-mail: [email protected]

0 Comment

  • Yewe namiriyoni 3 uzange ayo namafaranga ya Shitani ntanicyo yakumarira ibintu birashakwa mureke guma kwisezerano ryuwo cheri wawe mupanga ubukwe nibyo Imana ishima reka iyo ndaya yumugabo umusibe rwose nomumutwe wawe .

    • Urukundo rw’akanya gato = umubabaro w’ibihe byose.
      Reka nkubeshye:1) Uwo mugabo muhakanire ko bidashoboka ndetse na naguha amafaranga y’ubuntu uzayange.
      2) Uwo mugabo mugendere kure, kuko imigambi ye ni iy’a satani Luciferi wa wundi se w’ibibi byose.
      3) Kunda umukunzi wawe(umusore wawe muzarushingana) wawe, kandi mugume keihangana kugeza igihe muzashinga urugo rwanyu.
      URAMENYE ZIRIYA NAMA ZA SPECIOSE NTUZEMERE!
      Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!

      • muzabanze mujye kwipimisha muhite mujya kuri bank ayabikuze umureba nimugera muri hotel uyashyire mu isakoshi ubundi amaguru uyamanike

        • Uzabanze uganire numuntu watangiye imiti yubwandu bwa sida,nibwo uzamenya guha umuntu uguhatira amafaranga icyo aricyo,ibyishimo akanya gato,akababaro igihe kirekire koko?nifashe igihe gihagije ariko sindicuza rwose komera kubusugi bwawe.

  • mwiriwe,
    rwose ndumva nakugira Inama yo kumuha ariko ugakoresha agakingirizo , ariko azayagire byibur miliyoni 3 kuko wasanga ariwo mugisha wawe.

    • banza wunvikane nuwo mu copin wawe niyemera umuhe kandi agakingirizo hafi

  • Uru ni urucabana: igihe cyose yakwirukiyeho ukamwanga. icara urebe iyi scene: murangije gukora ibyo mukora akakujugunyira ayo mafaranga hasi igihe urimo uyatoragura akakubwira ati nubundi nari mbizi ko abakobwa mwese muri kimwe ko nawe nzashyira nkakubona ati kandi nkaguha ubusa bwa miliyoni!!ati ya babababa namafaranga yanjye apfuye ubusa ubishye kubi!!!
    Mukobwa: amagara yawe wiyagurana amagana uri umujyambere, ufite umukunzi mugomba kurushinga kandi ibyiza byawe biri imbere ntibiri kumwe nibigabo bibunza indwara, byawurenze, bitakwigondera inkumi nziza uretse biyiguze. urumva nawe ugomba kujya muri izo kandi kugeza ubu waritwaye neza?Wazigaya, Imana yazakugaya numukunzi yazakugaya. Mu buzima jya wanga guseba cyane usebejwe nibidakwiye.uwo mugabo mubwire ko uzagira imyaka nkiye nawe iyo miliyoni uyifite kuri compte. Ikindi shyira ku munzani urebe ibyo uwo mugabo ahomba nibyo wowe uhomba. ni wowe utakaza kuko we ubwo busa nta cyho buzasiga mu mufuka we.naho wowe uzabaho ubuzima bwawe bwose wicuza kuko icyo gikorwa kizakubuza byinshi.kandi uziko igihe kidasubira inyuma, koresha umutimanama wawe urawufite.Kumyaka 24 wagombye kuba uziko ukubwiye ko agukunda wese ataba avuga ukuri.

  • Wa mukobwa we inama nakugira n’uko uwo mugabo umwangira kandi ukanamugendera kure ukanamwibagirwa burundu kuko ntagukunda arashaka kugutesha agaciro. Ayo mafaranga se uyemeye ntiyaza kugirira akamaro nagato naya satani rwose nubyemera uzicuza ubuzima bwawe bwose.None se kowatubwiye ko ufite cheri muzarushinga vuba kandi ukaba warabwiye ko uri isugi ubwo uwo mugabo umwemwereye ko mwaryamana hanyuma warushingana nuwo mu cheri wawe agasanga warabaye umugore kandi utarabyigeze kandi waramwimye urumva ko mwabana kabiri? Ntushobora nokuzagira amahoro mubuzima kandi ukicuza icyo wariwarabikore. Rwose uwo mugabo mureke umuvuho rwose niba udushaka kuzagira echec mubuzima bwe wicuza. Ugira ubuzima buzira bwiza buzira umuze.

  • Umva wa mwana w,umukobwa we, ndagushimira ko warinze ubusugi bwawe kugeza ubu, ibaze rero wemereye uwo mugabo akagutera sida, wazabyicuza ubuzima bwawe bwose, ikindi umenye ko ari icyaha waba ukoze niyo wakoresha prudence.
    Va ku mujinga, amafranga uzayabona uracyari muto.

  • Muvandimwe, Komera!
    Ndagusabye ngo ukomere ku butwari wahoranye, utegereze igihe wowe na Cheri wawe muzarushinga. Ndemera ko iyo Miliyoni agushukisha nyuma akakwangiza wowe na Cheri wawe mushobora kuyabona cg kuyageraho mu kwezi kumwe. Ikindi, tekereza akwanduje ibirwara bituruka ku mibonano mpuzabitsina idakingiye byagenda gute? Cheri wawe abimenye agaheraho akwanga n’uwo mugabo akaguta wabyifatamo ute? Ikindi n’ukomeza kuyatekerezaho(ayo frs)bishobora ku kwangiriza ubwonko kuburyo uyafashe utajya wihangana igihe wowe na cheri wawe muri mubihe bitameze neza(crisis)ugatangira gutekereza abaguha ay’ubuntu cg guheheta!

  • Wamwana w,umukobwa we wabonyehe aho amagara aguranwa amagana?Ese uzi abo bagabo babahehesi Sisa bafite uko zingana?iyaba waruzi umutima mubi w,abantu barwaye Sida,uyumuntu ntakindi gituma akwingingira ayo F yose uretse kugirango akwanduze,ese urumva wifuza F angana iki ngo wanduzwe Sida?uretse nubwo busa yaguha njye ntawe nakwemerera kunyanduza ngo ampe amamiriyari,ariko wari wabone uwo sida yishe,wari wabone se unywa imiti yayo,sha urakina nibyo utazi.Njye ndabona ukiri muto hataragerako wiheba ko utagikize kuburyo wiyahura bigeze ahi,kdi n,abakene bose bari muri iyi se ntibiyahura kubera ubukene,kubwibyo nkubwiye byose rero muvandimwe iheshe agaciro,uri umujyambere ibyiza biri imbere,Uwiteka akubere umujyanama gumba twe.

  • tanga igitsina sha. Ubwo se uri mu biki? Amafaranga angana atyo ukayitesha wa nkumi we. Sha burya koko imbona zibona abana, nako amafaranga abona abatayashaka.

  • nje ndumva utari isugi ahubwo wabikoze cyera ngaho fata amafaranga ariko uzakokoka nyuma

  • Ngo kumuha rimwe ninde wakubeshye ko iyo wahaye umuntu rimwe utamwongera ubundise wamwima witwaje iki? Ngaho genda ajye akurongorera ubuntu nako azaba yarakwishyuye

  • ntuzamwemerere kuko nubwo yaguha miriyoni icumi, icyo kintu uzahora ucyicuza, uzahorana umutima ubabaye kugeza igihe uzapfira ! ntubikinishe ahubwo uwo muntu umwirinde cyane ashobora kuba afite sida ashaka kugutera, cyangwa ibindi utamenya ! ubwo se urumva agukunda koko ? oya ntabwo agukunda nk’uko ubyibeshya !

  • Mwime We!!!!!.Eeee.
    Numuha rimwe njye ndabizi Yesu azasanga ukimunyongera.

  • Dore uko bizakugendekera numuha. Ashobora kukwima ayo mafr neza cyane rwose. Ashobora kuguha ibipapuro by’amakorano kuko nzi uwo babikoreye. Kuvuga ko utarigera ubikora ndumva utubeshye cyane ahubwo ufite ikibazo cyo gufata ayo mafr ukazanasobanurira umukunzi wawe aho yaturutse. Ibigabo nkibyo by’ibisambanyi ntazigera aguha amahoro ahubwo yazanagusenyera ahora akugendaho kandi wenda waranashatse. Ikindi umugabo wubatse ugenda mu bagore akenshi baba banarwaye nubwo wamubwira gukoresha agakingirizo hari aho bigera akagakuramo kakaba karabaye. Muri make uri gukina n’uruphu. Dore inama. Bwira umukunzi wawe iby’uwo mugabo niwe number one uzaguha inama nyayo kandi icyo azakubwira cyose uzagikore gutyo. Niwe wenyine ushobora kukurinda iryo shyano ry’umugabo, umwirinde rero ntuzongere no kumuvugisha , amafr ni amabyi ya shitani.

  • Imana ikurinde gusa. Nonese ubundi ayo mafranga ayaguhaye wayakoresha iki?sinzi niba hari inkuru zo muri Bibiliya yera waba uzi,aho satani yagerageje yesu akamujyana mu mpinga y’umusozi muremure,akamwereka isi nibiyuzuyemo ati biriya byose nibyanjye nupfukama ukandamya biriya byose biranga ibyawe!Satani yirengagije ko ahubwo Ye su Ariwe Jambo Ariwe wabiremye.Nawe satani aragushaka kandi ntiwirengagize ko mu bushobozi Imana yaguhaye ndetse niyo inshuti mushobora kuzabana harimo ubutunzi bwinshi kurusha ayo aguha! Nonese kuba ufite ubwo buranga nu buzima wabyishyura angahe?ikindi uri nk’umubyeyi umwana wawe akakugisha iyo nama wamwemerera?Inama rero naguha nukutabikora na rimwe,ukasenga Imana ikagutsindira ibyo bigeragezo.suwo wenyine wenda ejo uzahura nundi.uracyari muto kandi iyo ugerageje kubaha Imana nayo ikuba hafi.kandi iguha ibiruta ibyabantu batanga.

  • ariko burya iyo abantu batanga ibitekerezo boroshya ikibazo baranshimisha , ese ni bangahe mu bakobwa bashobora kwikura muri iki kigeragezo uyu mukobwa arimo , kuvuga ko wakikuramo biroroha ariko kubikora nziko bikomeye icya 1 bangahe mu rwanda bakora bakabasha kubika 1.5 million , probabilite ya benshi nka 90 ku 100 kuzamura ntawupfa kubika ayo frws bakorera kurya no kuriha inzu . gusa sinkubeshye nge mukuri atari ugutinya Imana , ayo frws namubwira akambara agakingirizo nkayafata ariko ugakora attention cyaneee kuko kubera kshi ye ashobora gushyiramo ubugome akagaca akaba yagutera sida , icyo gihe nawe ntuba umwana , ariko nshuti yange kuko ntinya icyaha n’inkurikizi zacyo kwa Nyagasani nasenga cyaneee Imana nkayisaba kwibagirwa uwo mugabo no kujya kure yeee, kuko mukuri utiyambaje Imana icyo kigeragezo ntabwo cyoroshye nkuko mbona abandi babitekereza burya agahwa kari kuwundi karahandurika , naba rero utinya Icyaha n’inkurikizi zacyo senga usabe IMANA igushyire kure y’ibyo bintu , naho niba koko uri inkumi nziza uteretwa nabenshi nge nakwemerera ko tuganira twahuza gahunda iyo million nkayiguha ariko ukemera ko turwubakana uwo mu type wa mbere ukamusezerera kuko ntabwo uraba uwe ubu uracyari ku isoko mpuzamahanga kandi biremewe ko wahitamo uwo ushaka nta cyaha waba ukoze . nabona duhuje imico twemeranyije kurwubakana nkaguha iyo million , kuko nange nkeneye umukobwa mwiza w’isugi , nyuma nsanza uri isugi nkuko ubivuga nazakwitura ikindi kintu kiremereye cy’ishimwe . niba wumva byacamo nyandikira kuri [email protected] tuvugane niba uri serieuse aho kugira ngo ubone aya frws azakugwa nabi nge nzayaguhe ari akugwa neza . niba utari serieuse ubwo ntiwirirwe unyandikira .

  • Iki GITERCYEREZO wa gihumbye rwose. Kubera ibyo nta nama nakugira kuko utubeshya. Niba utabeshya, ushobora kuba wararangije kumuha bigatuma nta nama naguha kuko ukunda AMAFRANGA bya saze.

  • None ubwo rurma miliyoni n’igice ari amafaranga menshi kuburyo wajya gusambana,ayo se wayakoramo mushinga ki ko wanayarya kuva sambiri ukagera sayine wayamaze kare??

    Ubwo se ubundi miliyoni n’igice yayitekereje at? Icyo gie iyo agikuraho cyangwa akongeraho ikindi?? Mwabanje guciririrkanyase byagenze bite ? Ese ubundi umukobwa wenda kururshinga ajya kuganira nbigabi byibiraya nkibyo ashaka iki? Ko uzi neza icyo ashaka kuri wowe kuki utamugendera kure?

    Uragisha inama abantu zicyo uzahitamo,uri indaya se urigurihsa,mbega umukobwa,ubwo numara kurushinga bakakubeshya kuguh

  • nakugira inama nkumukobwa mugenzi wawe.emera ako gafunguro kandi mukoreshe agakingirizo nibiba ngombwa wambare tubiri iryo funguro rizagufasha mubukwe.nyamara simpamya ko uri nisugi ibi ntiwakabizanye kukarubanda.natangiye mfite 19 kandi ngize 23 nkiri kugitsina.urumva mfite uburambe mwaka kazi imyaka 4 kurikira inama zanjye rero.cyokora abari twaragatoye.hari uwampaye ibihumbi magana ane wumusoda ariko namenye ko arwaye sida yansabye kumwongera ndanga.

  • Nkugire inama iruta izindi ahubwo hindura nuburyo mwabonanagamo ubundi uhindure na phone yawe

  • Ariko mugeraho umuntu nkuwo agutinyuka ate? S’uko uaba wamwishinze ho? Erega umukobwa uzi ubwenge iyo abonye uzamwaka, arakwirinda cyane kandi akakwima n’uburyo wamutinyuka. Wowe relo wamuhaye n’amihirwe yo guciririkanya ! Ubwo usa n’aho uri munzira yo kumuha ariko ukaba ushaka uko ubyifatamo. Umva, genda ubwire fiance wawe, noneho mujyane kumwiyama kuko nibyo bizamuca ku ngeso y’ubusambanyi bugeretseho ubushukanyi. Cyangwa uzamufate amajwi noneho uzayashyire umugore we kuko ibyo akorera uwo bashakanye ataribyiza kandi agomba kubicikaho. Ntuzamuheee, uzamutsembere rwose.

  • Utazata Roho yawe, niyo munezero w’ubuzima bwawe bwose ngo ni amafaranga! Amafaranga ni ubusa kandi yashira ntacyo akumariye ukumirwa. Ikindi aho yonnye ko ihorayo, ubyemeye witeguye kuba indaya izajya ica inyuma umugabo ukajya gushakira amafaranga mu busambayi? Uramenye amafaranga ukeneye yashakire mu mbaraga no mu bwenge Imana yaguhaye utagurishije urusengero rw’uwiteka (umubiri wawe ) ngo barwanduze.Ubuzima tubaho ku isi ni bugufi cyane, irinde kubuhemukiramo Imana ihoraho iteka, wirinde no kwiteranya n’umutimanama wawe muzaturana ubuzima bwawe bwose ukubaza impamvu wabikoze ukabura amahoro.

  • Uracyari umwana koko. Abandi babahonga 1000 uwo bahaye menshi ntibamurengereza 2000 cyangwa 3000 bakabya cyane bikaba 5000 gusa ubundi rukambikana, byanaba na ngombwa n’ejo akazagaruka, none wowe ngo ngwiki? tanga igitsina nta bwone kigaragaza, va mi miteto yawe.

  • Kimwe cyo nibwo zaba million eshatu,uzibonye muri ubwo buryo wazahora wicuza, ayoo si amafaranga ni umucafu. Muko hunga amafaranga uko yaba angana kose ntagurana amagara. Nibyo ntibyoroshye ariko ni urugamba ugomba gutsinda!!!!!!!!

  • Niba mujya mwumva inama z’abantu reka nkubwire inama nziza. Umva rata nkugire inama nziza,burya abantu ntibakakubeshye,uwo mugabo ntuzigere umubwira ko wanze ayo mafaranga kugirango utaziteranya nawe kandi hari icyo wenda yagufasha mu buzima,ntuzigere unamubwira ko utazamuha,uko nkeka ndibwira ko atazagufata ku ngufu,niba ari umumusambanyi gusa ariko ushobora gusanga mu bindi yiyubaha…uzamunanize utya: uzamubwire uti amafaranga 1,500,000 ni make uti keretse miliyoni eshanu(5,000,000) navuga ngo araziguha uti ariko umukobwa mwiza nkanjye nkeneye n’i Voiture ya 5,000,000.Nubona anabikomeyeho cyane uzamubwire ko ushaka n’Inzu nziza,ukomeze umukine gutyo. Sha!!uwo mugabo niyemera akakugurira iyo modoka akaguha na 5,000,000 akanakugurira n’inzu, n’ubwo uzaba wicuruje kandi atari byiza ,bitanemerwa n’IMANA,uzemere umuhe ibyo ashaka,uzamutegeke kwambara preservatif.Ashobora afite HIV,nagira ubugome agaca condom,uzahite wirukira kwa muganga ya masaha atarashira baguhe ya miti ntacyo uzaba……ariko kandi ntuzongere bwa kabili…..insubiracyaha ni mbi cyane.Kandi uzicecekere,dore ko mugira akarimi kazabasenyera!!! maze abo bakugaya ngo uzaba wigurishije uzabihorere…ubusigi se buraribwa ,…ubwo waburaye wajya ku isoko Kimironko bakaguha ibyo kurya…uzaruce urumire ukomeze wikundire Chérie wawe ,nta n’ubwo nawe azabimenya……Ubusugi se babupimisha iki hari “busugimeter” ibaho?….Hari n’abagukanga ngo uzaba ukoze icyaha….yeee!! nibyo rwose…ariko nta cyaha kitababarirwa “keretse gutuka umwuka wera”.Nyuma gusa ntuzabisubire.

  • Umva nkubwire ubusambanyi nta nyungu ibubamo, niba ibyo uvuga ari ukuri witwaye neza urinda ubusugi bwawe komeza uburinde kandi ndabona ushobora kuba udakunda uwo mu fiancé wawe kuko umukunda ntigatekereje uwo mugabo. Uwo mugabo wakugenzeho gutyo ukagenda umugora kugeza ubwo yakwikura 1million ashobora kugukorera ubugome ukumirwa kandi satani numwanzi mubi. Irinde ayo mafranga ukomeze inzira watangiye

  • Bwira cheri wawe ibyuwo mugabo niwe wambere wagufasha kurwana iyo ntambara. Nzi neza ko azanarushaho kukwizera.

  • Inama wagiriwe cyane na Nanette kurikiza izo.

    Niwamuha rimwe uzakomeza usambane nawe keretse Imana yo mw;ijuru yoyine ihinduye uwo mugabo cg akajya ahantu kure naho Umukobwa cg umugore wakweretse ubusa bwe ahasigaye niyo wamubwira ko musambanira muri Bus yakwemera.

    NIba rero ibyo uvuze aribyo ukiri Isugi Ihangane kandi ibyi bishuko byose byaba byiza ugiye ubibwira Fiance wawe.

    wifata cadeau empoisonne! Ubu se yaba afite SIDA? kuko namara kukugera hejuru ntabushobozi bwo kwirinda uzaba ufite, na Condom yayica.

    Komeza wihangane ibyiza birimbere.

  • ubundi se ayo mafranga wari uyakeneye? hari umushinga wakoze ubura igishoro?
    hanga umurimo ubyara inyungu atari amafranga y’abagabo kuko atari byiza kurya ibyabandi.

  • Umva mukobwa mwiza nkugire inama ya mukuru wawe washatse ukuruta, nakoze ubukwe ndi isugi kandi umugabo wanjye yarabinshimiye kuko ntamuhemukiye, anyubahira ibyo kandi angirira ikizeye. uziko utanze ubwo busugi bwawe kandi inshuti yawe muzarushingana waramubwiye ko uri isugi uzi umuruho waba wikururiye!!!! Umunsi w’ubukwe wakwishima byahatari ari ko mu ijoro yajya gutera akabariro akabona wapi. nkubwije ukuri mu minsi mike wakumva amagambo yakubwira akakubaza impamvu wamubeshye nta nikizere na kimwe yakongera kukugirira ugasanga bivuye no gutandukana. gusa itonde kuko amafaranga n’ubusa nawe ubwawe uzayatunda menshi ayo Frw 1,500,000 narenze kurayo yareke kuko ubuzima burahenze kandi nta na hamwe wagura ubuzima. Tuza rero wikorere icyo kiraka cyawe n’akazi uzakabona gasobanutse, kandi ndagusaba kunyurwa n’ukuri,tegura ubukwe bwuwo wakunze utuje. Murakoze

  • mwagiye mureka ashobora kutabikora akazayandurira murwe(urugo)

  • Mukobwa mwiza, ndagirango nkumenyesheko icyo gikorwa kimara hagati y’iminota itanu na cumi nitanu ni cyo gikorwa mu buzima kimara iminota mito ariko nicyo gikorwa kw’isi cyi bamo ingaruka mbi nyinshi mubuzimaku buryo ushobora kuzinukwa ku baho ukiyahura, ukiyanga,abantu bakakwanga .
    2) ni cyo gikorwa kw’isi cyiryohaaaaaaa cyaneeeee pe ndu Umudamu ariko icyambabaje mu buzima bwanjye nu gutakaza ubusugi bwanjye nta buhaye umugabo wanjye rero kw’isi dutuye ntacyo watanga ngo usubirane ubusugi bwawe mbabarira iyo niyo mpano yambere uzaha umugabo wawe.

    • Urakagira Imana, umuhaye inama nziza!

    • MKA URI UMUBYEYI MWIZA,UJYE UHORA UTANGA INAMA NK’IZI KU BARI B’IKI GIHE BAKUNDA AMAFRW KURUTA UBUZIMA
      2. NAGIRANGO MUBWIRE KO GUSAMBANA ARI ICYAHA CYANGWA URUKA N’IMANA KUKO GIKORERWA IMBERE MU MUBIRI.
      USHOBORA KWANDURIRAMO SIDA UBUZIMA BWAWE UKABA UBUSHYIZEHO IHEREZO KANDI AYO FRW UZAYATUGA MU MYAKA ITARENZE 2.
      3.USSHOBORA GUSAMA INDA WA MU SORE AKAKWANGA KANDI BWA BWIZA BWAWE BUGAPFA UBUSA. HITAMO NEZA KANDI USHISHOZE,”AMAGARA NTAGURANWA AMAGANA”.AYO FRW NI MAKE CYANE HUMURA NIWITWARA NEZA IMANA IZAGUHA UMUGISHA UZATUNGA ARENZE AYO.SENGA KANDI WIRINDE UWO MUGABO USHAKA KUKUVUTSA UBUZIMA.

  • Kubera iki Abantu tudashyira Imana imbere yabyose ijambo ry’Imana riravuga ngo NTUGASAMBANE. Tinya Imana utinye gukora icyaha kuko Imana izambere.

  • Biratangaje ukuntu abantu bari kuvuga ngo:
    ushobora kuzandura Sida,uzabyicuza n’ibindi byumvikane yuko abantu muri iyi minsi dutinya ingaruka gusa nyamara ntawigeze avuga ngo: “Ntuzabikore kuko ari icyaha” Tinya Imana, Tinya gukora icyaha, ubaha amategeko y’Imana

  • Iyi nkuru siyo! 24years of age ukiri isugi birashoboka rwose. Ariko niba utarwaye intinyi ngo utinye abahungu b’urungano, nta bwiza wivuzeho ufite! Kuko umukobwa benshi bita mwiza, ugejeje ikigero cyawe, (sinzi amashuri wize, atarwaye akaba akiri vierge, ntaba agikangishwa guhongwa ibintu uko byaba bingana kose, even thousands of dollars. Wibesha sha! Urashaka kureba mu bwonko bw’abasomyi b’Umuseke! Oh my Gosh! Inkuru zimwe mujye mwanga kuzitangaho inama.

  • Inama wakura muri izi zose ni “UGUTINYA ICYAHA” no kubaha uwo muzashakana.
    Ima amatwi ayo makenya y’amafranga kuko ntawe uyagwiza.

  • Yewe uzabikore uko ubyumva ariko niba unirengera ingaruka,icyangombwa nukwakira conséquences za choix wifatiye. Kuba icyaha byo ni icyaha ariko nubundi sicyo cyaha gisa kandi nturi nintungane. Kurongorwa uri isugi sibyo bituma ururgo rukomera kuko nuwo muzarushinagan ntacyemeza ko abereye aho abahungiu turbazi twese. Wanga kwiruk ngo utagwa ukagwira ubusa,ushobora kwanga gusambana ngo urongorwe uriisugi ugashaka ikiremba cyangwa umujejesi uajya agutobanga ugapfa wifuza utanazi uko bimera kandi noneho kumuca inyuma mubana akaba aribyo bigaragara nabi. Ushobora kurogorwa uri isugi ugashaka umusambanyi kabombo maze akajya yirirwa agutesha umutwe,ibyo wakoze mbere yuko mubana ntibimureba kuko ntago uri reservation yakorehseje ukivuka kandi niyo wab ayo upfa kuba uri tayari igihe cyo mwatangiye kubyumva kimwe.

    Uu se abubatse neza nukuvuga ko ari abarongowe ari aùasugi? Barakubeshye sha!!

    Vyakora icyo nzicyo nuko ubwo uwo mugabo yazanye ibyo kugukangisha cash anacirirkanya uzamubwire ko utwo dufaranga ari duke cyane yongereho andi bibe nibura eshanu anakugurire n’imodoka kuko arakize kandi mwageze mwigurisha ubwo nta cyoukera zamura ibiciro wana.;

    Ubundi se umugabo mubanaakurongoza zahabu byos ni kimwe ushoba kurongorwa uri isugi kandi akajya anagutesha umutwe we ntanaguhe nigiceri cy’atanu kandi kurngora nukurongora ,ntacyo umugabo wo hanze akurongoza uwawe atazakurongoza ndetse akanongeraho shida nyinshi cyane,ntaicyo anakumariye nkanswe. ariko kadi nawe nturi umwana ibyo uzakora byose wakwanga,wakwemera uzabikore mu bwenge kandi wirengere ingaruka. Gusa icyo nakubwira nuko abahungu bo aba baticaye ubusa,niyo mubana iyo babonye uwo barongora ntibazuyaza ibyo muba murimo by’ubusugi sinzi ibyo aribyo kuko niyo ugeze iwe ntuburarana,wunguka iki se atari ububabare. Kandi iyo abukuyeho natcyo akongereraho,; so amahiamo ni ayawe,ariko uhitmo nubwenge nwinshi kandi wizeye ko uko byagenda kose uri tayari kwirengera ingaruka

    Cheers!!

    • umuhaye uburozi bwica! Nta nyungise n’imwe azakura mu busambanyi ku giciro icyo ari cyo cyose, keretse abihinduye umwuga!

      Nabikora azahora yicuza igihe cyose!

  • Sha nakubonye wowe uzanamuha ahubwo ukunda cash, 150000 Gusa? Abanddi batanga za V8 naho wowe ayo. Umva ntugahemukire ubusa.

  • Ayiiiiiiiii Mana yo mw’Ijuru tabara uyu mwana w’umukobwa. Mwana mwiza Imana ikurinde uburiganya bw’umwanzi. Imana ijya kukurema uri mwiza nuko yagukundaga ubwiza bwawe bukwiye guhesha Imana icyubahiri ntibukwiyegutuma satani agutobanga. Hakana kandi uhunge ntuzongere kuvugana nawe kuko icyo ashaka nukugukoza isoni no kumwaza Imana yaguhaye ubwiza uretse ko Imana yo itamwara byose ari wowe bizagarukaho.Rinda umutima wawe agahinda ki teka kuko kuva wafashe igihe cyo kurwanisha imitima kwicuza kwawe kuzaba kwinshi, kandi n’ingaruka nutumvira zizaba nyinshi. Nta mafaranga menshi cg make abaho mwana wanjye ibyo byose nibishuko gusa ntanicyo azakumarira ibivuye kwa satani arongera akabyisubiza muburyo byajemo ukandavurira ubusa. niba utanubaha Imana iyubahe wubahe ababyeyi bakubyaye wubahe umuco w’abanyarwanda kuko ibyo byose nubyirengagiza ibyago byawe bizaba byinshi kandi icyo uzaba utakaje ntuzakigaruza ukundi, rekeraho no kubitindaho igisubizo ni oyaaaaaaaaaa. ahasigaye Imana ikwiteho.

  • NIBA — USENGA NTUZABIKORE!!ARIKO NIBA URI UMUPAGANI WUMVA URI UWO KURIMBUKA NTA TEGEKO RIKURENGERA NA ESAWU YAGURISHIJE UBUTWARE BWE!!IBUKA UMUFIRISTIAN SAMUSONI!!NIWE MU BWOKO BWABO UWITEKA YARI AGIRIYE NEZA ARIKO DELILLA YAMUBUJIJE GUSOZA URUGENDO RWE!1,500,000 !!!AYO NI MAKEEEYA USIBYE KO NTA NA MENSHI ABAHO!!IBESHYE UZAREBE IBYO IMANA IGUKORERA!!UBWO BWIZA WUMVA UFITE NI INTIZANYO!!NDAKUBWIZA UKURI UBWO UMUTIMA WAWE UGUCIRA URUBANZA SHAKA UMUKOZI W’IMANA AG– USENGERE!!HUNGA UDAPFA!!IBYO BYOSE NI IBISHAKA KUZAGUKOZA ISONI KANDI UZABIBONA!!

    • uwo mukozi w’Imana umubwira niba nawe azi Imana nkawe nk’uko numva urimo kuyivuga nawe azamuyobya.IMANA yanyu ishobora gukorera abantu yaremye ibibi ndayirambiwe njyewe!!!! ntimukayivuge aha.

  • umva nshuti niba koko uri isugi ukaba ukunda ubuzima bwawe cunga izamu ryawe,aho ubundi ushaka urupfu asoma impyisi
    kdi ijambo ngo[iyomenya]rirababaza,mu kinyarwanda baravuga ngo umuhana avayo,ntawu muhana ajyayo.

  • inama ya kamugwera yisome wongere uyisome ninama nziza naho ibindi namagambo.

  • Iyi nkuru ni mise en scene mu ngingo zayo zose. Uwayanditse asomye abantu plaque wa mugani wa Sekaganda umusambane wa nyirabuja Mukarujanga. “Mfite imyaka 24. Narize. Mfite fiancé. Ndagurisha ubusugi 1.5m”. Uri isugi koko. Na Mama ni isugi. 1.5m(amafaranga arimo ibice:habayeho guciririkanya nk’abagura shabalala!) aguze iki? Aguze isanduku nziza n’umwobo bijyanye mu irimbi ry’i Rusororo. Umuntu ufite Fiancé wakuye he umwanya wo kuganira ubujayu? Imana iri hano n’imigisha yayo itanga. Satani na we ari hano n’igipfunyika kirimo 1.5m n’imyaku yose ateza. Uretse nawe n’undi uwariwe wese nahitemo.

    • Mido ibyo uvuze nibyo peee… habayemo gukatuza cyane bigaragara ko byahereye hejuru cyane. Yemwe bakobwa banone mwaretse gukunda ibintu ko aribishakwa mugashyira imbere urukundo kurusha byose.

  • sorry email yange nari naguhaye nabonye yanze gufunguka , kubw;ibyo ntiwirirwe uyinyandikiraho ariko niba koko uri serieuse nkuko nabikubwiye ukaba uri isugi nkuko wabivuze , aho gusambana nakwemereye ko nyikwemereye ariko tukabanza tukaganira twahuza imico nkakurongora niyo million nkayiguha nasanga uri isugi koko nkazagushakira ikindi gihembo ntacyaha waba ukoze nkuko nabikubwiye uracyari ku isoko mpuzamahanga ni kuri wowe guhitamo uwo wumva mwazabana kandi ndi serieux cyaneee kubw’ibyo niba uvuga ukuri nyandikira kuri iyi email [email protected] niba uziko utari isugi please ntiwirirwe unyandikira .

  • IGIHEMBO CY’IBYAHA NI URUPFU,ARIKO IMPANO Y’IMANA NI UBUGINGO BUHORAHO: NGAHO HITAMO NEZA,UTAZICUZA NYUMA.
    MBESE WAHITAMO UMUNEZERO W’AKANYA GATO,UKAZAKURIKIRWA N’UMUBABARO W’UBUZIMA BWAWE BWOSE USIGAJE KU ISI?

  • niba ukiri isugi komera ku busugi bwawe ayo mafaranga yibagirwe umugabo wawe azaguha arenze ayo uri kuvuga binyuriye ku mana ikndi ni satani uri kuguteza irari ry amaso hunga rero utazicuza nuw mugabo yahisemo yikubeshya ngo uhemukire Imana hamwe numugore we nawe wihemukire komera ntuteshuke .amafaranga arashira ariko igihemu ntigishira

  • Mwese murimo murashuka undi mwana….mumureke…..abagore n’abakobwa muri mwe igituma murimo kumubwira mutyo ni uko mwabuze abayabaha cyangwa ndetse mwirirwa mugura abapfubuzi….abagabo n’abasore namwe ,ndabiyiziye mwirirwa muhonga indaya muta abo mwashatse mu nzu…ibyo se hari ubiyobewe,musigeho izo nama zanyu za bihehe.Muri mwese habuze n’umwe kuri wa mugani wa Salomo….ubwose muravuga iki?.Uyu mukobwa niba ari mwiza koko ni aharanire kuba mwiza koko wemerwa n’Uwiteka!!! niba kandi uyu ari nka ya mva itatse hejuru ariko mo imbere irimo amagufa yaboze anuka,naharanire kwibagirana(kurimbuka nk’uko bamwe babyita),un . un-. Ubwo se muri muri mama mama y’iki? bamwe ngo barashaka no kumurongora baranamuha za e-mail!!! ko yasabye inama se!! yababwiye ko yabuze umugabo?.Musigeho

    • nonese ubwo wowe hagati aho utogose wongeraho iki uramubujije cyangwa uramwangiye? Uri muruh ruhande rw’abagore n’abakobwa babuze uyabaha ,mu bayakorera se cyangwa mu bagabo birirwa bahonga indaya!! Ibyo uvuze nta sens bifite,waritangiye uvuga neza ugeze ah uravangirwa menya!!

      • Wowe ikibazo ufite ndakibona neza”ugombe kuba uri wawundi wavuze ko ashaka kumurongora,umwe wamuhaye e-mail…..shyiramo ingufu wenda byacamo!!!!!cyokora si byiza kuvuga ko abandi bavuze no sens ….sibyo wangu,aha ni k’urubuga nkoranyambaga si aho gutukanira

  • Ngo aramutse asamye inda ngo umusore wamukundaga yamureka?….ishyuhuuhuu!!! azamureke!! rata uzasabe icyo kigabo amafaranga menshi ashoboka,menshi ariko!!!menshi ubona ko yakuviramo kwipangira imishinga y’ubuzima….ubu se ubundi ni ngombwa kubana n’umugabo ngo yagukunze….urukundo se n’iki? ko rugaragazwa n’ibimenyetso byarwo kuri wa mugani wa wa mu zairwa ngo ni KOFFI OLOMIDE. Saba amafaranga we!!! ariko ari munsi ya miliyoni mirongo itatu ntuzayakire!! kandi nimumara kubikora uzirukire ku bitaro bya police hariya KACYIRU,icyo cyohe nikiba cyaciye ku bushake Kapot,bazahuha ya miti irinda gufatwa na SIDA….naho uwo muhungu ngo ninza ma chéri nanabimenya uzamureke!!! wenda yashoboraga no kuzakuzanira Imikasiro. Ikindi ,njye ibyo byambayeho umukire umwe yanguriye Imodoka ,anyubakira Inzu Kibagabaga,ampa amafaranga sha !!! menshi ubu mfite Business aha mu mugi wa Kigali n’ibindi…..twarasohokanye sha! anjyana ADDIS ABABA tumarayo iminsi 4,urumva njye nari nakoze n’ikosa iyo aba unyanduza aba yaranyanduje, ariko sha nagize amahirwe ntibyaba ubu ndi mutaraga. Kandi ubu naramukatiye,ubu nigize inshuti y’urugo rwe ,iyo yongeye kubivuga ,mpita njya iwe kubasura nkashyira abana be twa gifts nkamutegerereza iwe mu rugo n’umugore we ahari akabura uko abigenza,yashaka ko tugira ahandi duhurira nkigira busy,sinkibonana nawe atari kumwe n’umugore we.Ikibazo gusa numva nta mugabo nshaka kandi ku mugani wawe ndi namwiza,ngize uwo nihata wagwa mu mutego. Urabona umugabo umuntu amushakira kugirango bafatanye….njye amafaranga ndayafite nta bagabo nkeneye.Bigushuka rero,umugabo ni uwo kuguteza ibibazo no kukubuza uburenganzira,shaka amafaranga aruta abo bagabo…kandi ntiwumve inama z’abo bagore ,ubwo ni uko nabo babuze abayabaha.

    • ubwo umuntu yaguha miliyoni mirongo itatu kubera igituba ra!! kirimo iki indani?? ntiyafuma agura byinshi kandi ntibigere no kuri miliyoni icumi? Addis ABABA ko numva yakujyanye muri ndagaswi ubwo iyo modoka yakuguriye aho si imbabura na ninzu yikigonye niba utanabeshya!!! Iyo umubwira ko izo za mishinga wakuye mubusambanyi nubwo bukire urata ari wowe wabwikorereye mu buryo buzima nibwo nari kugushima,none ngo abagabo ntacyo bavuze,nuko wamubuze kubera ubwo buraya bwawe. Abagabo barakivuze kuko ninabo wakuyeho cash niba unazifite,kuko ntiawzihawe n’umugore mugenzi wawe

      • Uyu ni uwahe ra??? igituma wowe utayatanga ni uko ntayo ufite…niba wari uzi ko abayafite batanga n’arenze ariya…ariko ihangane “ubukene si ingeso” wa muhanya we.
        Naho iby’ubuzima bw’abandi ntago bikureba,umuntu agera ubuzima bwe uko abishaka,kandi akazi kose umuntu akoze icyangombwa ni uko kamwinjiriza….ahubwo reka nkugire inama niba ufite “mushiki wawe” cyangwa “nyoko akiri muto” uzababwire bajye bagitanga kugirango bakuvane muri ubwo butindi bwakugose umutima…..puuu!!!!uragatsindwa nagutanze utazansiga n’ubwo butindi bwawe butazi aho isi igeze.Ubwo kagize ishyari ko natanze ibyo mfite nkibonera ubutunzi.Ntuzandongore maze nzahombe

        • AMAGAMBO MENSHI GUSA YUZUYEMU UBUSA . Indaya gusa!!urarotera ku rubuga ngo uburaya buragukijije ukize iki se? Uhora uririra mu myotsi,uruhu rwarakobanye,umunkanyari warakwihse uhora wikanga ko bakumena umutwe,nurwo si ruto wa ndaya we!!

  • tegereza wihanganye amafaranga ntiyubaka.byaba bibabaje igihe cyose wirinze kumunota wanyuma bikakunanira hahirwa usoza neza kuruta utangira neza akarangiza nabi.amafaranga ntatanga umunezero.uzi ariyehe impamvu avuze gutyo ngo arashaka ko muryamana ashoborakukwanduza SIDA ubuzima bwawe bwose bukagira iherezo keep praying Imana irakureba

  • Ndakwinginze ntuzemere kuko wazahora ufite regret.ntuzemere kabisa habe na rimwe in your life.thx!!

  • ndagusabye ntiwumve inama zuwo wiyita ray-D kuko niba yumva frws amuhagije nta mugabo akeneye nukuvuga ko yahisemo kuba indaya kuko byanga bikunda ntago yabaho atabonana numugabo kereka nawe wumva ariwo murongo ufashe . naho ubundi inama wahawe na bandi benshi zirahagije .

    • Ni mukomeze mu mushuke sha nkuriya wiyita “byose ni kimwe”…ariko ndamuhamije, ntago ngirango azongera gushyanuka mu bitamufasheho.

      • niko wibwira rero?? Ni wowe wihamije ,numuco mubi gusa,ngo urakize ukize iki?? uburaya bwakijije nde kuri iyi si?? warashize ahubwo!

  • Amagara araseka ntayorwa,kandi usenge cyanee kuko satan arica yarangiza akarimbura nubugingo bwacu,mbese udatinye Imana ntiwatinya na sida imaze abantu,uwakweka aho abarwayi ba sida bari nibwo wasobanukirwa neza nibyuwo mugabo,sawa ni wowe ufite igikapu cyubuzima bwawe.

  • MBERE YO KUGISHA INAMA KU RUBUGA NAWE UFITE UBWENGE BUKUYOBORA. UJYE ABA SERIE– USE KUKO NTUYOBEWE KO KURONGORWA UKIRI UMUKOBWA WIYUBASHYE UBA UTSINZE IGITEGO. KANDI UGIRA NURUGO RWIZA RUTARIMWO INCYURO Z’UMUGABO(KUGUCYURIRA BYINSHI) KUKO UMUGABO WAWE NUBWO WE YAGUHEMUKIRA ARIKO WOWE UZABA WARABAYE UMUKOBWA MWIZA IMMANA YISHIMIRA KANDI NIBYO BYA MBERE BITANGA AMAHORO KWISHIMIRWA N’UWITEKA WAKUREMYE. WIKWIGURANA AMAFARANGA ARAGATSINDWA UZABONA AYAWE MU NZIRA NZIZA. IMMANA IBIGUFASHEMWO.

  • Shaka movie yitwa indecent proposol, ndumva history yayo isa niyo yawe neza!!lol

  • wowe witwa communico turagusaba gufunga ako kanwa kawe niba udafite inama nziza wibuza abandi gutanga ibitekerezo byabo watanze ibyawe reka nabandi batange ibyabo noneho nyirubwite azihitiremo ko nabonyese wihaye abagabo aho wowe uri shyashya ra wasanga ugitangira ubusa dore ko ari nabyo byeze nabonye unanenga nabishakira umukobwa w’isugi ngo ntaho bihuriye n’inama bitaniyehese uwasabye inama yabuze amahitamo hagati ya frws n’ubusambanyi , uwamubwiye ko yamurongora yamugiriye inama ko ari frws ayamuha kandi akamurinda nubusambanyi bakabana byemewe n’amategeko . guhitamo nukwe rero kuko nibaza ko bari kuba bamukemuriye ikibazo cya frws bakamukemurira nikibazo cyo kubona umugabo ahubwo uriya mugabo ni imfura umugabo wifuza ko babanza bakaganira bakareba ko bahuza imico . naho rero ibyo atabyemeye . yareka gusambanira frw , akareka nuyu washakaga kuyamuha akirongoreraho ku isugi akumva uko bimeze , agahitamo kubana nuwo wundi . naho wowe kuba ufite ishyari ko hari abamwishakira nk’isugi nuko uziko ubwambure bwawe bwabaye nk’umwobo ukaba ubona izo kashi ntawazikuzingurira ukaba uriho upfobya ibya bandi ndagusabye tanga inama yawe ureke kugaya iby’abandi aha nurubuga ruha uburenganzira buri wese ubundi uwasabye inama akihitiramo . ahubwo nabonye no mu buzima busanzwe ushobora kuba ugira n’amatiku wicara urebaguzwa n’ibitekerezo by’abandi mu rwego rwo kubisenya nge sindi urya wifuje kumurongora nshuti niba ushaka kumenya ko atari nge wanditse icyo gitekerezo cyo kumurongora uzabaze abo umuseke bagufashe bakwereke aho inama zaturutse uzasanga ari ibihugu bitandukanye kure nkuko ubona isi n’ijuru bitandukanye uzabikurikirane kuko nabonye warigize umugenzacyaha ukigira numushinjacyaha ngaho kora ako kazi nkushinze nukarangiza uzambwire nzaguhembe wamunyamatiku weee turagusabye ureke gusenya ibitekerezo by;abandi sinzi ngo abantu n’indaya nonese we yumva umurongo wuburaya umubereye wowe byakurya he ko yaba yirengereye ingaruka zabyo icyo gihe wowe byaba bikuryahe , kami ka muntu numutima we muvandi .

  • wowe communicado ndagusabye wisenya ibitekerezo by’abandi aha buri wese atanga ibitekerezo cye nyirubwite akihitiramo . kami ka muntu numutima we . sinzi ngo abavuga ngo abandi n’indaya sinzi ngo uwishakira kurongora isugi nibindi ntarondogora aha buri wese atanga inama ze buri wese aba agomba gutanga ibitekerezo bye atabangamiye bagenzi be gusa na muryango utagira ikigoryi abazajya babirengaho ndasaba abatanga inama zabo ko bazajya babyihanganira .

  • wowe wiyita communicado nundi wiyita byose nabasabaga gutanga ibitekerezo byanyu mudasenya iby’abandi kuko aha buri wese atanga igitekerezo cye uwasabye inama akihitiramo kandi niba uadahuje numuntu igitekerezo wenda wamugorora ukoresheje amagambo meza gusa hari nabatumva bazakomeza gutanga ibitekerezo bidakwiye nasabaga abatanga ibitekerezo ko babyihanganira kuko nta muryango utagira ikigoryi .

  • Umva mukobwa mwiza, ibyinshi babikubwiye niba uzi ubwenge wumvise. Gusa ndagira ngo nkubwire ko nta mafaranga menshi abaho! Numara kubona 1,5M uzifuza 5M, nyuma yayo uzifuza n’ayandi kuzageza urunduka kandi ntazigera agukemurira ibibazo byose kandi ntugire ngo niyo azatuma ubaho mu buzima bwiza.
    Ndagira ngo kandi nkubwire ko icyo cyohe cy’umugabo kigushuka ngo kiragukunda atari wowe wenyine kibibwira, hari n’abandi benshi ashukisha amafaranga, mbese muri make arashaka kugushyira mu mubare w’ibitambo bye! None mukobwa mwiza ko uvuga ko wize, ukaba unakora ibiraka, washimishijwe n’ayo ukorera koko ukazashinga urugo rwawe uri fiere! Wikina n’ubuzima ufite ubwenge uzitunga va kubishukisho!

  • mukobwamwiza nkukowifashyi imyaka 24 koze wifate kuko ntamahoro yumunyabyaha nimba ushaka kumenya ikibi kicyaha uzarye CHIK muri 3 uzahava ubonyeko amangara atagurantwa amangana

  • wowe wiyita communicado nakugira inama yo gutanga ibitekerezo byawe udasenya iby’abandi , ikindi nakwihanganisha abatanga ibitekerezo byabo ko nibahura nabantu nkabariya biyita communicado kubitekerezo bitubaka batanga ahubwo byo gushaka kubuza amahoro abandi bazage bihangana kuko burya nta muryango utagira ikigoryi

  • wowe wiyita communicado nakugira inama yo kudasenya ibitekerezo bya bagenzi bawe, inama naha abatanga ibitekerezo nukwihanganira abantu basenya ibitekerezo bya bagenzi babo kuko burya nta muryango utagira ikigoryi .

  • Ubwo washimye kugisha inama abandi utabanje kungisha inama kandi uzi ko izo characteristics zose watanze ntari kubura kumenya uwo uriwe. Ubwo se wari uzi ko jye ntasoma? None rero niba unkunda koko, ngwino tubiganiteho dore ko nubundi ari jye tuzarwubakana. Ariko ubwo uzi ko waba umpemukiye?

  • Menya ko agaciro kawe ntaho gahuriye n’ ayo mafaranga ikindi Ikintu wita ko ari cyiza cyose giturutse mu cyaha nta mugisha uba ukirimo, kandi kugubwa neza n’ukugira umutima utagucira urubanza ukumva nta mwenda ufitiye uwo ari we wese. Ariko Icyaha cy’icyitumano ni kibi cyane Kuko kiguhoza ku nkeke.Naho amafaranga wayabona no mu nzira nziza.Baca umugani mu gifaransa ngo ibishsshagirana siko byose ari zahabu kandi amazi yamenetse hasi ntayorwa. Abo bakubwira ngo ntacyo umugabo amaze n’ ukwibeshya kuko ntawubikorera itegeko abikora kuko abikeneye. Usibye ko ubu kubaka bigenda bifata isura mbi kubera abantu bagenda bahinduka ariko nta kintu cyiza kibaho nko kugira urugo ni ho hantu honyine umuntu yakwishimira kuko uba ufite uwo musangiye ubuzima uko bwaba bumeze kose. Wagishaga inama ngaho ihitiremo igikwiye. By

Comments are closed.

en_USEnglish